Igitabo cya mbere cy’Abami 5:1-18

  • Umwami Hiramu atanga ibikoresho by’ubwubatsi (1-12)

  • Salomo ashyiraho imirimo y’agahato (13-18)

5  Hiramu umwami w’i Tiro amaze kumva ko Salomo ari we wasutsweho amavuta agasimbura papa we, yamutumyeho abagaragu be, kuko yari inshuti ya Dawidi.*  Salomo na we yatumye kuri Hiramu ati:  “Uzi neza ko papa wanjye Dawidi atashoboye kubaka inzu yitirirwa izina rya Yehova Imana ye, kubera ko yahoraga arwana n’abanzi be bamuteraga baturutse impande zose, kugeza igihe Yehova yamufashije akabatsinda.*  None Yehova Imana yanjye yampaye amahoro impande zose. Nta muntu n’umwe undwanya kandi nta kintu na kimwe kiduteye ubwoba.  Ubwo rero, ndashaka kubaka inzu izitirirwa izina rya Yehova Imana yanjye, nk’uko Yehova yabisezeranyije papa wanjye Dawidi ati: ‘Umwana wawe nzicaza ku ntebe yawe y’ubwami akagusimbura, ni we uzubaka inzu yo kubahisha izina ryanjye.’  None rero tegeka abantu bawe bantemere amasederi yo muri Libani. Abagaragu banjye bazakorana n’abawe, kandi ibihembo byose uzansaba nzabibaha, kuko uzi neza ko nta muntu n’umwe muri twe uzi gutema ibiti nk’Abanyasidoni.”  Hiramu yumvise ayo magambo ya Salomo aramushimisha cyane, maze aravuga ati: “Yehova ashimwe kuko yahaye Dawidi umwana w’umunyabwenge ngo ategeke ubu bwoko bukomeye!”*  Nuko Hiramu atuma kuri Salomo ati: “Ubutumwa bwawe bwangezeho. Nzaguha ibiti wifuza byose by’amasederi n’ibiti by’imiberoshi.  Abagaragu banjye bazabivana muri Libani babimanukane babigeze ku nyanja. Nzabihambiranya, mbyambutse inyanja mbigeze aho uzambwira maze mbisatuze, kugira ngo ushobore kubitwara. Icyo njye ngusaba ni uko nawe wazajya umpa ibyokurya by’abo mu rugo rwanjye.” 10  Nuko Hiramu akajya aha Salomo ibiti by’amasederi n’ibiti by’imiberoshi yifuzaga byose. 11  Salomo na we akajya aha Hiramu toni 3.200* z’ingano kugira ngo zibe ibyokurya by’abo mu rugo rwa Hiramu, na litiro 4.400* z’amavuta meza y’imyelayo.* Ibyo ni byo Salomo yahaga Hiramu buri mwaka. 12  Nuko Yehova na we aha Salomo ubwenge nk’uko yari yarabimusezeranyije. Hiramu na Salomo babana neza, ndetse bagirana isezerano. 13  Umwami Salomo yashyirishijeho imirimo y’agahato. Abayikoraga bari abagabo 30.000 baturutse muri Isirayeli hose. 14  Yaboherezaga muri Libani mu byiciro, buri kwezi akohereza abantu 10.000. Bamaraga ukwezi kumwe muri Libani, andi abiri bakayamara mu ngo zabo. Adoniramu ni we wari umuyobozi w’abakoraga imirimo y’agahato. 15  Salomo yari afite abakozi 70.000 bo kwikorera imitwaro, n’abakozi 80.000 bo guconga amabuye mu misozi. 16  Yari afite n’abandi 3.300 bari bahagarariye amakipe y’abo bakozi. 17  Umwami yabategetse gucukura amabuye manini, amabuye ahenze, bakayaconga kugira ngo bayubakishe fondasiyo y’iyo nzu. 18  Nuko abubatsi ba Salomo n’abubatsi ba Hiramu n’Abagebali baconga amabuye, bategura ibiti n’amabuye byo kubaka iyo nzu.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “yakundaga Dawidi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “akabashyira munsi y’ibirenge bye.”
Cyangwa “butabarika.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “koru 20.000.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “koru 20.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amavuta y’imyelayo isekuye.”