Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abakorinto 10:1-33

  • Ibyabaye ku Bisirayeli byadusigiye isomo (1-13)

  • Mujye mwirinda gusenga ibigirwamana (14-22)

    • Ameza ya Yehova n’ameza y’abadayimoni (21)

  • Umudendezo no kwita ku bifitiye abandi akamaro (23-33)

    • “Mujye mukora ibintu byose mufite intego yo guhesha Imana icyubahiro” (31)

10  Ariko rero bavandimwe, ndashaka ko mumenya ko ba sogokuruza bose bagendaga munsi y’igicu+ kandi bose banyuze mu nyanja.+  Ni nkaho bose babatijwe igihe bari bakurikiye Mose, bari imbere y’igicu n’inyanja.  Bose bariye ibyokurya bivuye ku Mana,+  kandi bose banywaga ibyokunywa bivuye ku Mana.+ Bose banywaga amazi y’urutare rw’Imana rwagendanaga na bo kandi urwo rutare rwagereranyaga Kristo.+  Icyakora, benshi muri bo Imana ntiyabishimiye, kandi byatumye bapfira mu butayu.+  Ibyo natwe byadusigiye isomo: Ntitugomba kwifuza ibintu bibi nk’uko babyifuje.+  Ntitugomba gusenga ibigirwamana nk’uko bamwe muri bo babisenze. Ibyo bihuje n’ibyanditswe bigira biti: “Abantu baricaye bararya baranywa, barangije barahaguruka barishimisha.”+  Ntitugasambane* nk’uko bamwe muri bo basambanye, bigatuma hapfa abantu 23.000 mu munsi umwe.+  Ntitukagerageze Yehova*+ nk’uko bamwe bamugerageje, bigatuma bapfa bariwe n’inzoka.+ 10  Nanone ntitukitotombe nk’uko bamwe muri bo bitotombye,+ bakicwa n’umumarayika urimbura.+ 11  Ibyo byababayeho kugira ngo bitubere isomo. Nanone byandikiwe kutuburira+ kubera ko tugeze mu bihe by’imperuka. 12  Ubwo rero, umuntu utekereza ko ahagaze ajye yirinda kugira ngo atagwa.+ 13  Nta kigeragezo kibageraho kitarageze no ku bandi.+ Ariko Imana ni iyo kwizerwa, kandi ntizemera ko mugeragezwa ibirenze ibyo mushobora kwihanganira.+ Ahubwo nimuhura n’ikigeragezo, Imana izabaha ibyo mukeneye byose,* kugira ngo mushobore kucyihanganira.+ 14  Nuko rero bakundwa, mwirinde* ibikorwa byo gusenga ibigirwamana.+ 15  Ndababwira nk’ubwira abantu bafite ubushishozi. Namwe ubwanyu mwigenzurire ibyo mvuga. 16  Ese iyo dufashe igikombe hanyuma tugasenga dushimira, twarangiza tugasangira, ntituba dusangiye amaraso ya Kristo?+ Ese iyo dusangiye umugati tuba tumaze kumanyagura, ntituba dusangiye umubiri wa Kristo?+ 17  Ubwo rero hariho umugati umwe, ariko nubwo twe turi benshi, turi umubiri umwe,+ kuko twese dusangira uwo mugati umwe. 18  Mutekereze ku byo Abisirayeli bakora. Ese iyo bari kurya ibitambo ntibaba bari gusangira ibyatambiwe ku gicaniro?+ 19  None se ubwo naba nshatse kuvuga ko ibigirwamana cyangwa ibyatambiwe ibigirwamana hari icyo bimaze? 20  Oya, si cyo nshatse kuvuga. Ahubwo nshatse kuvuga ko ibyo abantu batazi Imana batambaho ibitambo, batabitambira Imana ahubwo babitambira abadayimoni,+ kandi sinshaka ko musangira n’abadayimoni.+ 21  Ntimushobora kunywera ku gikombe cya Yehova, ngo munywere no ku gikombe cy’abadayimoni. Ntimushobora kurira ku “meza ya Yehova,”+ ngo murire no ku meza y’abadayimoni. 22  Cyangwa se ‘turashaka gutera Yehova ishyari?’+ None se hari ubwo tumurusha imbaraga? 23  Ibintu byose biremewe, ariko si ko byose bifite akamaro. Ibintu byose biremewe, ariko si ko byose bitera inkunga abandi.+ 24  Buri wese akomeze gushaka ibifitiye abandi akamaro, aho kwishakira inyungu ze bwite.+ 25  Mujye murya inyama izo ari zo zose zigurishwa mu isoko mufite umutimanama ukeye, mutiriwe mubaririza aho zaturutse, 26  kuko “isi n’ibiyirimo byose ari ibya Yehova.”+ 27  Niba umuntu mudahuje imyemerere abatumiye kandi mukiyemeza kujyayo, mujye murya ibintu byose abahaye mufite umutimanama ukeye kandi mutiriwe mubaririza aho byaturutse. 28  Ariko nihagira umuntu ukubwira ati: “Izi nyama zari zatuwe ikigirwamana,” ntuzazirye bitewe n’uwo muntu ubikumenyesheje, kugira ngo hatagira usigarana umutimanama umucira urubanza.+ 29  Umutimanama mvuga aha si uwawe, ahubwo ni uw’uwo muntu. Sinifuza ko hagira ushidikanya ku byo nemerewe gukora bitewe n’umutimanama we.+ 30  Niba ndya ibyokurya kandi ngashimira Imana kubera ibyo byokurya, ariko abandi bikabaca intege, sinzongera kubirya.+ 31  Ubwo rero, mwaba murya cyangwa munywa, cyangwa mukora ikindi kintu icyo ari cyo cyose, mujye mukora ibintu byose mufite intego yo guhesha Imana icyubahiro.+ 32  Mwirinde kugira ngo mudaca intege Abayahudi, Abagiriki n’abagize itorero ry’Imana.+ 33  Nanjye ubwanjye mpatanira gushimisha abantu bose mu byo nkora byose. Simparanira inyungu zanjye bwite,+ ahubwo mba nshaka ibifitiye akamaro abantu benshi kugira ngo na bo bazakizwe.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”
Cyangwa “izabacira akanzu.”
Cyangwa “muhunge.”