Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abakorinto 2:1-16

  • Pawulo abwiriza i Korinto (1-5)

  • Ubwenge bw’Imana burahambaye (6-10)

  • Umuntu uyoborwa n’umwuka wera n’umuntu uyoborwa n’imitekerereze y’abantu (11-16)

2  Bavandimwe, igihe nazaga iwanyu nje kubatangariza ibanga ryera ry’Imana,+ ntabwo naje mvuga amagambo yemeza+ cyangwa amagambo arimo ubwenge bwinshi.  Niyemeje kutagira ikindi mbabwira uretse ibya Kristo Yesu wenyine, ari na we wamanitswe ku giti.+  Naje iwanyu mfite intege nke, mfite ubwoba kandi ntitira.  Ibyo navugaga n’ibyo nabwirizaga, sinabivuganaga amagambo yemeza y’ubwenge. Ahubwo nabivugaga mu buryo bugaragaza umwuka w’Imana n’imbaraga zayo.+  Ibyo nabikoze kugira ngo mwizere imbaraga z’Imana aho kwizera ubwenge bw’abantu.  Ubu noneho turi kuvuga ibyerekeye ubwenge, tubibwira abantu bafite ukwizera gukomeye.*+ Ariko ntituri kuvuga ubwenge bw’iyi si cyangwa ubw’abategetsi bayo bari hafi kuvaho.+  Ahubwo turi kuvuga ibyerekeye ubwenge bw’Imana buri mu ibanga ryera,+ ari bwo bwenge bumaze igihe bwarahishwe. Imana yateganyije iby’iryo banga kera cyane mbere y’igihe* kugira ngo tuzahabwe icyubahiro.  Ubwo bwenge nta n’umwe mu bategetsi b’iyi si wigeze abumenya,+ kuko iyo babumenya, ntibaba barishe* Umwami wacu ufite icyubahiro.  Ibyo binahuje n’uko ibyanditswe bivuga bigira biti: “Ibintu Imana yateguriye abayikunda, nta muntu n’umwe wigeze abibona, nta wigeze abyumva kandi nta n’uwigeze abitekereza.”+ 10  Ni twe Imana yabihishuriye+ binyuze ku mwuka wayo,+ kuko umwuka wera ugenzura ibintu byose, ndetse n’ubwenge buhambaye bw’Imana.*+ 11  None se, ni nde wamenya ibyo mugenzi we atekereza? Umuntu ubwe ni we uba uzi ibiri mu mutima we. Ubwo rero nta muntu n’umwe ushobora kumenya iby’Imana itekereza, keretse binyuze ku mwuka wera. 12  Twebwe rero ntitwahawe umwuka w’isi, ahubwo twahawe umwuka uturuka ku Mana.+ Iyo ni yo mpamvu dusobanukirwa ibintu Imana yatwigishije ibigiranye ineza. 13  Nanone iyo tuvuga ibyo bintu, ntidukoresha amagambo twigishijwe n’abantu b’abanyabwenge,+ ahubwo dukoresha amagambo twigishijwe n’umwuka wera.+ Ibyo bituma dusobanura ibyerekeye Imana, dukoresheje amagambo aturuka ku Mana. 14  Umuntu uyoborwa n’imitekerereze y’abantu ntiyemera ibintu bihishurwa n’umwuka wera w’Imana. Aba abona ko ari ubusazi. Ntaba ashobora kubisobanukirwa kubera ko umuntu abigenzura ayobowe n’umwuka wera. 15  Icyakora umuntu uyoborwa n’umwuka w’Imana we, asobanukirwa ibintu byose,+ ariko we nta muntu usobanukirwa ibye. 16  “Ese hari umuntu wamenya ibyo Yehova* atekereza kugira ngo amwigishe?”+ Nyamara twe dufite imitekerereze nk’iya Kristo.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “abantu bakuze mu buryo bw’umwuka.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Iyi si.”
Cyangwa “barishe bamanitse ku giti.”
Cyangwa “ibintu byimbitse by’Imana.”