Zekariya 7:1-14
7 Mu mwaka wa kane w’ingoma y’umwami Dariyo,+ ku munsi wa kane w’ukwezi kwa cyenda, ari ko Kisilevu,+ ijambo rya Yehova ryaje kuri Zekariya.
2 Beteli yohereje Shareseri na Regemu-Meleki n’abantu be kugira ngo bajye guhendahenda+ Yehova,
3 babwire abatambyi+ bo mu nzu ya Yehova nyir’ingabo n’abahanuzi bati “ese mu kwezi kwa gatanu+ nzarire kandi niyirize ubusa, nk’uko najyaga mbigenza muri iyi myaka yose?”+
4 Ijambo rya Yehova nyir’ingabo rikomeza kunzaho rigira riti
5 “bwira abaturage bose bo mu gihugu n’abatambyi, uti ‘ese muri iyo myaka mirongo irindwi,+ igihe mwajyaga mwiriyiriza ubusa+ kandi mukaboroga mu kwezi kwa gatanu n’ukwa karindwi,+ mwiyirizaga ubusa kubera jye?+
6 Ese iyo mwabaga murya cyangwa munywa, ntimwabaga murya kandi munywa ku bw’inyungu zanyu?
7 Ese ntimwagombye kuba mwarumviye amagambo+ Yehova yavuze binyuze ku bahanuzi ba kera,+ igihe Yerusalemu yari ituwe iguwe neza, yo n’imidugudu yari iyikikije, i Negebu+ no muri Shefela+ hatuwe?’”
8 Ijambo rya Yehova rikomeza kuza kuri Zekariya rigira riti
9 “Yehova nyir’ingabo aravuze ati ‘mujye muca imanza mukoresheje ubutabera nyakuri.+ Mujye mugaragarizanya ineza yuje urukundo+ n’imbabazi.+
10 Ntimukariganye umupfakazi+ cyangwa imfubyi,+ cyangwa umwimukira+ cyangwa imbabare,+ kandi ntimukagambirire mu mitima yanyu kugirirana nabi.’+
11 Ariko banze gutega amatwi,+ barinangira baterura intugu,+ bavunira ibiti mu matwi ngo batumva.+
12 Imitima yabo+ bayigize urutare kugira ngo batumvira amategeko+ n’amagambo Yehova nyir’ingabo yabamenyesheje binyuze ku mwuka we+ no ku bahanuzi ba kera.+ Ibyo byatumye Yehova nyir’ingabo abarakarira cyane.”+
13 “‘Nk’uko nabahamagaye ntibanyumve,+ na bo bazampamagara ne kumva,’+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuze.
14 ‘Nabatatanyirije mu mahanga yose+ batigeze bamenya,+ bagenda nk’abajyanywe n’umuyaga ukaze. Igihugu basize cyaje kuba umwirare, kitagira umuntu ukinyuramo agenda cyangwa agaruka;+ icyari igihugu cyiza+ bagihinduye ikintu cyo gutangarirwa.’”