Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abakorinto 8:1-13

  • Ibyerekeye ibyokurya byatuwe ibigirwamana (1-13)

    • Kuri twe hariho Imana imwe gusa y’ukuri (5, 6)

8  Ubu noneho nagira ngo ngire icyo mbabwira ku birebana n’ibyokurya byatuwe ibigirwamana.+ Twese dufite ubumenyi+ kuri iyo ngingo. Icyakora iyo umuntu afite ubumenyi gusa ariyemera. Ariko umuntu ufite urukundo atera abandi inkunga.+  Iyo umuntu yibwira ko azi ibintu byose ku kintu runaka, mu by’ukuri aba atarakimenya mu buryo bwuzuye.  Ariko iyo umuntu akunda Imana, Imana na yo iba imuzi.  Naho ku birebana no kurya ibyokurya byatuwe ibigirwamana, tuzi ko ibigirwamana nta cyo bivuze,+ kandi ko hariho Imana imwe gusa y’ukuri.+  Hariho ibintu byinshi byitwa imana, haba mu ijuru cyangwa ku isi,+ kandi hariho “imana” nyinshi n’“abami” benshi.  Ariko kuri twe hariho Imana imwe+ y’ukuri, ari yo Papa wacu wo mu ijuru.+ Ibintu byose byaturutse kuri yo kandi ni yo yatumye tubaho.+ Nanone kuri twe, hariho Umwami umwe, ari we Yesu Kristo. Ibintu byose byabayeho binyuze kuri we,+ kandi natwe twabayeho binyuze kuri we.  Icyakora, abantu bose si ko bafite ubwo bumenyi.+ Hari abantu bamwe basengaga ibigirwamana. Ubwo rero iyo bariye ibyokurya byatuwe ibigirwamana, baba bumva ari nkaho basenze ibigirwamana+ maze imitimanama yabo idakomeye ikabacira urubanza.+  Ariko ibyokurya si byo bituma tuba incuti z’Imana.+ Iyo tutariye ibyokurya ibi n’ibi, nta cyo tuba duhombye kandi n’iyo tubiriye nta cyo bitwungura.+  Ahubwo mukomeze kwirinda kugira ngo uburenganzira mufite budatuma abantu bafite umutimanama udakomeye bakora icyaha.+ 10  Mwe muzi ko ibigirwamana nta cyo bivuze. Ariko se, ubwo umuntu ufite umutimanama udakomeye aramutse akubonye uri kurira mu rusengero rw’ikigirwamana, ntibyatuma na we atinyuka, bikageza n’ubwo arya ibyokurya byatuwe ibigirwamana? 11  Nubwo wowe uzi ko kubirya nta cyo bitwaye, uba wangije ukwizera k’uwo muntu ufite umutimanama udakomeye. Ubwo rero, ujye wibuka ko ari umuvandimwe wawe Kristo yapfiriye.+ 12  Iyo mukoreye icyaha abavandimwe banyu muri ubwo buryo, kandi mugakomeretsa umutimanama wabo udakomeye,+ muba mukoreye icyaha na Kristo. 13  Ku bw’ibyo rero, niba ibyokurya bituma umuvandimwe wanjye akora icyaha,* sinzongera kurya inyama, kugira ngo ntatuma umuvandimwe wanjye akora icyaha.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “bibera umuvandimwe wanjye igisitaza.”