Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abakorinto 5:1-13

  • Ibyerekeye ubusambanyi (1-5)

  • Agasemburo gake, gatubura igipondo cyose (6-8)

  • Umuntu mubi agomba gukurwa mu itorero (9-13)

5  Numvise ko muri mwe hari ubusambanyi,*+ ndetse ni ubusambanyi butaboneka no mu bantu batazi Imana. Ngo hari umugabo watwaye* umugore wa papa we.+  None se ibyo murabishyigikiye? Ubwo se ahubwo ntibyari bikwiriye kubababaza+ kandi umuntu wakoze icyo cyaha mukamukura muri mwe?+  Nubwo ntari kumwe namwe imbonankubone, mpora mbatekereza. Njye namaze gucira urubanza umuntu wakoze ibyo bintu, nkaho ndi kumwe namwe.  Igihe cyose muteraniye hamwe mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, mujye mwibuka ko mbatekereza, kandi ko nahawe ubutware n’Umwami wacu Yesu.  Ubwo rero uwo muntu muzamuhe Satani,+ kugira ngo ibyo bikorwa bibi byo gukora ibyaha yazanye mu itorero birangire, kandi itorero ryongere kumera neza mu buryo bw’umwuka, bityo rizakizwe ku munsi w’Umwami.+  Ntimugomba kwishimira ibyo bintu byabaye. None se ntimuzi ko agasemburo gake, gatubura igipondo cyose?+  Ubwo rero, mukure uwo musemburo wa kera muri mwe, kugira ngo mube igipondo gishya, kuko mwe mumeze nk’igipondo kitarimo umusemburo. Mu by’ukuri Yesu yatanze ubuzima bwe, ngo bube igitambo+ maze atubera intama ya Pasika.+  Nuko rero, ntitugomba gukoresha umusemburo wa kera muri uwo munsi mukuru,+ kandi nanone ntitugomba gukoresha umusemburo ugereranya icyaha n’ibintu bibi. Ahubwo tugomba kurya umugati utarimo umusemburo ari wo ugereranya ibintu byiza kandi by’ukuri.  Mu ibaruwa nabandikiye, nabasabye ko mureka kwifatanya n’abasambanyi.* 10  Icyakora sinashakaga kuvuga ko mureka kwifatanya rwose n’abasambanyi bo muri iyi si+ cyangwa abanyamururumba, abajura n’abasenga ibigirwamana, kuko iyo biba bityo, mwari kuba mukwiriye rwose kuva mu isi.+ 11  Ariko noneho, mbandikiye mbasaba ko mureka kwifatanya+ n’umuntu wese witwa umuvandimwe, niba ari umusambanyi cyangwa umunyamururumba+ cyangwa usenga ibigirwamana cyangwa utukana cyangwa umusinzi+ cyangwa umujura,+ ndetse rwose ntimugasangire n’umuntu umeze atyo. 12  Gucira urubanza abantu bo hanze y’itorero si inshingano yanjye. Mwe mucira urubanza abo mu itorero. 13  Ariko abo hanze y’itorero+ bo Imana ni yo ibacira urubanza. Ubwo rero, “mukure uwo muntu mubi muri mwe.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”
Cyangwa “ubana n’umugore.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”