Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abakorinto 16:1-24

  • Gukusanya imfashanyo z’Abakristo b’i Yerusalemu (1-4)

  • Ingendo Pawulo yateganyaga gukora (5-9)

  • Ababwira ko Timoteyo na Apolo bari kubasura (10-12)

  • Atanga inama kandi akohereza intashyo (13-24)

16  Naho ku birebana no gukusanya imfashanyo zigenewe abigishwa ba Kristo,*+ muzabikore nk’uko nategetse amatorero y’i Galatiya.  Buri munsi wa mbere w’icyumweru, umuntu wese muri mwe ajye agira icyo azigama akurikije ibyo afite mu rugo, agishyire ku ruhande, kugira ngo imfashanyo zitazakusanywa ari uko mpageze.  Ningera aho, abo mwemeje mugashyira amazina yabo mu mabaruwa mwanyandikiye,+ nzabatuma i Yerusalemu bajyane imfashanyo mwatanze mubikuye ku mutima.  Icyakora niba bikwiriye ko nanjye njyayo, tuzajyana.  Ariko nzaza iwanyu maze kunyura muri Makedoniya,+ kuko ubu ari ho ngiye kubanza kunyura.  Nshobora kuzagumana namwe igihe runaka cyangwa se nkamarana namwe igihe cy’imbeho cyose. Hanyuma ningenda muzamperekeza.  Sinifuza kubabona gusa nihitira, ahubwo niringiye ko Yehova* nabishaka nzamarana namwe igihe runaka.+  Icyakora ubu ndacyari muri Efeso,+ kugeza ku munsi mukuru wa Pentekote,  kuko nabonye uburyo bwo gukora ibintu byinshi mu murimo w’Umwami+ nubwo abandwanya ari benshi. 10  Icyakora Timoteyo+ naza, muzamwakire neza ku buryo igihe azaba ari kumwe namwe nta kizamuhangayikisha, kubera ko akora umurimo wa Yehova+ nk’uko nanjye nywukora. 11  Ubwo rero, ntihazagire umuntu umusuzugura. Ahubwo muzamuherekeze, mumusezereho amahoro kugira ngo agere aho ndi, kuko njye n’abandi bavandimwe tumutegereje. 12  Naho ku byerekeye umuvandimwe wacu Apolo,+ naramwinginze cyane ngo aze iwanyu azanye n’abandi bavandimwe. Icyo gihe nta gahunda yari afite yo kuza, ariko niringiye ko azaza nabona uburyo. 13  Mukomeze kuba maso,+ mugire ukwizera gukomeye,+ mugire ubutwari,+ kandi mukomere.+ 14  Ibyo mukora byose mujye mubikorana urukundo.+ 15  Bavandimwe, muzi neza ko abo kwa Sitefana ari bo ba mbere bo muri Akaya bizeye Kristo kandi bitangiye gukorera abandi bigishwa ba Kristo. 16  Namwe ndabatera inkunga rero, ngo mukomeze kumvira abantu bameze batyo. Nanone mujye mukorana neza n’abandi bose bakorana umwete bafatanyije na bo.+ 17  Ariko nishimira ko ndi kumwe na Sitefana+ na Forutunato na Akayiku, kubera ko bababereye aho mutari. 18  Banteye inkunga cyane kandi namwe babateye inkunga. Ubwo rero, mujye mwishimira abantu bameze nk’abo. 19  Abo mu matorero yo muri Aziya barabasuhuza. Akwila na Purisikila hamwe n’abagize itorero bateranira mu nzu yabo,+ na bo barabasuhuza. Baboherereje intashyo za kivandimwe babikuye ku mutima. 20  Abavandimwe bose barabasuhuza. Muramukanye kandi muhoberane mufite ibyishimo.* 21  Njyewe Pawulo mboherereje intashyo. Ibi ni njye ubyiyandikiye n’ukuboko kwanjye. 22  Niba hari umuntu udakunda Umwami wacu azabibazwe. Mwami wacu turakwinginze garuka vuba! 23  Umwami Yesu akomeze abagaragarize ineza ihebuje.* 24  Mwebwe mwese abunze ubumwe na Kristo Yesu, ndabakunda cyane.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abera.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “muramukanishe gusomana kwera.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”