Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abakorinto 1:1-31

  • Intashyo (1-3)

  • Pawulo ashimira Imana kubera Abakorinto (4-9)

  • Abagira inama yo kunga ubumwe (10-17)

  • Kristo ni we ugaragaza imbaraga z’Imana n’ubwenge bwayo (18-25)

  • Uwirata, yirate bitewe n’uko azi Yehova (26-31)

1  Iyi ni ibaruwa iturutse kuri Pawulo, watoranyijwe+ na Yesu Kristo kugira ngo abe intumwa nk’uko Imana yabishatse, hamwe na Sositeni umuvandimwe wacu.  Turabandikiye mwebwe abo mu itorero ry’Imana riri i Korinto,+ mwe mwatoranyijwe ngo mube abigishwa ba Kristo Yesu.+ Mwahamagariwe kuba abera, hamwe n’abandi bose bari hirya no hino bambaza izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo.+ Ni Umwami wabo, akaba n’Umwami wacu.  Imana, ari yo Papa wacu wo mu ijuru, hamwe n’Umwami wacu Yesu Kristo, babagaragarize ineza ihebuje* kandi batume mugira amahoro.  Buri gihe nshimira Imana bitewe n’ineza ihebuje yabagaragarije, mwebwe abigishwa ba Kristo Yesu.  Imana yabahaye imigisha myinshi kubera ko mwunze ubumwe na Kristo, ibaha ubushobozi bwo kuvuga ijambo ryayo kandi ituma murisobanukirwa neza.+  Ni yo mpamvu mwizeye mudashidikanya ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo.+  Nta mpano n’imwe ituruka ku Mana muzabura, mu gihe mugitegereje cyane igihe Umwami wacu Yesu Kristo azagaragarira.+  Nanone kandi, Imana izatuma mukomeza gushikama kugeza ku iherezo, ku buryo ku munsi w’Umwami wacu Yesu Kristo, nta n’umwe uzabashinja ikibi icyo ari cyo cyose.+  Imana ni indahemuka,+ yo yabahamagariye gukorana* n’Umwana wayo Yesu Kristo, Umwami wacu. 10  Nuko rero bavandimwe, ndabinginga mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, ngo mujye muhuza mu byo muvuga, kandi muri mwe ntihabemo kwicamo ibice,+ ahubwo mwunge ubumwe, mugire imitekerereze imwe n’imyumvire imwe.+ 11  Bavandimwe banjye, abo kwa Kolowe bambwiye ibyanyu, bambwira ko mwacitsemo ibice. 12  Dore icyo nshaka kuvuga: Buri wese muri mwe aba ari kuvuga ati: “Ndi uwa Pawulo.” Undi akavuga ati: “Ndi uwa Apolo.”+ Naho undi akavuga ati: “Njye ndi uwa Kefa.”* Undi na we akavuga ati: “Njye ndi uwa Kristo.” 13  Ese murumva Kristo yaraciwemo ibice? Ese Pawulo ni we wabapfiriye?* Cyangwa se hari ubwo mwabatijwe mu izina rya Pawulo? 14  Nshimira Imana ko nta n’umwe muri mwe nabatije, uretse Kirisipo+ na Gayo.+ 15  Ubwo rero nta n’umwe wavuga ko yabatijwe mu izina ryanjye. 16  Nanone, nabatije abo kwa Sitefana.+ Ariko mu basigaye, sinzi niba hari undi nigeze mbatiza. 17  Kristo ntiyantumye kujya kubatiza, ahubwo yantumye gutangaza ubutumwa bwiza.+ Kandi sinabikoze nkoresheje amagambo y’abahanga, kugira ngo ntatesha agaciro urupfu rwa Kristo rwo ku giti cy’umubabaro.* 18  Abantu bazarimbuka babona ko kubwiriza iby’urupfu rwa Yesu rwo ku giti cy’umubabaro ari ubusazi,+ ariko ko twebwe abakizwa, tuzi ko ubwo butumwa bugaragaza imbaraga z’Imana.+ 19  Ibyanditswe bigira biti: “Nzahindura ubusa ubwenge bw’abanyabwenge, kandi ubuhanga bw’abahanga sinzabwemera.”+ 20  None se tuvuge iki ku banyabwenge, ku bahanga mu by’amategeko,* no ku bantu bazi kujya impaka mu by’iyi si? Imana ibona ko ubwenge bwo muri iyi si ari ubuswa. 21  Kubera ko Imana ifite ubwenge bwinshi, ntiyemeye ko abantu bo muri iyi si bayimenya+ bakurikije ubwenge bwabo.+ Ahubwo Imana yishimiye gukiza abizera ikoresheje ubutumwa tubwiriza, ibyo abandi bakaba babona ko ari ubuswa.+ 22  Abayahudi baba bashaka ibimenyetso,+ naho Abagiriki bagashaka ubwenge. 23  Ariko twe tubwiriza ibyerekeye Kristo wamanitswe ku giti. Ubwo butumwa bubera igisitaza Abayahudi, kandi abatari Abayahudi babona ko ari ubuswa.+ 24  Icyakora abo Imana yatoranyije, baba Abayahudi cyangwa Abagiriki, babona ko Kristo ari imbaraga z’Imana n’ubwenge bwayo.+ 25  Ikintu kivuye ku Mana abantu babona ko ari ubuswa, kiba kiruta ubwenge bw’abantu, kandi ikintu kivuye ku Mana kigaragara nkaho gifite intege nke, kiba gikomeye kurusha imbaraga z’abantu.+ 26  Bavandimwe, mutekereze ku bantu Imana yahamagaye. Dukurikije uko abantu babona ibintu, abenshi mu banyabwenge si bo bahamagawe,+ kandi si na benshi mu bakomeye cyangwa abavukiye mu miryango ikomeye bahamagawe.+ 27  Ahubwo Imana yatoranyije abantu isi ibona ko ari abaswa, kugira ngo ikoze isoni abanyabwenge. Nanone yatoranyije abantu isi ibona ko boroheje, kugira ngo ikoze isoni abakomeye.+ 28  Imana yatoranyije abantu isi ibona ko boroheje, basuzuguritse kandi badafite agaciro, kugira ngo ikoze isoni abantu bibwira ko bakomeye.+ 29  Ibyo yabikoze kugira ngo hatagira umuntu wiyemera imbere y’Imana. 30  Imana ni na yo yatumye mwunga ubumwe na Kristo Yesu, ari na we watumenyesheje ubwenge bwayo. Imana yakoresheje Kristo ituma tuba abera kandi tuba abakiranutsi+ ndetse yaratubohoye+ binyuze ku ncungu.+ 31  Ibyo bihuje n’ibyanditswe bigira biti: “Uwirata, yirate bitewe n’uko azi Yehova.”*+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “gufatanya.”
Ni na we witwa Petero.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “wishwe amanitswe ku giti kubera mwe?”
Cyangwa “abanditsi.”