Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abakorinto 4:1-21

  • Abagaragu Imana yagiriye icyizere, baba bagomba kuba indahemuka (1-5)

  • Abakristo bagomba kwicisha bugufi (6-13)

    • “Ntimugakore ibintu binyuranye n’ibyanditswe” (6)

    • Abakristo bashyizwe ku mugaragaro (9)

  • Uko Pawulo yitaga ku bana be akunda (14-21)

4  Abantu bagomba kubona ko turi abakozi ba Kristo, tukaba n’abagaragu Imana yagiriye icyizere ikababitsa amabanga yayo yera.+  Abagaragu nk’abo Imana yagiriye icyizere, baba bagomba kuba indahemuka.  Icyakora kuri njye, kuba nagenzurwa namwe cyangwa urukiko rw’abantu, nta cyo bimbwiye rwose. Ndetse nanjye ubwanjye sinigenzura,  kuko nta cyo umutimanama wanjye undega. Ariko ibyo si byo bigaragaza ko ndi umukiranutsi, ahubwo ungenzura ni Yehova.*+  Ubwo rero, ntimugace urubanza+ rw’ikintu icyo ari cyo cyose igihe cyagenwe kitaragera. Umwami naza, ni we uzashyira ahagaragara ibintu by’amabanga bikorerwa mu mwijima, kandi azagaragaza ibiri mu mutima wa buri muntu wese. Hanyuma Imana izamuhemba ikurikije ibyo yakoze.+  Bavandimwe, ibyo bintu byose nabivuze mbyiyerekezaho njye na Apolo,+ kugira ngo abe ari mwe bigirira akamaro. Binyuze kuri twe, twifuza ko mwasobanukirwa itegeko rigira riti: “Ntimugakore ibintu binyuranye n’ibyanditswe.” Iryo tegeko nimurikurikiza rizatuma mutiyemera,+ kandi ntimugire umuntu murutisha undi.  None se ni nde utuma uba umuntu utandukanye n’undi? Kandi se ni iki ufite utahawe n’Imana?+ Niba se ari Imana yaguhaye ibyo ufite, kuki wirata nk’aho ari wowe wabyigejejeho?  Ese mutekereza ko mwamaze kubona ibyo mukeneye byose? None se mutekereza ko mwamaze kuba abakire? Ese mutekereza ko mwatangiye gutegeka muri abami+ tutari kumwe? Kandi rwose, nifuza ko mwaba mwaratangiye gutegeka muri abami, kugira ngo natwe dutegekane namwe turi abami.+  Mbona bisa naho twe intumwa twashyizwe ku mugaragaro kugira ngo abantu bo ku isi+ n’abamarayika batwitegereze. Imana yemeye ko njyewe ndetse n’izindi ntumwa tugaragazwa mu b’inyuma, tumeze nk’abakatiwe urwo gupfa.+ 10  Abantu babona ko turi abasazi+ bitewe na Kristo. Ariko mwe mwumva ko muri abanyabwenge mu bijyanye na Kristo. Twe tugaragara nk’abanyantege nke, ariko mwe mugaragara nk’abafite imbaraga. Twe turasuzugurwa ariko mwe mukubahwa. 11  Kugeza ubu, dukomeza gusonza+ tukicwa n’inyota,+ tukabura icyo kwambara, tugakubitwa,+ ntitugire aho tuba, 12  kandi tugakora cyane.+ Iyo badututse tubasabira umugisha,+ badutoteza tukihangana.+ 13  Iyo badusebeje tubasubizanya ubugwaneza.+ Ariko nubwo bimeze bityo, kugeza n’ubu abantu baracyadufata nk’ibishingwe byo mu isi. Tumeze nk’imyanda bajugunye. 14  Ibi simbibandikiye ngamije kubakoza isoni, ahubwo ni ukugira ngo mbagire inama nk’abana banjye nkunda. 15  Nubwo mwagira abigisha 10.000 babigisha ibyerekeye Kristo, ntimufite ba papa benshi. Kubera ko nunze ubumwe na Kristo Yesu, ni njye wabaye papa wanyu igihe nabigishaga ubutumwa bwiza.+ 16  Ubwo rero, ndabinginga ngo mujye munyigana.+ 17  Ni yo mpamvu mboherereje Timoteyo. Ni umwana wanjye nkunda kandi yabaye uwizerwa mu murimo w’Umwami. Azabibutsa uko nkorera Kristo Yesu.+ Nanone azabibutsa ibyo ngenda nigisha mu matorero. 18  Hari bamwe biyemera, bibwira ko ntazagaruka iwanyu. 19  Ariko Yehova nabishaka nzabageraho bidatinze. Nanone nzamenya neza niba abo bantu biyemera baba bayobowe n’imbaraga z’Imana. 20  Ikigaragaza ko umuntu ari umuyoboke w’Ubwami bw’Imana si ibyo avuga. Ahubwo ibikorwa bye ni byo bigaragaza ko afite imbaraga z’Imana. 21  Ese murashaka ko nzaza iwanyu meze nk’umuntu witwaje inkoni nje kubahana,+ cyangwa murashaka ko nzaza nkabagaragariza urukundo n’ubugwaneza?

Ibisobanuro ahagana hasi