Zekariya 8:1-23
8 Ijambo rya Yehova nyir’ingabo rikomeza kuza rigira riti
2 “Yehova nyir’ingabo+ aravuze ati ‘nzafuhira Siyoni ifuhe ryinshi+ kandi nzayifuhira mfite uburakari bwinshi.’”+
3 “Yehova aravuze ati ‘nzasubira i Siyoni+ nture muri Yerusalemu.+ Yerusalemu izitwa umugi wizerwa,+ umusozi wa Yehova+ nyir’ingabo, umusozi wera.’”+
4 “Yehova nyir’ingabo aravuze ati ‘abasaza n’abakecuru bazongera kwicara ku karubanda i Yerusalemu,+ buri wese yishingikirije akabando ke+ kubera ko azaba aramye iminsi myinshi.
5 Mu mugi hazaba huzuye abana b’abahungu n’ab’abakobwa bakinira ku karubanda.’”+
6 “Yehova nyir’ingabo aravuze ati ‘nubwo muri iki gihe abasigaye bo muri ubu bwoko bashobora kubona ko ari ibintu bisa n’ibidashoboka, ese no kuri jye ni ibintu bidashoboka?,’+ ni ko Yehova nyir’ingabo abaza.”
7 “Yehova nyir’ingabo aravuze ati ‘dore ngiye kurokora ubwoko bwanjye mbukure mu gihugu cyo mu burasirazuba no mu gihugu cyo mu burengerazuba.+
8 Nzabazana bature muri Yerusalemu;+ bazaba ubwoko bwanjye,+ nanjye mbabere Imana y’ukuri kandi ikiranuka.’”+
9 “Yehova nyir’ingabo aravuze ati ‘nimukomere+ mwebwe abumva aya magambo y’abahanuzi muri iyi minsi,+ amagambo bavuze igihe urufatiro rw’inzu ya Yehova nyir’ingabo rwashyirwagaho, bagiye kubaka urusengero.+
10 Mbere y’iyo minsi, abantu ntibahabwaga ibihembo,+ kandi ibihembo by’amatungo na byo ntibyatangwaga; abinjira n’abasohoka nta mahoro bari bafite bitewe n’umwanzi,+ kuko natumye abantu bose basubiranamo.’+
11 “‘Abasigaye bo muri ubu bwoko sinzongera kubafata nk’uko nabafataga kera,’+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.
12 ‘Hazabibwa imbuto z’amahoro;+ umuzabibu uzera imbuto zawo+ kandi ubutaka buzera umwero wabwo,+ ijuru na ryo rizatanga ikime.+ Nzatuma abasigaye+ bo muri ubu bwoko baragwa ibyo bintu byose.+
13 Wa nzu ya Yuda we nawe wa nzu ya Isirayeli we,+ uko mwahindutse umuvumo mu mahanga,+ ni ko nzabakiza muhinduke umugisha.+ Ntimutinye;+ mugire ubutwari.’+
14 “Yehova nyir’ingabo aravuze ati ‘“nk’uko nari naragambiriye kubateza amakuba bitewe n’ibyo ba sokuruza bakoze bakandakaza,”+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga, “kandi sinisubireho,+
15 ni ko no muri iki gihe niyemeje kugirira neza Yerusalemu n’inzu ya Yuda.+ Ntimutinye.”’+
16 “‘Ibi ni byo mukwiriye gukora:+ mubwizanye ukuri.+ Mujye mucira mu marembo y’umugi imanza zihuje n’ukuri kandi zimakaza amahoro.+
17 Ntimukagambirire mu mitima yanyu kugirirana nabi,+ kandi ntimugakunde kurahira ibinyoma,+ kuko ibyo byose mbyanga,’+ ni ko Yehova avuga.”
18 Ijambo rya Yehova nyir’ingabo rikomeza kunzaho rigira riti
19 “Yehova nyir’ingabo aravuze ati ‘kwiyiriza ubusa mu kwezi kwa kane,+ kwiyiriza ubusa mu kwezi kwa gatanu,+ kwiyiriza ubusa mu kwezi kwa karindwi+ no kwiyiriza ubusa mu kwezi kwa cumi,+ bizahinduka igihe cy’ibyishimo n’umunezero mu nzu ya Yuda n’igihe cyiza cy’iminsi mikuru.+ Nuko rero, nimukunde ukuri n’amahoro.’+
20 “Yehova nyir’ingabo aravuze ati ‘abantu bo mu mahanga n’abaturage bo mu migi myinshi bazaza;+
21 abaturage bo mu mugi umwe bazasanga abo mu wundi bababwire bati “nimuze rwose+ tujye guhendahenda+ Yehova no gushaka Yehova nyir’ingabo. Nanjye ubwanjye nzagenda.”+
22 Amoko menshi n’amahanga akomeye azaza gushaka Yehova nyir’ingabo i Yerusalemu+ no guhendahenda Yehova.’
23 “Yehova nyir’ingabo aravuze ati ‘muri iyo minsi, abantu icumi bavuye mu mahanga y’indimi zose+ bazafata+ ikinyita cy’umwambaro w’Umuyahudi+ bavuge bati “turajyana namwe+ kuko twumvise ko Imana iri kumwe namwe.”’”+