Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abakorinto 11:1-34

  • “Mujye munyigana” (1)

  • Ibijyanye n’ubutware hamwe no gutwikira umutwe (2-16)

  • Kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba (17-34)

11  Mujye munyigana nk’uko nanjye nigana Kristo.+  Ubu ndabashimira kubera ko mu bintu byose munzirikana kandi mukaba mukurikiza amabwiriza* nabahaye.  Ariko ndashaka ko mumenya ko umutware w’umugabo wese ari Kristo,+ kandi ko umutware w’umugore ari umugabo,+ naho umutware wa Kristo akaba Imana.+  Umugabo wese usenga cyangwa wigisha ijambo ry’Imana atwikiriye umutwe, aba akojeje isoni umutware we.  Ariko umugore wese usenga cyangwa wigisha ijambo+ ry’Imana adatwikiriye umutwe, aba akojeje isoni umutware we, kuko biba bimeze neza neza nk’aho yiyogoshesheje.  Niba umugore adatwikiriye umutwe we, ajye yiyogoshesha, ariko kubera ko biteye isoni ko umugore yiyogoshesha ajye atwikira umutwe we.  Umugabo ntagomba gutwikira umutwe kuko ari ishusho y’Imana+ kandi akaba ahesha Imana icyubahiro. Ariko umugore ahesha icyubahiro umugabo.  Umugabo si we wakuwe mu mugore, ahubwo umugore ni we wakuwe mu mugabo.+  Nanone kandi, umugabo ntiyaremewe umugore, ahubwo umugore ni we waremewe umugabo.+ 10  Kubera iyo mpamvu, umugore agomba gutwikira umutwe, kugira ngo agaragaze ko yubaha ubutware. Kandi abamarayika na bo baba babibona.+ 11  Nanone dukurikije uko Umwami abibona, umugore ntiyabaho hatariho umugabo, kandi umugabo ntiyabaho hatariho umugore. 12  Umugore yakuwe mu mugabo,+ kandi umugabo na we abyarwa n’umugore. Ariko ibintu byose bituruka ku Mana.+ 13  Ngaho namwe nimuce urubanza: Ese birakwiriye ko umugore asengera mu ruhame adatwikiriye umutwe? 14  Ese mu bisanzwe, ntimuzi ko iyo umugabo afite imisatsi miremire bimusuzuguza? 15  Ariko iyo umugore afite imisatsi miremire biba ari byiza. Yahawe umusatsi ngo umubere nk’umwambaro wo ku mutwe. 16  Icyakora niba hari umuntu ushaka kujya impaka kuri ibyo, amenye ko nta yandi mabwiriza dufite ku birebana n’ibyo, kandi n’amatorero y’Imana nta yo afite. 17  Mbahaye amabwiriza, ariko mu by’ukuri simbashima, kuko iyo muteranye mutaba mugamije ibyiza, ahubwo muba mugamije ibibi. 18  Mbere na mbere, numvise ko iyo muteraniye hamwe mu itorero, muba mwiciyemo ibice, kandi mu rugero runaka nemera ko ari ko biba bimeze koko. 19  Ni iby’ukuri ko muri mwe hazabamo ibice,+ kugira ngo abemerwa n’Imana bagaragare. 20  Iyo muteraniye hamwe kugira ngo musangire Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba+ ntimubikora mu buryo bukwiriye. 21  Igihe muhuriye hamwe kugira ngo mufate ku Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, hari bamwe muri mwe babanza gufata amafunguro mbere y’abandi, ku buryo usanga bamwe bashonje naho abandi basinze. 22  None se ntimufite ingo zanyu mushobora kuriramo kandi mukanyweramo? Cyangwa musuzugura itorero ry’Imana mugatuma abatagira icyo bafite bakorwa n’isoni? None se mbabwire iki? Ubu se mbashime? Oya, kuri iyo ngingo simbashima. 23  Ibyo nabigishije nanjye ni byo Umwami yanyigishije. Mu ijoro Umwami Yesu yari bugambanirwe,+ yafashe umugati, 24  nuko amaze gusenga ashimira arawumanyagura, aravuga ati: “Uyu mugati ugereranya umubiri wanjye+ ugomba gutangwa ku bwanyu. Ibi nkoze mujye mukomeza kubikora munyibuka.”+ 25  Amaze gufata ifunguro rya nimugoroba, na divayi+ na yo ayigenza atyo aravuga ati: “Iyi divayi igereranya isezerano rishya+ rishingiye ku maraso yanjye.+ Igihe cyose munywa divayi mu Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, mujye mubikora munyibuka.”+ 26  Igihe cyose muriye umugati kandi mukanywa divayi mu Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, muba mukomeza gutangaza urupfu rw’Umwami kugeza igihe azazira. 27  Kubera iyo mpamvu rero, umuntu wese urya umugati kandi akanywa divayi atabikwiriye, azaba akoze icyaha kuko azaba asuzuguye umubiri w’Umwami Yesu n’amaraso ye.* 28  Umuntu wese ajye abanza yisuzume neza yitonze,+ arebe niba akwiriye, maze abone kurya ku mugati no kunywa kuri divayi. 29  Umuntu wese unywa divayi kandi akarya umugati, ariko atazi ko bigereranya umubiri w’Umwami, aba akoze icyaha. 30  Ni yo mpamvu hari benshi muri mwe bagira intege nke, bakarwara, kandi abatari bake bakaba barapfuye.*+ 31  Ariko nitubanza kwisuzuma tukareba niba dukwiriye, ntituzashyirwa mu rubanza. 32  Icyakora, iyo Yehova aduciriye urubanza araduhana,+ bikaturinda kuzarimbukana n’abantu bo muri iyi si.+ 33  Bityo rero bavandimwe, nimuteranira hamwe mugiye kurya Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, mujye mutegereza abandi. 34  Niba hari ushonje, ajye arira iwe mu rugo, kugira ngo mudateranira hamwe mugakora icyaha maze Imana ikabacira urubanza.+ Ariko ibindi bibazo byose bisigaye nzabikemura mpageze.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imigenzo.”
Cyangwa “azagibwaho n’urubanza ku birebana n’umubiri w’Umwami n’amaraso ye.”
Uko bigaragara, kugira intege nke, kurwara no gupfa bivugwa aha, ni ibyo mu buryo bw’umwuka. Bisobanura ko batakaza ubucuti bafitanye n’Imana.