Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abakorinto 3:1-23

  • Abakorinto bitwaraga nk’abantu b’iyi si (1-4)

  • Imana ni yo ikuza (5-9)

    • Abakozi bakorana n’Imana (9)

  • Mwubakishe ibikoresho bidatwikwa n’umuriro (10-15)

  • Muri urusengero rw’Imana (16, 17)

  • Imana ibona ko ubwenge bw’iyi si ari ubuswa (18-23)

3  Bavandimwe, igihe nabigishaga sinabigishije nk’ubwira abantu bayoborwa n’umwuka wera.*+ Ahubwo nabigishije nk’ubwira abantu bayoborwa n’imitekerereze y’abantu, kuko mumeze nk’abana+ mu birebana no kwizera Kristo.  Nabigishije inyigisho zigereranywa n’amata, aho kuba izimeze nk’ibyokurya bikomeye, kuko mwari mutarakomera bihagije. Mu by’ukuri, n’ubu ntimurakomera bihagije,+  kuko mukiyoborwa n’imitekerereze y’abantu.+ Kuba mukigira ishyari kandi mugashyamirana, bigaragaza ko mucyitwara nk’abantu b’iyi si.+  Ese iyo umwe avuga ati: “Ndi uwa Pawulo,” undi akavuga ati: “Ndi uwa Apolo,”+ ubwo ntimuba muri kwitwara nk’abantu b’iyi si?  None se Apolo ni nde? Cyangwa se Pawulo ni nde? Ese hari ikindi turi cyo, uretse gusa kuba turi abakozi+ bakoreshejwe kugira ngo mwizere? Ibyo twakoze ni ibyo Umwami yadusabye gukora.  Narateye+ Apolo aruhira,+ ariko Imana ni yo yakomeje gukuza.  Ubwo rero utera nta cyo aba ari cyo cyangwa uwuhira, keretse Imana yo ikuza.+  Umuntu utera n’uwuhira bakorana mu bumwe,* kandi buri wese azahemberwa umurimo we.+  Turi abakozi bakorana n’Imana. Mwe mumeze nk’umurima uhingwa n’Imana, cyangwa nk’inzu yubakwa n’Imana.+ 10  Imana yangaragarije ineza yayo ihebuje,* maze nubaka fondasiyo+ nk’umwubatsi w’umuhanga.* None ubu hari undi muntu uri kubaka kuri iyo fondasiyo. Icyakora buri wese agomba kwitondera uko ayubakaho, 11  kuko nta muntu n’umwe ushobora gushyiraho indi fondasiyo itari iyo yashyizweho, ni ukuvuga Yesu Kristo.+ 12  Umuntu ashobora kubaka kuri iyo fondasiyo akoresheje zahabu, ifeza, amabuye y’agaciro, ibiti, ibyatsi n’ibikenyeri. 13  Ariko amaherezo umurimo buri wese yakoze uzagaragara. Umunsi w’ibigeragezo nuza, ibyo buri wese yakoze bizajya ahagaragara.+ Umuriro ni wo uzagaragaza neza uko ibyo buri wese yakoze bimeze. 14  Ibyo umuntu yubatse kuri iyo fondasiyo nibigumaho, uwo muntu azahembwa. 15  Ariko ibyo umuntu yubatse kuri iyo fondasiyo nibishya, azaba ahombye. Nubwo we ashobora kuzarokoka, azaba ameze nk’ukuwe mu muriro. 16  Ese ntimuzi ko muri urusengero rw’Imana+ kandi ko umwuka wera uba muri mwe?+ 17  Umuntu nasenya urwo rusengero rw’Imana, Imana na yo izamurimbura, kuko urusengero rw’Imana ari urwera kandi urwo rusengero ni mwe.+ 18  Ntihakagire uwishuka. Niba hari umuntu wo muri mwe utekereza ko ari umunyabwenge mu by’iyi si, ajye abanza yemere kuba umuswa kugira ngo abone uko aba umunyabwenge nyakuri. 19  Ubwenge bw’iyi si Imana ibona ko ari ubuswa. Ibyo bihuje n’ibyo ibyanditswe bivuga. Bigira biti: “Ituma abanyabwenge bagwa mu mitego bateze.”+ 20  Nanone bigira biti: “Yehova* azi ko ibyo abanyabwenge batekereza nta cyo bimaze.”+ 21  Ubwo rero, ntimugashimagize abantu bitewe n’ibyo bashobora gukora, kuko Imana ari yo yabahaye ibintu byose mufite. 22  Yaba Pawulo cyangwa Apolo cyangwa Kefa*+ cyangwa isi cyangwa ubuzima cyangwa urupfu cyangwa ibintu biriho ubu cyangwa ibizaza, byose ni ibyanyu. 23  Namwe muri aba Kristo,+ Kristo na we ni uw’Imana.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “abantu b’umwuka.”
Cyangwa “baba bafite intego imwe.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “umunyabwenge uyoboye imirimo.”
Ni na we witwa Petero.