Igitabo cya mbere cy’Abami 3:1-28

  • Salomo ashyingiranwa n’umukobwa wa Farawo (1-3)

  • Yehova abonekera Salomo mu nzozi (4-15)

    • Salomo asaba ubwenge (7-9)

  • Salomo acira urubanza abagore babiri (16-28)

3  Salomo yagiranye isezerano na Farawo umwami wa Egiputa, ashyingiranwa n’umukobwa we. Yajyanye uwo mukobwa mu Mujyi wa Dawidi, arahaguma kugeza igihe yarangirije kubaka inzu ye n’inzu ya Yehova n’urukuta rukikije Yerusalemu.  Ariko abantu bari bagitambira ibitambo ahantu hirengeye,* kuko kugeza icyo gihe, inzu yitirirwa izina rya Yehova yari itarubakwa.  Salomo yakomeje gukunda Yehova yumvira amategeko ya papa we Dawidi. Icyakora yatambiraga ibitambo ahantu hirengeye umwotsi wabyo ukazamuka.  Umwami yagiye i Gibeyoni gutambirayo ibitambo, kuko ari ho hantu hirengeye hari hakomeye kurusha ahandi. Salomo yatambiye kuri icyo gicaniro ibitambo 1.000 bitwikwa n’umuriro.  Igihe Salomo yari i Gibeyoni, Yehova yamubonekeye mu nzozi nijoro aramubaza ati: “Ni iki wifuza ko nguha?”  Salomo aravuga ati: “Wakunze umugaragu wawe, ari we papa wanjye Dawidi urukundo rwinshi,* kuko yakomeje kukumvira mu budahemuka, akagaragaza ubutabera kandi akaba yari umunyakuri. Wakomeje kumukunda urukundo rwinshi kugeza uyu munsi, kuko wamuhaye umwana wo kwicara ku ntebe ye y’ubwami.  None Yehova Mana yanjye, njye umugaragu wawe wangize umwami nsimbura papa wanjye Dawidi nubwo nkiri muto,* kandi nkaba ntarasobanukirwa ibintu byinshi.*  Njye umugaragu wawe ntegeka ubwoko bwawe watoranyije kandi ni abantu benshi ku buryo ntawabasha kubabara.  None rero, njye umugaragu wawe umpe umutima wumvira kugira ngo nshobore gucira imanza ubwoko bwawe, no gutandukanya icyiza n’ikibi. None se ni nde wabasha gucira imanza aba bantu bawe benshi cyane?”* 10  Yehova ashimishwa no kuba ibyo ari byo Salomo amusabye. 11  Imana iramubwira iti: “Ubwo ibyo ari byo usabye, ntiwisabire kubaho igihe kirekire* cyangwa ubukire cyangwa ko abanzi bawe bapfa, ahubwo ukisabira ubwenge bwo guca imanza, 12  nzaguha ibyo unsabye. Nzaguha ubwenge no gushishoza,* ku buryo uzaba utandukanye n’abantu bose babayeho mbere yawe, kandi no mu bazabaho nyuma yawe ntawuzaba ameze nkawe. 13  Uretse n’ibyo, nzaguha n’ibyo utansabye, nguhe ubukire n’icyubahiro, ku buryo nta mwami n’umwe uzamera nkawe igihe cyose uzaba ukiriho.* 14  Kandi nukora ibyo ngusaba, ukubahiriza amabwiriza yanjye n’amategeko yanjye nk’uko papa wawe Dawidi yabigenje, nzaguha no kubaho igihe kirekire.”* 15  Salomo akangutse asanga yarotaga. Nuko ajya i Yerusalemu ahagarara imbere y’isanduku y’isezerano rya Yehova, atamba ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa,* kandi akoreshereza umunsi mukuru abagaragu be bose. 16  Muri icyo gihe, abagore babiri bari indaya bagiye kureba umwami bahagarara imbere ye. 17  Umugore umwe aravuga ati: “Nyagasani, njye n’uyu mugore tubana mu nzu kandi nabyaye umwana w’umuhungu turi kumwe mu nzu. 18  Hashize iminsi itatu mbyaye, uyu mugore na we arabyara. Twari kumwe twembi, nta wundi muntu twabanaga mu nzu, uretse njye na we. 19  Bigeze nijoro umwana w’uyu mugore arapfa, kuko yari yamuryamiye. 20  Nuko mu gicuku afata umwana wanjye amukura iruhande rwanjye, igihe njye umuja wawe nari nsinziriye, amushyira iruhande rwe.* Naho umwana we wapfuye amushyira iruhande rwanjye.* 21  Nkangutse mu gitondo ngo nonse umwana wanjye, nsanga yapfuye. Ariko mwitegereje neza nsanga atari uwo nabyaye.” 22  Icyakora wa mugore wundi aravuga ati: “Oya, umwana muzima ni we wanjye. Uwawe ni we wapfuye!” Ariko mugenzi we aravuga ati: “Oya, uwawe ni we wapfuye, umuzima ni uwanjye.” Bakomeza guterana amagambo batyo imbere y’umwami. 23  Nuko umwami aravuga ati: “Uyu aravuga ati: ‘Uyu mwana muzima ni uwanjye, uwawe ni we wapfuye!’ Uriya na we akavuga ati: ‘Oya, umwana wawe ni we wapfuye, umuzima ni uwanjye!’ ” 24  Aravuga ati: “Nimunzanire inkota.” Nuko bazanira umwami inkota. 25  Arongera aravuga ati: “Uyu mwana muzima, nimumucemo kabiri, igice kimwe mugihe umugore umwe, ikindi mugihe undi.” 26  Ariko umugore wari mama w’uwo mwana amugirira impuhwe za kibyeyi, yinginga umwami aramubwira ati: “Ndakwinginze nyagasani! Uyu mugore nimumuhe umwana muzima! Rwose ntimumwice.” Ariko wa mugore wundi we aravuga ati: “Nimumucemo kabiri twese tumubure!” 27  Umwami aravuga ati: “Uwo mwana muzima ntimumwice. Nimumuhe uriya mugore kuko ari we mama we.” 28  Abisirayeli bose bumvise urubanza umwami yaciye baramutangarira cyane,* kuko babonaga ko yari afite ubwenge buturuka ku Mana bwatumaga aca imanza neza.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urukundo rudahemuka.”
Cyangwa “nkiri umwana muto.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nari ntaramenya iyo biva n’iyo bijya.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Bagoye.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “baremereye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kubaho iminsi myinshi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umutima w’ubwenge no gusobanukirwa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu minsi yawe yose.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzongera iminsi yawe.”
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu gituza cye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu gituza cyanjye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “baramutinya.”