Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abakorinto 7:1-40

  • Inama zireba abashatse n’abatarashaka (1-16)

  • Mujye mukomeza kubaho nk’uko mwari mubayeho igihe Imana yabahamagaraga (17-24)

  • Abatarashaka n’abapfakazi (25-40)

    • Ibyiza byo kuba umuseribateri (32-35)

    • Mujye ‘mushakana gusa n’Umukristo wiyeguriye Imana’ (39)

7  Naho ku birebana n’ibyo mwanditse, ibyiza ni uko umuntu yakomeza kuba umuseribateri kandi akirinda gukora imibonano mpuzabitsina.  Ariko kubera ko ubusambanyi* bwiyongereye, buri mugabo ajye agira umugore we,+ na buri mugore agire umugabo we.+  Umugabo ajye aha umugore we ibyo amugomba* n’umugore na we abigenzereze atyo umugabo we.+  Umugore ntategeka umubiri we, ahubwo utegekwa n’umugabo we. Mu buryo nk’ubwo nanone, umugabo ntategeka umubiri we, ahubwo utegekwa n’umugore we.  Umwe ntakajye yanga guha undi ibyo amugomba, keretse babyemeranyijweho bakabigenera ikindi gihe, wenda kugira ngo babone igihe cyo gusenga. Ariko nyuma yaho bajye bakora ibyo bemeranyijweho,* kugira ngo Satani atagira umwe muri bo ashuka ntakomeze kuba indahemuka bitewe n’uko yananiwe kwifata.  Icyakora, ibyo mbibabwiye kugira ngo mumenye ibyo mwemerewe. Si itegeko mbahaye.  Ariko nifuza ko abantu bose bamera nk’uko meze ntibashake. Icyakora buri wese afite impano ye+ yahawe n’Imana. Ni yo mpamvu bamwe bahitamo gushaka abandi bo bagahitamo gukomeza kuba abaseribateri.  Ubu noneho, ndabwira abatarashatse n’abapfakazi ko ibyababera byiza ari uko bakomeza kumera nk’uko meze.+  Ariko niba badashoboye kwifata, nibashake. Ibyiza ni ugushaka aho gukomeza kugira irari ryinshi.+ 10  Abashatse bo ndabaha aya mabwiriza: Umugore ntagomba gutandukana n’umugabo we.+ Aya ni yo mabwiriza y’Umwami. 11  Ariko naramuka yahukanye, ajye akomeza kubaho adashatse undi mugabo, cyangwa se asubirane n’umugabo we. Nanone umugabo ntagomba guta umugore we.+ 12  Abandi bo ndababwira nti (icyakora ni njye ubivuga si Umwami):+ “Niba umuvandimwe afite umugore badahuje ukwizera, ariko uwo mugore akaba yemera kugumana na we, ntagatandukane na we. 13  Nanone umugore ufite umugabo badahuje ukwizera, ariko uwo mugabo akaba yemera kugumana na we, ntagatandukane n’umugabo we. 14  Umugabo utizera yezwa binyuze ku mugore we wizera, kandi n’umugore utizera yezwa binyuze ku mugabo we wizera. Bitabaye ibyo, abana banyu ntibaba ari abera nk’uko bimeze ubu. 15  Ariko niba umugabo cyangwa umugore utizera ashatse gutandukana n’uwo bashakanye wizera, nagende. Iyo bimeze bityo, umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ntaba asabwa kugumana n’uwo bashakanye utizera. Imana yarabahamagaye kugira ngo mubeho mu mahoro.+ 16  Wa mugore we, ubwirwa n’iki niba utazafasha umugabo wawe akizera?+ Cyangwa se wa mugabo we, ubwirwa n’iki niba utazafasha umugore wawe akizera? 17  Icyakora nk’uko Yehova* yahaye buri wese umugabane we, buri wese akomeze kubaho nk’uko yari abayeho igihe Imana yamuhamagaraga.+ Ayo ni yo mabwiriza ntanze mu matorero yose. 18  Niba umuntu yarahamagawe yarakebwe,*+ azakomeze amere atyo. Niba yarahamagawe atarakebwe, ntagakebwe.+ 19  Gukebwa cyangwa kudakebwa nta cyo bivuze.+ Icy’ingenzi ni ukumvira amategeko y’Imana.+ 20  Buri wese ajye akomeza kumera nk’uko yari ameze igihe Imana yamuhamagaraga.+ 21  Ese wahamagawe uri umugaragu? Ibyo ntibikaguhangayikishe.+ Ariko nanone niba ushobora kubona umudendezo, ubwo buryo ntibukagucike. 22  Umuntu wese Umwami yahamagaye ari umugaragu, aba umugaragu w’Umwami kandi akagira umudendezo.+ N’umuntu wese Umwami yahamagaye afite umudendezo aba umugaragu wa Kristo. 23  Mwaguzwe igiciro cyinshi.+ Bityo rero, nimureke kuba abagaragu b’abantu. 24  Bavandimwe, umuntu wese akomeze kumera nk’uko yari ameze igihe Imana yamuhamagaraga. 25  Naho ku birebana n’abatarigeze bashaka,* nta tegeko mbaha rivuye ku Mwami, ahubwo ndatanga igitekerezo cyanjye+ nk’umuntu w’indahemuka Umwami yagaragarije imbabazi. 26  Muri ibi bihe bigoye turimo, ibyiza ni uko umuntu washatse cyangwa utarashaka, yakomeza kumera nk’uko ari. 27  Ese waba warashatse umugore? Ntugatandukane na we.+ Ese nta mugore ufite? Reka kumushaka. 28  Ariko niyo washaka, nta cyaha waba ukoze. Umuntu utarashatse aramutse ashatse, nta cyaha aba akoze rwose. Icyakora, abashyingiranwa bazahura n’ibibazo mu buzima bwabo. Ariko njye ndashaka kubafasha kwirinda ibibazo nk’ibyo. 29  Nanone kandi bavandimwe, ndababwira ko igihe gisigaye ari gito.*+ Kubera iyo mpamvu, abafite abagore bamere nk’abatabafite, 30  abarira bamere nk’abatarira, abishimye bamere nk’abatishimye, n’abakunda kugura ibintu bamere nk’abadafite icyo batunze. 31  Abatunze iby’iyi si na bo ntibagatwarwe na byo, kuko ibibera kuri iyi si bigenda bihinduka. 32  Mu by’ukuri, icyo nifuza ni uko mubaho mudafite imihangayiko. Umuseribateri ahangayikishwa n’iby’Umwami, ashaka uko yamushimisha. 33  Ariko umugabo washatse ahangayikishwa n’iby’isi,+ ashaka uko yashimisha umugore we, 34  kandi ntaba atuje. Nanone, umugore udafite umugabo, cyangwa umukobwa,* ahangayikishwa n’iby’Umwami,+ kugira ngo ibikorwa* bye n’ibitekerezo bye bibe bishimisha Imana mu buryo bwuzuye. Ariko umugore ufite umugabo ahangayikishwa n’iby’isi, ashaka uko yashimisha umugabo we. 35  Ibi ndabivuga ku bw’inyungu zanyu, si ukugira ngo mbabuze umudendezo. Ahubwo ni ukugira ngo mbashishikarize gukora ibikwiriye no gukorera Umwami buri gihe mudafite ibibarangaza. 36  Ariko niba umuntu akuze haba mu bwenge no mu mubiri* kandi akaba yumva ko gukomeza kubaho adashatse bituma atitwara neza, nakore ibyo yifuza. Nta cyaha aba akoze rwose. Nashake.+ 37  Ariko niba umuntu yarabyiyemeje mu mutima we, akaba yumva adakeneye gushaka, akaba ashoboye gutegeka irari rye, kandi akaba yariyemeje mu mutima we gukomeza kuba umuseribateri,* nadashaka azaba agize neza.+ 38  Ku bw’ibyo rero, umuntu uhitamo gushaka, aba akoze neza. Ariko uhitamo kudashaka, aba akoze neza kurushaho.+ 39  Umugore aba agomba kugumana n’umugabo we,+ igihe cyose umugabo we akiriho. Ariko iyo umugabo we apfuye, uwo mugore aba ashobora gushakana n’undi mugabo. Icyakora aba agomba gushakana gusa n’Umukristo wiyeguriye Imana.*+ 40  Ariko ndatekereza ko yarushaho kugira ibyishimo akomeje kuguma uko ari. Nizeye ntashidikanya ko ibyo mbabwiye mbivuze nyobowe n’umwuka wera.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”
Aha berekeza ku mibonano mpuzabitsina.
Aha berekeza ku mibonano mpuzabitsina.
Cyangwa “yarasiramuwe.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe aha risobanura isugi. Ryerekeza ku muhungu cyangwa umukobwa utarigeze akora imibonano mpuzabitsina.
Cyangwa “kigabanutse.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Umubiri.”
Ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe aha risobanura isugi. Ryerekeza ku muhungu cyangwa umukobwa utarigeze akora imibonano mpuzabitsina.
Cyangwa “niba yararenze igihe cy’amabyiruka.”
Cyangwa “gukomera ku busugi bwe.”
Cyangwa “uri mu Mwami.”