Igitabo cya mbere cy’Abami 1:1-53

  • Dawidi na Abishagi (1-4)

  • Adoniya ashaka kuba umwami (5-10)

  • Natani na Bati-sheba bagira icyo bakora (11-27)

  • Dawidi ategeka ko Salomo asukwaho amavuta (28-40)

  • Adoniya ahungira ku gicaniro (41-53)

1  Umwami Dawidi yari ashaje,+ ageze mu za bukuru. Niyo bamworosaga imyenda ntiyashiraga imbeho.  Nuko abagaragu be baramubwira bati: “Mwami databuja, reka bagushakire umukobwa w’isugi, ajye agukorera kandi akwiteho. Azajya agupfumbata maze ushire imbeho.”  Bajya gushaka umukobwa mwiza cyane mu gihugu cyose cya Isirayeli. Baza kubona Abishagi+ w’i Shunemu,+ bamuzanira umwami.  Uwo mukobwa yari afite ubwiza butangaje. Nuko araza akajya yita ku mwami kandi akamukorera. Icyakora umwami ntiyigeze agirana na we imibonano mpuzabitsina.  Muri icyo gihe Adoniya,+ umuhungu wa Hagiti, yari yaratangiye kwifuza ubutegetsi cyane. Yaravuze ati: “Ni njye uzaba umwami!” Nuko akoresha igare ryo kugenderamo, ashaka n’abagendera ku mafarashi hamwe n’abagabo 50 bo kwiruka imbere ye.+  Ariko papa we ntiyari yarigeze abimubuza* ngo amubaze ati: “Ibyo ukora ni ibiki?” Uwo muhungu na we yari mwiza cyane kandi mama we yari yaramubyaye akurikira Abusalomu.  Adoniya yumvikanye na Yowabu umuhungu wa Seruya n’umutambyi Abiyatari+ maze baramufasha kandi baramushyigikira.+  Ariko umutambyi Sadoki,+ Benaya+ umuhungu wa Yehoyada, umuhanuzi Natani,+ Shimeyi,+ Reyi n’abasirikare b’intwari ba Dawidi,+ bo ntibigeze bashyigikira Adoniya.  Nuko Adoniya ajya gutambira ibitambo+ by’intama n’inka n’amatungo abyibushye hafi y’ibuye rya Zoheleti hegeranye na Eni-rogeli, atumira abavandimwe be bose ari bo bana b’umwami n’Abayuda bose, bari abagaragu b’umwami. 10  Ariko ntiyigeze atumira umuhanuzi Natani na Benaya n’abasirikare b’intwari ba Dawidi n’umuvandimwe we Salomo. 11  Natani+ abwira Batisheba,+ mama wa Salomo,+ ati: “Ese ntiwumvise ko Adoniya+ umuhungu wa Hagiti yabaye umwami kandi databuja umwami akaba atabizi? 12  None rero reka nkugire inama kugira ngo wowe n’umuhungu wawe Salomo mudapfa.+ 13  Jya kureba umwami Dawidi umubwire uti: ‘ese mwami databuja, si wowe wandahiriye njye umuja wawe uti: “umuhungu wawe Salomo ni we uzansimbura akaba umwami kandi ni we uzicara ku ntebe yanjye y’ubwami”?+ None se kuki Adoniya ari we wabaye umwami?’ 14  Nuba uri kuvugana n’umwami, nanjye ndinjira ngukurikiye, nemeze ko ibyo uvuga ari ukuri.” 15  Nuko Batisheba arinjira asanga umwami mu cyumba yararagamo. Umwami yari ashaje cyane. Icyo gihe Abishagi+ w’i Shunemu yari ari kwita ku mwami. 16  Batisheba yunamira umwami aramupfukamira maze umwami aramubwira ati: “Urifuza iki?” 17  Batisheba aramusubiza ati: “Nyagasani, warandahiriye njye umuja wawe mu izina rya Yehova Imana yawe uti: ‘umuhungu wawe Salomo ni we uzansimbura abe umwami kandi ni we uzicara ku ntebe yanjye y’ubwami.’+ 18  Ariko dore Adoniya yabaye umwami kandi nta byo uzi.+ 19  Yatambye ibitambo byinshi cyane by’ibimasa, amatungo abyibushye n’intama. Kandi yatumiye abana b’umwami bose n’umutambyi Abiyatari na Yowabu umugaba w’ingabo,+ ariko ntiyatumiye umugaragu wawe Salomo.+ 20  None rero mwami databuja, Abisirayeli bose bategereje ko ubabwira uzagusimbura, akaba umwami, akicara ku ntebe yawe y’ubwami. 21  Nutagira icyo ubikoraho, igihe uzaba umaze gupfa maze ugasanga ba sogokuruza bawe, njye n’umuhungu wanjye Salomo tuzafatwa nk’abagambanyi.” 22  Batisheba akivugana n’umwami, umuhanuzi Natani aba arinjiye.+ 23  Bahita babwira umwami bati: “Dore umuhanuzi Natani araje!” Nuko aza imbere y’umwami aramupfukamira akoza umutwe hasi. 24  Natani aramubaza ati: “Nyagasani mwami, ese ni wowe wavuze uti: ‘Adoniya ni we uzansimbura abe umwami kandi ni we uzicara ku ntebe yanjye y’ubwami’?+ 25  Dore uyu munsi yamanutse ajya gutamba ibitambo byinshi+ cyane by’ibimasa n’amatungo abyibushye n’intama kandi yatumiye abana b’umwami bose n’abakuru b’ingabo n’umutambyi Abiyatari.+ Ubu bari gusangira na we ibyokurya n’ibyokunywa kandi bakavuga bati: ‘Umwami Adoniya arakabaho!’ 26  Ariko njye umugaragu wawe n’umutambyi Sadoki na Benaya+ umuhungu wa Yehoyada n’umugaragu wawe Salomo, ntiyigeze adutumira. 27  Ese mwami databuja, ni wowe wategetse ko ibi biba, utambwiye umuntu uzagusimbura, akicara ku ntebe yawe y’ubwami?” 28  Nuko umwami Dawidi aravuga ati: “Nimumpamagarire Batisheba.” Batisheba araza ahagarara imbere y’umwami. 29  Umwami ararahira ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova Imana ihoraho yankijije ibyago byose,+ 30  ko nk’uko nakurahiriye imbere ya Yehova Imana ya Isirayeli mvuga nti: ‘umuhungu wawe Salomo ni we uzansimbura akaba umwami kandi akicara ku ntebe yanjye y’ubwami,’ ari ko uyu munsi ngiye kubigenza.” 31  Batisheba yunamira umwami aramupfukamira, aramubwira ati: “Databuja Mwami Dawidi, nkwifurije kubaho iteka!” 32  Ako kanya Umwami Dawidi aravuga ati: “Nimumpamagarire umutambyi Sadoki, umuhanuzi Natani na Benaya+ umuhungu wa Yehoyada.”+ Nuko baza imbere y’umwami. 33  Umwami arababwira ati: “Nimujyane n’abashinzwe kundinda,* mwicaze Salomo umuhungu wanjye ku nyumbu*+ yanjye, mumumanukane mumujyane i Gihoni.+ 34  Umutambyi Sadoki n’umuhanuzi Natani bamusukeho amavuta+ abe umwami wa Isirayeli. Hanyuma muvuze ihembe maze muvuge muti: ‘Umwami Salomo arakabaho!’+ 35  Nimurangiza mumukurikire yinjire, yicare ku ntebe yanjye y’ubwami. Ni we uzansimbura akaba umwami kandi ni we nzagira umuyobozi wa Isirayeli n’u Buyuda.” 36  Benaya umuhungu wa Yehoyada ahita abwira umwami ati: “Amen! Mwami databuja, Yehova Imana yawe ashyigikire umwanzuro ufashe. 37  Mwami databuja, nk’uko Yehova yabanaga nawe, azabe ari na ko abana na Salomo+ kandi ubwami bwe buzakomere kurusha ubwawe.”+ 38  Umutambyi Sadoki n’umuhanuzi Natani na Benaya+ umuhungu wa Yehoyada, hamwe n’Abakereti n’Abapeleti+ baramanuka, bicaza Salomo ku nyumbu y’Umwami Dawidi+ bamujyana i Gihoni.+ 39  Umutambyi Sadoki akura mu ihema+ ihembe ririmo amavuta,+ ayasuka kuri Salomo.+ Nuko bavuza ihembe, abantu bose bavugira rimwe bati: “Umwami Salomo arakabaho!” 40  Hanyuma abantu bose bazamuka bamukurikiye bavuza imyirongi kandi bishimye cyane, ku buryo isi yatigise* bitewe n’urusaku rwabo.+ 41  Adoniya n’abo yari yatumiye bose barangije kurya,+ bumva urwo rusaku. Yowabu yumvise ijwi ry’ihembe ahita abaza ati: “Urwo rusaku ruri mu mujyi ni urw’iki?” 42  Akibivuga, Yonatani+ umuhungu w’umutambyi Abiyatari aba arahageze. Adoniya aramubwira ati: “Injira kuko uri umugabo mwiza,* kandi ugomba kuba uzanye inkuru nziza.” 43  Ariko Yonatani asubiza Adoniya ati: “Nta nkuru nziza nzanye! Databuja Umwami Dawidi yashyizeho Salomo ngo abe umwami. 44  Umwami yamwohereje ari kumwe n’umutambyi Sadoki, umuhanuzi Natani, Benaya umuhungu wa Yehoyada, Abakereti n’Abapeleti, bamwicaza ku nyumbu y’umwami.+ 45  Umutambyi Sadoki n’umuhanuzi Natani bamusutseho amavuta i Gihoni bamugira umwami, hanyuma bazamuka bishimye, none umujyi wose wuzuye urusaku. Urwo ni rwo rusaku mwumvise. 46  Si ibyo gusa! Salomo yamaze kwicara ku ntebe y’ubwami. 47  Ikindi kandi, abagaragu ba databuja Umwami Dawidi baje kumushimira, baramubwira bati: ‘Imana izatume izina rya Salomo rimenyekana cyane kurusha iryawe kandi ubwami bwe buzakomere kuruta ubwawe!’ Hanyuma, umwami yunamira Imana ari ku buriri bwe. 48  Nanone umwami yavuze ati: ‘Yehova Imana ya Isirayeli nasingizwe, kuko uyu munsi yatanze umuntu wo kwicara ku ntebe yanjye y’ubwami kandi akaba yemeye ko mbyibonera n’amaso yanjye!’” 49  Abo Adoniya yari yatumiye bose bagira ubwoba bwinshi, buri wese arahaguruka, aca ukwe. 50  Adoniya na we agira ubwoba, atinya Salomo. Arahaguruka aragenda afata amahembe y’igicaniro.+ 51  Hanyuma baza kubwira Salomo bati: “Mwami Salomo, Adoniya yagutinye none yafashe amahembe y’igicaniro. Yavuze ati: ‘Umwami Salomo abanze andahirire ko atazanyicisha inkota njyewe umugaragu we.’” 52  Salomo aravuga ati: “Niyitwara neza nta gasatsi ke na kamwe kazagwa hasi.+ Ariko nagira ikibi akora azicwa.” 53  Nuko Umwami Salomo yohereza abantu bamukura ku gicaniro baramuzana. Arinjira yunamira Umwami Salomo. Salomo aramubwira ati: “Ngaho taha ujye iwawe.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “yanganga kumubabaza; ntiyari yarigeze amucyaha.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abagaragu banjye.”
Ni itungo rivuka ku ifarashi n’indogobe.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yasadutse.”
Cyangwa “uri ingirakamaro.”