Igitabo cya mbere cy’Abami 14:1-31

  • Ibyo Ahiya yahanuriye Yerobowamu (1-20)

  • Rehobowamu ategeka u Buyuda (21-31)

    • Igitero cya Shishaki (25, 26)

14  Muri iyo minsi, Abiya umuhungu wa Yerobowamu ararwara.  Nuko Yerobowamu abwira umugore we ati: “Ndakwinginze iyoberanye ku buryo hatagira umuntu umenya ko uri umugore wanjye maze ujye i Shilo aho umuhanuzi Ahiya atuye. Ni we wambwiye ko nzaba umwami w’ubu bwoko bwa Isirayeli.+  Ujyane imigati 10 n’utugati turiho utubuto n’icupa ririmo ubuki maze ujye kumureba. Arakubwira uko uyu mwana bizamugendekera.”  Umugore wa Yerobowamu akora ibyo umugabo we yari yamubwiye. Arahaguruka ajya i Shilo,+ agera mu rugo rwa Ahiya. Ahiya yararebaga, ariko ntagire icyo abona kuko yari ashaje.  Yehova yari yabwiye Ahiya ati: “Dore umugore wa Yerobowamu aje kukubaza iby’umuhungu we urwaye. Ndaza kukubwira ibyo uri bumubwire.* Arakugeraho yiyoberanyije.”  Uwo mugore ageze mu muryango, Ahiya yumva arimo gutambuka aza, aravuga ati: “Yewe mugore wa Yerobowamu we, injira! Kuki wiyoberanyije kandi Imana yansabye kukugezaho inkuru mbi?  Genda ubwire Yerobowamu uti: ‘Yehova Imana ya Isirayeli aravuze ati: “nagushyize hejuru ngukuye mu bwoko bwawe, nkugira umutware w’abantu banjye, ari bo Bisirayeli.+  Natse ubwami abo mu muryango wa Dawidi ndabuguha,+ ariko ntiwabaye nk’umugaragu wanjye Dawidi, we wumviye amategeko yanjye kandi akankorera n’umutima we wose, agakora ibinshimisha gusa.+  Ahubwo wakoze ibibi kurusha abami bose bakubanjirije, wikorera indi mana n’ibishushanyo bikozwe mu byuma* kugira ngo undakaze,+ maze uranta.+ 10  Ni yo mpamvu ngiye guteza ibyago umuryango wa Yerobowamu, nkarimbura umuntu wese w’igitsina gabo* wo mu muryango we, ndetse n’udafite kirengera n’ufite intege nke kurusha abandi muri Isirayeli. Nzakuraho umuryango wa Yerobowamu+ nk’uko umuntu akura ahantu amase akayamaraho. 11  Uwo mu muryango wa Yerobowamu uzapfira mu mujyi azaribwa n’imbwa, naho uzapfira kure y’umujyi azaribwa n’ibisiga, kuko ari Yehova ubwe wabivuze.”’ 12  “None haguruka usubire iwawe. Uwo mwana ari bupfe ugikandagiza ikirenge mu mujyi. 13  Abisirayeli bose bazamuririra bamushyingure, kuko uwo ari we wenyine wo mu muryango wa Yerobowamu uzashyingurwa mu mva. Ni we wenyine wo mu muryango wa Yerobowamu Yehova Imana ya Isirayeli yabonyeho ikintu cyiza. 14  Yehova azatoranya umwami uzategeka Isirayeli. Uwo ni we uzarimbura umuryango wa Yerobowamu+ kandi n’ubu abishatse, yahita abikora. 15  Yehova azahana Isirayeli ku buryo izamera nk’urubingo rujyanwa hirya no hino n’amazi; kandi azarandura Abisirayeli abakure muri iki gihugu cyiza yahaye ba sekuruza.+ Azabatatanyiriza mu burasirazuba bw’Uruzi,*+ kuko bibarije inkingi z’ibiti* basenga,+ bakarakaza Yehova. 16  Azata Abisirayeli kubera ibyaha Yerobowamu yakoze agatuma Abisirayeli bacumura.”+ 17  Nuko umugore wa Yerobowamu arahaguruka aragenda, asubira i Tirusa. Akigera mu muryango w’inzu ye, wa mwana ahita apfa. 18  Baramushyingura kandi Abisirayeli bose baramuririra nk’uko Yehova yari yabivuze akoresheje umugaragu we, ni ukuvuga umuhanuzi Ahiya. 19  Ibindi bintu Yerobowamu yakoze, intambara yarwanye+ n’uko yategetse, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli. 20  Yerobowamu yamaze imyaka 22 ari ku butegetsi, nuko arapfa*+ umuhungu we Nadabu aba ari we umusimbura aba umwami.+ 21  Muri icyo gihe, Rehobowamu umuhungu wa Salomo yari yarabaye umwami w’u Buyuda. Yabaye umwami afite imyaka 41, amara imyaka 17 ari ku butegetsi i Yerusalemu, umujyi Yehova yari yaratoranyije+ mu miryango yose ya Isirayeli ngo witirirwe izina rye.+ Mama we yitwaga Nama, akaba yari Umwamonikazi.+ 22  Abantu bo mu Buyuda bakoraga ibyo Yehova yanga+ kandi ibyaha bakoze byaramurakaje cyane, kuruta ibyo ba sekuruza bakoze.+ 23  Na bo babazaga inkingi z’ibiti n’iz’amabuye* zisengwa,+ bakazishyira kuri buri gasozi karekare kose+ no munsi y’igiti cyose gitoshye.+ 24  Muri icyo gihugu harimo n’abagabo b’indaya bo mu rusengero.+ Bakoze ibintu byose Yehova yanga, byakorwaga n’abantu yirukanye mu bihugu byabo akabiha Abisirayeli. 25  Mu mwaka wa gatanu umwami Rehobowamu ari ku butegetsi, Shishaki+ umwami wa Egiputa yateye Yerusalemu.+ 26  Yatwaye ibintu by’agaciro byo mu nzu ya Yehova n’ibyo mu nzu* y’umwami.+ Yatwaye ibintu byose, harimo n’ingabo za zahabu Salomo yari yarakoze.+ 27  Nuko Umwami Rehobowamu azisimbuza izindi ngabo zikozwe mu muringa, aziha abayoboraga abarinzi b’umuryango w’inzu y’umwami. 28  Iyo umwami yabaga aje ku rusengero rwa Yehova, abarinzi bamuherekezaga bafite izo ngabo, hanyuma bakazisubiza mu cyumba cyabo. 29  Andi mateka ya Rehobowamu, ni ukuvuga ibyo yakoze byose, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda.+ 30  Igihugu cya Rehobowamu n’icya Yerobowamu byahoraga birwana.+ 31  Nuko Rehobowamu arapfa,* bamushyingura aho bashyinguye ba sekuruza mu Mujyi wa Dawidi.+ Mama we yitwaga Nama, akaba yari Umwamonikazi.+ Umuhungu we Abiyamu*+ aramusimbura aba umwami.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “Ibi abe ari byo umubwira.”
Cyangwa “ibishushanyo biyagijwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuntu uwo ari we wese wihagarika ku rukuta.” Iyo yari imvugo y’agasuzuguro yerekeza ku bagabo.
Ni ukuvuga, Ufurate.
Cyangwa “arasinzira asanga ba sekuruza.”
Cyangwa “ingoro.”
Cyangwa “arasinzira asanga ba sekuruza.”
Hari abamwita “Abiya.”