Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abakorinto 13:1-13

  • Urukundo ruruta ibintu byose (1-13)

13  Niyo navuga indimi abantu bavuga cyangwa iz’abamarayika ariko singire urukundo, naba mpindutse nk’inzogera isakuza cyane cyangwa icyuma kirangira.  Niyo nagira impano yo guhanura kandi ngasobanukirwa amabanga yose yera, nkagira n’ubumenyi bwose,+ cyangwa nkagira ukwizera kwatuma nimura imisozi nkayitereka ahandi, ariko singire urukundo, nta cyo naba ndi cyo.*+  Niyo natanga ibyo ntunze byose kugira ngo mpe abandi ibyokurya,+ cyangwa nkirata mvuga ko nakwemera gupfira abandi, ariko singire urukundo,+ nta cyo byaba bimaze.  Umuntu ufite urukundo+ arihangana+ kandi akagira neza.+ Umuntu ufite urukundo ntagira ishyari,+ ntiyirarira, kandi ntiyiyemera.+  Umuntu ufite urukundo ntakora ibikorwa biteye isoni,*+ ntarangwa n’ubwikunde,+ kandi ntiyivumbura.+ Nanone ntabika inzika kubera ibibi yakorewe.+  Umuntu ufite urukundo yanga ibibi,+ ahubwo akishimira ukuri.  Umuntu ufite urukundo ntacibwa intege n’ikintu icyo ari cyo cyose.+ Yizera byose,+ yiringira byose+ kandi yihanganira byose.+  Urukundo ntiruzashira. Ariko impano zo guhanura zizakurwaho. Impano zo kuvuga izindi ndimi na zo zizagira iherezo n’impano zo kugira ubumenyi mu buryo bw’igitangaza, zizavaho.  Ubumenyi dufite, bufite aho bugarukira+ kandi n’ubuhanuzi dufite ntibwuzuye. 10  Ariko igihe tuzaba dufite ubumenyi bwuzuye, kandi tugasobanukirwa ubuhanuzi mu buryo bwuzuye, ibituzuye bizakurwaho. 11  Igihe nari nkiri umwana, navugaga nk’umwana, ngatekereza nk’umwana kandi nkiyumvisha ibintu nk’umwana. Ariko ubu namaze kuba umuntu mukuru, kandi nikuyemo imico nk’iy’abana. 12  Muri iki gihe ntabwo tureba neza. Ni nk’aho turebera mu ndorerwamo y’icyuma, ariko icyo gihe tuzaba tureba neza. Muri iki gihe, ubumenyi mfite bufite aho bugarukira, ariko icyo gihe nzasobanukirwa ibintu mu buryo bwuzuye nk’uko Imana inzi neza. 13  Icyakora, ukwizera, ibyiringiro n’urukundo, bizagumaho. Ariko ikiruta ibindi muri ibyo byose ni urukundo.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “nta cyo naba maze.”
Cyangwa “ntavuga amagambo akomeretsa abandi.”