Igitabo cya mbere cy’Abami 17:1-24

  • Umuhanuzi Eliya ahanura ko hari kuba amapfa (1)

  • Eliya agaburirwa n’ibikona (2-7)

  • Eliya ajya ku mupfakazi w’i Sarefati (8-16)

  • Umwana w’uwo mupfakazi apfa nyuma akazuka (17-24)

17  Nuko Eliya* w’i Tishubi wari utuye i Gileyadi abwira umwami Ahabu ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova, Imana y’ukuri ya Isirayeli nkorera,* ko mu myaka igiye gukurikiraho nta kime kizatonda kandi nta mvura izagwa kugeza igihe nzabitegekera.”  Yehova aramubwira ati:  “Va hano ugende ugana mu burasirazuba, wihishe mu Kibaya cya Keriti kiri mu burasirazuba bwa Yorodani.  Uzajye unywa amazi yo ku kagezi kari muri icyo kibaya, kandi nzategeka ibikona bijye bikuzanirayo ibyokurya.”  Ahita ahaguruka aragenda nk’uko Yehova yabimubwiye, ajya kuba mu Kibaya cya Keriti kiri mu burasirazuba bwa Yorodani.  Ibikona byamuzaniraga umugati n’inyama buri gitondo na buri mugoroba, akanywa n’amazi y’ako kagezi.  Ariko hashize igihe ako kagezi karakama, kuko nta mvura yagwaga mu gihugu.  Nuko Yehova abwira Eliya ati:  “Haguruka ujye i Sarefati y’i Sidoni utureyo. Nuhagera, nzategeka umugore w’umupfakazi ajye aguha ibyokurya.” 10  Arahaguruka ajya i Sarefati yinjira mu marembo y’umujyi, ahasanga umugore w’umupfakazi arimo atoragura inkwi. Aramuhamagara aramubwira ati: “Ndakwinginze, nzanira amazi yo kunywa mu gikombe.” 11  Agiye kuyamuzanira, Eliya aramuhamagara aramubwira ati: “Ndakwinginze unzanire n’akagati.” 12  Aramusubiza ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova ko nta mugati mfite, uretse agafu kakuzura ikiganza gasigaye mu kibindi n’utuvuta duke cyane dusigaye mu kabindi. Naje gutoragura udukwi kugira ngo nsubire mu rugo ndebe icyo nateka, njye n’umuhungu wanjye tukirye twipfire.” 13  Eliya aramubwira ati: “Wihangayika. Genda ukore ibyo uvuze. Ubanze unkorere akagati muri ibyo bihari, ukanzanire hanyuma ubone kwitekera akawe n’umwana wawe. 14  Kuko Yehova Imana ya Isirayeli avuze ati: ‘Ikibindi ntikizashiramo ifu, kandi akabindi ntikazashiramo amavuta kugeza umunsi Yehova azagushiriza imvura mu gihugu.’” 15  Nuko aragenda akora ibyo Eliya amubwiye. Eliya n’uwo mugore n’abo mu rugo rwe bamara iminsi myinshi batabura ibyokurya. 16  Ikibindi nticyashiramo ifu n’akabindi ntikashiramo amavuta, nk’uko Yehova yabivuze akoresheje Eliya. 17  Nyuma yaho, umwana w’uwo mugore nyiri urugo ararwara cyane araremba maze arapfa.* 18  Uwo mugore abwira Eliya ati: “Wa mugaragu w’Imana y’ukuri we, uranziza iki?* Waje kumpanira amakosa nakoze no kwica umwana wanjye?” 19  Ariko Eliya aramubwira ati: “Mpa uwo mwana wawe!” Nuko aramuterura amuzamukana mu cyumba cyo hejuru yabagamo, amuryamisha ku buriri bwe. 20  Eliya atakambira Yehova ati: “Yehova Mana yanjye, ese uyu mupfakazi wancumbikiye na we umuteje ibyago utuma umwana we apfa?” 21  Nuko yunama hejuru* y’uwo mwana inshuro eshatu, atakambira Yehova ati: “Yehova Mana yanjye, ndakwinginze, uyu mwana musubize ubuzima.”* 22  Yehova yumva ibyo Eliya amusabye, asubiza uwo mwana ubuzima.* 23  Eliya afata uwo mwana amuvana mu cyumba cyo hejuru aramumanukana amusubiza mama we, maze aramubwira ati: “Dore umwana wawe ni muzima.” 24  Uwo mugore ahita abwira Eliya ati: “Ubu noneho nemeye rwose ko uri umukozi w’Imana, kandi ko ijambo rya Yehova uvuga ari ukuri.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Bisobanura “Imana yanjye ni Yehova.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mpagaze imbere.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ashiramo umwuka.”
Cyangwa “turapfa iki?”
Cyangwa “yubarara.”
Cyangwa “ubugingo.”
Cyangwa “ubugingo.”