Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abakorinto 6:1-20

  • Ibyerekeye imanza mu bavandimwe (1-8)

  • Abatazahabwa Ubwami bw’Imana (9-11)

  • Mujye mukoresha imibiri yanyu muhesha Imana icyubahiro (12-20)

    • “Mwamaganire kure ubusambanyi” (18)

6  Ese muri mwe hari uwaba afitanye ikibazo na mugenzi we,+ maze agatinyuka kujya mu rukiko kuburanira imbere y’abantu b’isi? Kuki se ahubwo mutajya muburanira imbere y’abavandimwe?*  None se ntimuzi ko muri abagaragu b’Imana* bazacira abatuye isi urubanza?+ Niba se ari mwe muzacira urubanza abatuye isi, ubwo ntimukwiriye guca urubanza rw’ibintu byoroheje?  Ntimuzi se ko tuzacira urubanza abamarayika?+ None se ubwo kuki tutaca n’urubanza rw’ibibazo byoroheje byo muri ubu buzima?  Niba se hari ibibazo mushaka gukemura byo muri ubu buzima,+ kuki mubijyana ku bacamanza, abo itorero ribona ko badakwiriye?  Ibi mbivugiye kubakoza isoni. Ese muri mwe nta muntu n’umwe w’umunyabwenge, ushobora gucira urubanza abavandimwe be,  ku buryo umuvandimwe ajya kurega undi mu rukiko, bakaburanira imbere y’abantu b’isi?  Mu by’ukuri, ibyo bigaragaza ko mwatsinzwe rwose. Kubona muregana mu nkiko koko! Ubwo se ahubwo kuki mutakwemera kurenganywa+ cyangwa ngo mwemere ko babatwara ibyanyu?  Ahubwo usanga ari mwe murenganya, mugatwara iby’abandi kandi ibyo mukabikorera abavandimwe banyu.  Ese ntimuzi ko abanyabyaha batazahabwa Ubwami bw’Imana?+ Ntimwishuke: Abasambanyi,*+ abasenga ibigirwamana,+ abahehesi,*+ abatinganyi,*+ 10  abajura, abanyamururumba,+ abasinzi,+ abatukana n’abatekamutwe,* abo bose ntibazahabwa Ubwami bw’Imana.+ 11  Nyamara uko ni ko bamwe muri mwe mwari mumeze. Ariko mwaruhagiwe muracya.+ Mwarejejwe+ kandi Imana yabonye ko muri abakiranutsi+ binyuze ku Mwami wacu Yesu Kristo no ku mwuka wera. 12  Ibintu byose ndabyemerewe, ariko si ko byose bimfitiye akamaro.+ Ibintu byose ndabyemerewe, ariko sinzagira ikintu icyo ari cyo cyose nemera ko kintegeka. 13  Ibyokurya bigenewe igifu kandi n’igifu kigenewe ibyokurya. Nyamara byose Imana izabihindura ubusa.+ Icyakora umubiri wo ntubereyeho gusambana. Ahubwo ubereyeho gukora umurimo w’Umwami,+ kandi Umwami ni we uwuha ibyo ukeneye. 14  Imana yazuye Umwami,+ kandi natwe izatuzura+ ikoresheje imbaraga zayo.+ 15  None se ntimuzi ko imibiri yanyu ari iya Kristo?+ None se ubwo byaba bikwiriye ko ufata umubiri wa Kristo, ukawuhindura uw’indaya? Ntabwo bikwiriye rwose! 16  Ese ntimuzi ko umuntu usambanye n’indaya, aba abaye umubiri umwe na yo? Kuko Imana yavuze iti: “Bombi bazaba umubiri umwe.”+ 17  Ariko uwifatanyije n’Umwami aba yunze ubumwe na we mu buryo bwuzuye.+ 18  Mwamaganire kure* ubusambanyi.+ Nta kindi cyaha kimeze nk’ubusambanyi. Iyo umuntu asambanye, aba agiriye nabi umubiri we bwite.+ 19  Ese ntimuzi ko umubiri wanyu ari urusengero+ rubamo umwuka wera Imana yabahaye?+ Umubiri mufite si uwanyu,+ 20  kuko Imana yabaguze igiciro cyinshi.+ Nuko rero, mujye mukoresha imibiri yanyu+ muyihesha icyubahiro.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “abera.”
Cyangwa “abera.”
Cyangwa “abagabo basambana n’abandi bagabo.”
Aha byerekeza ku muntu washatse, ugirana imibonano mpuzabitsina n’undi muntu utari uwo bashakanye.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”
Ni abantu bakoresha amayeri kugira ngo batware abantu ibyabo.
Cyangwa “muhunge.”