Igitabo cya mbere cy’Abami 10:1-29

  • Umwamikazi w’i Sheba asura Salomo (1-13)

  • Ubukire bwa Salomo (14-29)

10  Umwamikazi w’i Sheba yumva uko Salomo yamamaye n’ukuntu kwamamara kwe byubahishaga izina rya Yehova. Nuko aza kumubaza* ibibazo* bikomeye.  Yageze i Yerusalemu aherekejwe n’abantu benshi cyane. Azana ingamiya zihetse amavuta ahumura, azana na zahabu nyinshi cyane n’amabuye y’agaciro. Yinjira kwa Salomo amubwira ibyari bimuri ku mutima byose.  Salomo amusubiza ibibazo byose yamubajije. Nta kintu na kimwe umwami yananiwe gusubiza.  Umwamikazi w’i Sheba abonye ukuntu Salomo yari afite ubwenge bwinshi, akabona n’inzu yubatse,  ibyokurya byo ku meza ye, n’imyanya abayobozi be babaga bahawe ku meza, uko abari bashinzwe kugaburira abantu bakoraga n’uko bari bambaye, abari bashinzwe guha abantu ibyokunywa, akabona n’ibitambo bitwikwa n’umuriro yatambiraga buri gihe mu nzu ya Yehova, biramurenga.  Uwo mwamikazi abwira umwami ati: “Ibyo numvise bavuga ko wagezeho* ndi mu gihugu cyanjye n’iby’ubwenge bwawe, nsanze ari ukuri.  Nyamara sinigeze mbyemera kugeza aho nziye nkabyibonera n’amaso yanjye. None nsanze ibyo nabwiwe ari bike cyane. Ubwenge bwawe n’ubukire bwawe birenze ibyo numvise.  Abantu bawe barahirwa. Hahirwa aba bagaragu bawe bahora imbere yawe bumva ubwenge bwawe!  Yehova Imana yawe asingizwe, we wakwishimiye akakugira umwami* wa Isirayeli. Kubera ko Yehova akunda Isirayeli urukundo rudashira, yagushyizeho ngo ube umwami, ucire abantu imanza zitabera kandi z’ukuri.” 10  Umwamikazi w’i Sheba aha Umwami Salomo toni 4 n’ibiro 100* bya zahabu, amavuta ahumura menshi cyane n’amabuye y’agaciro. Nta kindi gihe hongeye kuboneka amavuta ahumura menshi nk’ayo uwo mwamikazi yazaniye Umwami Salomo. 11  Amato ya Hiramu yatwaraga zahabu ivuye muri Ofiri yazanaga n’imbaho nyinshi cyane z’ibiti byitwa alumugimu n’amabuye y’agaciro, abikuye muri Ofiri. 12  Muri izo mbaho z’ibiti byitwa alumugimu, umwami abazamo inkingi zo mu nzu ya Yehova n’izo mu nzu* y’umwami, abazamo n’inanga n’ibindi bikoresho by’umuziki bifite imirya by’abaririmbyi. Ntihongeye kuza imbaho z’ibiti byitwa alumugimu kandi ntizongeye kuboneka kugeza n’uyu munsi. 13  Umwami Salomo aha umwamikazi w’i Sheba ibyo yifuzaga byose n’ibyo yamusabye byose, kandi hari n’ibindi bintu yari yamuhaye kubera ko yagiraga ubuntu. Nuko uwo mwamikazi ava aho asubira mu gihugu cye, ajyana n’abagaragu be. 14  Zahabu yose Salomo yabonaga buri mwaka yanganaga na toni hafi 23.* 15  Kuri iyo zahabu hiyongeragaho n’iyazanwaga n’abacuruzi babaga bavuye mu bindi bihugu, iyatangwaga n’abandi bacuruzi n’iyazanwaga n’abami bose b’Abarabu na ba guverineri bo mu gihugu. 16  Umwami Salomo acura ingabo nini 200 za zahabu ivangiye. (Buri ngabo yariho zahabu ingana hafi n’ibiro birindwi.*) 17  Acura n’ingabo nto 300 muri zahabu ivangiye. (Buri ngabo yayishyizeho zahabu ingana hafi n’ibiro bibiri.*) Nuko umwami azishyira mu nzu yitwa Ishyamba rya Libani. 18  Nanone umwami yakoze intebe y’ubwami nini mu mahembe y’inzovu, ayisigaho zahabu itunganyijwe. 19  Iyo ntebe yari ifite esikariye esheshatu zigana aho bicara, kandi aho begamiraga hari akantu kihese kayitwikiriye. Ku mpande zombi z’iyo ntebe, hari aho ushyira amaboko, kandi kuri buri ruhande hari igishushanyo cy’intare. 20  Kuri izo esikariye esheshatu hari hari ibishushanyo 12 by’intare, ibishushanyo 6 muri buri ruhande. Nta bundi bwami bwari bwarakoze intebe nk’iyo. 21  Ibintu Umwami Salomo yanyweshaga byose byari bikoze muri zahabu, kandi ibikoresho byose byo mu nzu yitwa Ishyamba rya Libani byari bicuzwe muri zahabu itavangiye. Nta kintu na kimwe cyari gikozwe mu ifeza, kuko mu gihe cy’ubutegetsi bwa Salomo nta gaciro ifeza yari ifite. 22  Umwami Salomo yari afite amato y’i Tarushishi yabaga hamwe n’aya Hiramu mu nyanja. Buri myaka itatu, ayo mato y’i Tarushishi yazanaga zahabu, ifeza, amahembe y’inzovu, inkende n’inyoni z’amababa maremare.* 23  Umwami Salomo yarushaga ubukire n’ubwenge abandi bami bose bo ku isi. 24  Abantu bo ku isi bose bashakaga uko babonana na Salomo kugira ngo bumve ubwenge Imana yamuhaye. 25  Uwazaga wese yazanaga impano, ni ukuvuga ibintu bikozwe mu ifeza, ibikozwe muri zahabu, imyenda, intwaro, amavuta ahumura neza, amafarashi n’inyumbu.* Uko ni ko buri mwaka byagendaga. 26  Salomo akomeza gushaka amagare y’intambara n’amafarashi* menshi. Yari afite amagare y’intambara 1.400 n’amafarashi* 12.000, yabaga mu migi y’amagare y’intambara no hafi y’umwami i Yerusalemu. 27  Umwami atuma ifeza ihinduka nk’amabuye muri Yerusalemu, ibiti by’amasederi bihinduka nk’ibiti byo mu bwoko bw’umutini byo mu karere ka Shefela, bitewe n’ubwinshi bwabyo. 28  Salomo yatumizaga amafarashi mu gihugu cya Egiputa. Abacuruzi b’umwami baguraga amashyo* y’amafarashi ku giciro cyagenwe. 29  Igare ry’intambara baritumizaga muri Egiputa ku biceri by’ifeza 600, naho ifarashi ikagurwa ibiceri by’ifeza 150. Nanone abo bacuruzi b’umwami bazanaga amagare n’amafarashi bakayagurisha abami bose b’Abaheti n’abo muri Siriya.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ajya kumugerageresha ibibazo bikomeye cyane.”
Cyangwa “ibisakuzo.”
Cyangwa “ibyo uvuga.”
Cyangwa “akagushyira ku ntebe y’ubwami ya Isirayeli.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 120.” Italanto imwe ingana n’ibiro 34,2. Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “ingoro.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 666.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 600.” Shekeli imwe ingana na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mina 3.” Mu Byanditswe by’Igiheburayo, mina ingana na garama 570. Reba Umugereka wa B14.
Izo bamwe bita “Tawusi.”
Ni itungo rivuka ku ifarashi n’indogobe.
Cyangwa “abagendera ku mafarashi.”
Cyangwa “abagendera ku mafarashi.”
Ishyo ni itsinda ry’inyamaswa zihuje ubwoko. Bishobora no kuvugwa ngo: “Yatumizwaga muri Egiputa no muri Kuwe. Abacuruzi b’umwami bayaguraga muri Kuwe.” Bishobora kuba ari muri Silisiya.