Igitabo cya mbere cy’Abami 13:1-34

  • Ibintu bibi byahanuriwe igicaniro cy’i Beteli (1-10)

    • Igicaniro gisaduka (5)

  • Umukozi w’Imana utarumviye (11-34)

13  Hari umukozi w’Imana waje i Beteli aturutse i Buyuda atumwe na Yehova. Icyo gihe Yerobowamu yari ahagaze iruhande rw’igicaniro, arimo gutamba ibitambo.*  Uwo muntu avuga mu ijwi rinini ibyo Yehova yari yamutumye ati: “Wa gicaniro we, wa gicaniro we! Yehova aravuze ati: ‘Mu muryango wa Dawidi hazavuka umwana w’umuhungu uzitwa Yosiya. Azagutambiraho abatambyi bagutambiraho ibitambo ahantu hirengeye ho gusengera kandi azagutwikiraho amagufwa y’abantu.’ ”  Uwo munsi atanga ikimenyetso aravuga ati: “Iki ni cyo kimenyetso Yehova yatanze: Dore igicaniro kigiye gusadukamo kabiri, kandi ivu* ririho rigiye kumeneka.”  Umwami Yerobowamu yumvise amagambo umukozi w’Imana y’ukuri avuze, avuga ibibi byari kuba ku gicaniro cy’i Beteli, amutunga ukuboko kwari ku gicaniro maze aravuga ati: “Nimumufate!” Uwo mwanya ukuboko yari atunze uwo mukozi w’Imana guhita kugagara,* ntiyashobora kukugarura.  Icyo gicaniro gisadukamo kabiri, ivu ririho rirameneka, nk’uko umukozi w’Imana y’ukuri yari yatanze ikimenyetso avuga ko biri bube, abitumwe na Yehova.  Umwami abwira uwo mukozi w’Imana y’ukuri ati: “Ndakwinginze, inginga Yehova Imana yawe, unsabire kugira ngo ukuboko kwanjye gukire.” Uwo mukozi w’Imana y’ukuri yinginga Yehova, ukuboko k’umwami kurakira, gusubira uko kwari kumeze mbere.  Umwami abwira uwo mukozi w’Imana y’ukuri ati: “Ngwino tujyane mu rugo urye, nguhe n’impano.”  Ariko uwo mukozi w’Imana y’ukuri abwira umwami ati: “Niyo wampa icya kabiri cy’ibyo utunze sinajyana nawe. Sinarira umugati aha hantu cyangwa ngo mpanywere amazi,  kuko Yehova yantegetse ati: ‘Nturye umugati cyangwa ngo unywe amazi, kandi nutaha ntuzanyure mu nzira wanyuzemo uza.’ ” 10  Nuko aragenda anyura indi nzira, ntiyongera kunyura mu nzira yanyuzemo ajya i Beteli. 11  Aho i Beteli hari umuhanuzi w’umusaza. Nuko abahungu be barataha bamubwira ibintu byose umukozi w’Imana y’ukuri yari yakoreye i Beteli uwo munsi, n’amagambo yari yabwiye umwami. Byose bamaze kubibwira papa wabo, 12  arababaza ati: “Yagiye anyuze iyihe nzira?” Abo bahungu be bamwereka inzira umukozi w’Imana y’ukuri wari waturutse i Buyuda yanyuzemo agenda. 13  Abwira abahungu be ati: “Nimuntegurire indogobe.” Nuko bamutegurira indogobe, ayicaraho. 14  Akurikira uwo mukozi w’Imana y’ukuri, asanga yicaye munsi y’igiti kinini. Aramubaza ati: “Ese ni wowe mukozi w’Imana y’ukuri waturutse i Buyuda?” Aramusubiza ati: “Ni njye.” 15  Uwo muhanuzi aramubwira ati: “Ngwino tujyane mu rugo urye umugati.” 16  Ariko aramusubiza ati: “Sinshobora gusubiranayo nawe cyangwa ngo tujyane iwawe. Sinshobora gusangirira nawe umugati ino aha cyangwa ngo mpanywere amazi, 17  kuko Yehova yambwiye ati: ‘Ntuharire umugati cyangwa ngo uhanywere amazi, kandi nutaha ntuzanyure mu nzira wanyuzemo uza.’” 18  Uwo musaza aramusubiza ati: “Erega nanjye ndi umuhanuzi nkawe! Umumarayika yampaye itegeko riturutse kuri Yehova rivuga ngo: ‘Genda umugarure mu rugo iwawe kugira ngo arye umugati kandi anywe amazi.’” (Ariko yaramubeshyaga.) 19  Nuko basubirana iwe bamuha umugati ararya, bamuha n’amazi aranywa. 20  Bacyicaye ku meza, Yehova aha ubutumwa uwo muhanuzi wari wamugaruye, 21  avuga cyane abwira umukozi w’Imana y’ukuri wari waturutse i Buyuda ati: “Yehova aravuze ati: ‘Kubera ko wasuzuguye itegeko rya Yehova, ntiwumvire itegeko Yehova Imana yawe yaguhaye, 22  ahubwo ukaba wagarutse ukarya umugati kandi ukanywera amazi ahantu Imana yari yakubujije igira iti: “Ntuzaharire umugati cyangwa ngo uhanywere amazi,” umurambo wawe ntuzashyingurwa mu mva ya ba sokuruza.’ ” 23  Uwo mukozi w’Imana y’ukuri amaze kurya umugati no kunywa, uwo muhanuzi w’umusaza wari wamugaruye amutegurira indogobe. 24  Nuko aragenda, ariko aza guhura n’intare mu nzira iramwica, umurambo we uguma aho mu nzira. Indogobe n’intare bihagarara iruhande rwawo. 25  Abantu bahanyuze babona umurambo uri aho mu nzira n’intare ihagaze iruhande rwawo. Baraza babivuga mu mujyi wa muhanuzi w’umusaza yari atuyemo. 26  Uwo muhanuzi wari wamugaruye akamutesha inzira, abyumvise aravuga ati: “Uwo ni wa mukozi w’Imana y’ukuri wasuzuguye itegeko rya Yehova. Yehova yamuteje intare iramushwanyaguza arapfa, nk’uko Yehova yabimubwiye.” 27  Nuko abwira abahungu be ati: “Nimuntegurire indogobe.” Barayimutegurira. 28  Aragenda asanga umurambo wa wa mukozi w’Imana uri mu nzira, intare n’indogobe biwuhagaze iruhande. Intare ntiyari yariye uwo murambo n’iyo ndogobe. 29  Uwo muhanuzi aterura umurambo w’umukozi w’Imana y’ukuri awushyira ku ndogobe amugarura mu mujyi yabagamo, kugira ngo amuririre kandi amushyingure. 30  Amushyingura mu mva ye bwite, abantu bakomeza kumuririra bavuga bati: “Upfuye nabi muvandimwe wanjye!” 31  Amaze kumushyingura abwira abahungu be ati: “Nimfa muzanshyingure mu mva umukozi w’Imana y’ukuri ashyinguwemo. Amagufwa yanjye muzayashyire iruhande rw’aye. 32  Ibintu bibi yavuze, abitegetswe na Yehova ko bizaba ku gicaniro cy’i Beteli n’insengero z’ahantu hirengeye mu mijyi y’i Samariya, bizaba byanze bikunze.” 33  Nubwo ibyo byabaye, Yerobowamu ntiyisubiyeho ngo areke ibikorwa bye bibi, ahubwo yakomeje gushyiraho* abatambyi bakoreraga ahantu hirengeye ho gusengera abakuye mu bantu basanzwe. Yerobowamu yagiraga umutambyi umuntu wese wabaga abishaka, maze akavuga ati: “Na we nabe umutambyi w’ahantu hirengeye ho gusengera.” 34  Icyo cyaha abo mu muryango wa Yerobowamu bakoze, cyatumye barimbuka bashira ku isi.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “arimo kosa ibitambo.”
Cyangwa “ivu rivanze n’ibinure.” Ni ukuvuga, ivu ryabaga rivanze n’ibinure byo ku bitambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kuma.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kuzuza ububasha mu biganza.”