Igitabo cya mbere cy’Abami 7:1-51

  • Inzu y’Umwami Salomo n’andi mazu byari kumwe (1-12)

  • Hiramu wari umuhanga afasha Salomo (13-47)

    • Inkingi ebyiri zikoze mu muringa (15-22)

    • Ikigega cy’amazi gicuze mu cyuma (23-26)

    • Amagare 10 n’ibikarabiro bicuze mu muringa (27-39)

  • Barangiza gukora ibintu bicuze muri zahabu (48-51)

7  Nuko Salomo yubaka inzu ye.*+ Yamaze imyaka 13 ayubaka.+  Yubaka inzu yitwa “Ishyamba rya Libani.”+ Yari ifite uburebure bwa metero 44,* ubugari bwa metero 22* n’ubuhagarike bwa metero 13.* Yari yubatse ku nkingi zibaje mu biti by’amasederi+ zari zitondetse ku mirongo ine. Hejuru y’izo nkingi hariho imitambiko ibaje mu biti by’amasederi.  Iyo mitambiko yari 45, buri murongo uriho imitambiko 15 ifashwe n’inkingi.  Iyo nzu yari ifite amadirishya afite amakadire ku mirongo itatu igerekeranye. Buri dirishya ryari rifite irindi birebana.  Inzugi n’ibyo zari zifasheho byari bifite ishusho y’urukiramende,* kandi n’amadirishya y’imbere n’ayo byarebanaga kuri ya mirongo itatu igerekeranye, na yo yari afite ishusho y’urukiramende.  Yubaka n’Ibaraza ry’Inkingi rifite uburebure bwa metero 22* n’ubugari bwa metero 13.* Kuri iryo baraza ahagana imbere yongeraho irindi baraza rifite inkingi n’igisenge.  Nanone yubaka Ibaraza ry’Imanza,+ aho yari kuzajya acira imanza, ryitwa Ibaraza ry’Intebe y’Ubwami.+ Baryomekaho imbaho z’amasederi kuva hasi kugera hejuru ku mitambiko.  Inzu ye* yo kubamo yari mu rundi rugo,+ ntiyari yubatse hamwe n’Ibaraza ry’Intebe y’Ubwami, ariko yari yubatse nka ryo. Salomo yubaka n’indi nzu imeze nk’iryo baraza, ayubakira umukobwa wa Farawo, wari umugore we.+  Ayo mazu yose yari yubakishijwe amabuye ahenze cyane,+ yaconzwe kandi agasatuzwa inkero hakurikijwe ibipimo. Ni yo bubakishije imbere n’inyuma, kuva kuri fondasiyo kugera hejuru kandi ni yo yari yubatse no hanze kugeza ku rugo runini.+ 10  Bubakishije fondasiyo amabuye manini cyane yari ahenze, amwe afite uburebure bwa metero 4 na santimetero 50,* andi afite uburebure bwa metero 4.* 11  Hejuru yayo hari hubakishije andi mabuye ahenze cyane yaconzwe hakurikijwe ibipimo, hamwe n’imbaho z’ibiti by’amasederi. 12  Urugo rw’inyuma rwari ruzitiwe n’urukuta rw’imirongo itatu y’amabuye aconze, hejuru hariho umurongo umwe w’imbaho z’ibiti by’amasederi. Uko ni ko byari bimeze no ku rukuta ruzengurutse urugo rw’imbere+ rw’inzu ya Yehova no ku ibaraza+ ryayo. 13  Umwami Salomo atuma kuri Hiramu+ i Tiro, araza. 14  Mama wa Hiramu yari umupfakazi wakomokaga mu muryango wa Nafutali, naho papa we yakomokaga i Tiro, akaba yari umucuzi w’imiringa.+ Yari umuhanga cyane mu bijyanye no gucura imiringa, abisobanukiwe cyane+ kandi amaze igihe kinini abikora. Nuko yitaba Umwami Salomo, amukorera imirimo yamutegetse yose. 15  Acura inkingi ebyiri mu muringa+ washongeshejwe. Buri nkingi yari ifite ubuhagarike bwa metero umunani* kandi yashoboraga kuzengurukwa n’umugozi bapimisha wa metero eshanu.*+ 16  Acura imitwe ibiri y’izo nkingi mu muringa washongeshejwe, yo gushyira hejuru yazo. Umutwe umwe wari ufite ubuhagarike bwa metero 2 na santimetero 50* n’undi ufite ubuhagarike bwa metero 2 na santimetero 50. 17  Kuri buri mutwe w’inkingi hari hatatseho urushundura rwari rukozwe mu tunyururu duto twari dusobekeranye nk’imigozi.+ Urushundura rwari kuri buri nkingi, rwari rugizwe n’udushundura turindwi. 18  Acura amakomamanga,* kandi ku rushundura rwari ku mutwe w’inkingi imwe azengurutsaho imirongo ibiri yayo. Uko ni ko yabigenje no ku mutwe w’indi nkingi. 19  Iyo mitwe y’inkingi zo ku ibaraza yari ifite igice cyo hejuru gifite ishusho y’ururabyo rw’irebe, gifite ubuhagarike bwa metero ebyiri.* 20  Igice cyo hejuru cy’iyo mitwe cyari hejuru ku nkingi zombi, ahagana hejuru y’igice kibyibushye cyakoraga ku rushundura. Buri mutwe wari uzengurutswe n’imbuto z’amakomamanga 200 zari ku mirongo ibiri.+ 21  Ashinga inkingi z’ibaraza ry’urusengero.*+ Ashinga inkingi y’iburyo* ayita Yakini,* ashinga n’iy’ibumoso* ayita Bowazi.*+ 22  Igice cyo hejuru cy’izo nkingi cyari kimeze nk’ururabyo rw’irebe. Nuko akazi kose ko gukora izo nkingi kararangira. 23  Acura ikigega cy’amazi* mu muringa washongeshejwe.+ Cyari gifite ishusho y’uruziga. Umurambararo wacyo wari metero 4 na santimetero 50,* ubuhagarike bwacyo ari metero 2 na santimetero 50.* Umuzenguruko wacyo+ wari metero 13.* 24  Munsi y’urugara rwacyo hariho imitako imeze nk’uducuma+ izengurutse icyo kigega. Kuri buri santimetero 44,* hariho imitako 10 kandi yari ku mirongo ibiri, yaracuranywe n’icyo kigega. 25  Icyo kigega cyari giteretse ku bimasa 12.+ Ibimasa 3 byarebaga mu majyaruguru, ibindi 3 mu burengerazuba, ibindi 3 mu majyepfo n’ibindi 3 bikareba mu burasirazuba. Icyo kigega cyari giteretse hejuru yabyo kandi ibyo bimasa byari biteranye imigongo. 26  Umubyimba wacyo wanganaga na santimetero 7 na mirimetero 4.* Urugara rwacyo rwari ruteye nk’urw’ikibindi, rufite ishusho nk’iy’ururabyo rw’irebe. Icyo kigega cyajyagamo litiro 44.000* z’amazi. 27  Nanone acura amagare* 10+ mu muringa. Buri gare ryari rifite uburebure bwa metero 2,* ubugari bwa metero 2 n’ubuhagarike bwa metero 1 na santimetero 50.* 28  Dore uko ayo magare yari akoze: Impande zayo zari zigizwe n’ibintu bimeze nk’amabati y’umuringa yometse ku nkingi zitambitse n’izihagaritse. 29  Kuri ibyo bintu bimeze nk’amabati byari bifashe ku nkingi zitambitse n’izihagaritse hari hashushanyijeho intare,+ ibimasa n’abakerubi,+ bishushanyije no kuri izo nkingi. Hejuru y’ibishushanyo by’ibimasa no hasi y’ibishushanyo by’intare hari ibishushanyo by’indabyo zitendera. 30  Buri gare ryari rifite inziga enye z’umuringa, imitambiko icuze mu muringa ihuza inziga ebyiri ebyiri, rifite n’inkingi enye zari zifashe ku mitambiko. Izo nkingi zageraga munsi y’igikarabiro kandi buri nkingi yariho indabyo zicuranywe na yo. 31  Kuva mu ndiba y’icyo gikarabiro kugeza aho inkingi zitereye no gukomeza ukagera ku rugara rwacyo hari santimetero 44.* Urugara rw’iryo gare rwari uruziga, rukoze nk’igitereko gifite ubuhagarike bwa santimetero 67,* kandi hariho ibishushanyo biharatuyeho. Amabati akoze urwo rugara yari mpandenye, adafite ishusho y’uruziga. 32  Inziga enye zaryo zari munsi ya ya mabati yo mu mpande kandi ibyuma izo nziga zikaragiragaho byari biteye kuri iryo gare. Buri ruziga rwari rufite ubuhagarike bwa santimetero 67.* 33  Inziga zaryo zari zikoze nk’iz’igare ry’intambara. Ibyuma inziga zari zifunzeho, amaringi, inkingi z’inziga n’icyuma zikaragiragaho, byose byari byaracuzwe mu muringa washongeshejwe. 34  Buri gare ryari rifite inguni enye, buri nguni irimo inkingi. Inkingi z’igare zari zaracuranywe na ryo. 35  Hejuru kuri iryo gare hari igitereko gifite ishusho y’uruziga, cyari gifite ubuhagarike bwa santimetero 22.* Amabati yo mu mpande n’inkingi yari afasheho, byari bicuranywe n’iryo gare. 36  Kuri izo nkingi no ku mabati y’urugara rw’igare yaharatuyeho ibishushanyo by’abakerubi, iby’intare n’iby’ibiti by’imikindo akurikije uko umwanya wari uriho wanganaga, ashushanyaho n’amakamba y’indabyo aruzengurutse.+ 37  Uko ni ko yakoze ayo magare 10.+ Yose yari acuzwe kimwe,+ afite ibipimo bimwe kandi ateye kimwe. 38  Acura ibikarabiro 10 mu muringa.+ Buri gikarabiro cyajyagamo litiro 880* z’amazi kandi cyari gifite metero ebyiri* z’umurambararo. Ayo magare uko ari 10, buri gare ryariho igikarabiro kimwe. 39  Ashyira amagare atanu mu ruhande rw’iburyo rw’inzu n’andi atanu mu ruhande rw’ibumoso rw’inzu. Ikigega agishyira iburyo bw’inzu ahagana mu burasirazuba.+ 40  Hiramu+ akora ibindi bikarabiro, ibitiyo+ n’udusorori.+ Nuko Hiramu arangiza imirimo yose yakoraga ku nzu ya Yehova+ abisabwe n’Umwami Salomo. Ibi ni byo yacuze: 41  Inkingi ebyiri+ n’imitwe ifite ishusho y’isorori yari hejuru kuri izo nkingi, inshundura ebyiri+ zari zitwikiriye imitwe ibiri y’izo nkingi, 42  amakomamanga 400+ yo ku nshundura zombi, ni ukuvuga imirongo ibiri y’amakomamanga yari kuri buri rushundura, atwikiriye imitwe ibiri imeze nk’amasorori yari kuri izo nkingi, 43  amagare 10+ n’ibikarabiro+ byo kuri ayo magare, 44  ikigega+ n’ibimasa 12 byari munsi yacyo, 45  ibikoresho byo gukuraho ivu, ibitiyo n’amasorori. Ibyo bikoresho by’inzu ya Yehova Hiramu yacuriye Umwami Salomo, byose yabicuze mu muringa usennye. 46  Umwami yabishongeshereje mu maforomo y’ibumba mu karere ka Yorodani, hagati ya Sukoti na Saretani. 47  Salomo ntiyapimye uburemere bw’ibyo bikoresho byose kuko byari byinshi cyane. Uburemere bw’uwo muringa ntibwigeze bupimwa.+ 48  Salomo akora ibikoresho byose by’inzu ya Yehova: Igicaniro+ gikozwe muri zahabu, ameza+ y’imigati igenewe Imana* akozwe muri zahabu 49  n’ibitereko by’amatara+ byari bikozwe muri zahabu itavangiye. Nuko abishyira imbere y’icyumba cy’imbere cyane, bitanu iburyo, ibindi bitanu ibumoso. Acura muri zahabu+ indabyo,+ amatara n’udukoresho two kuvana ibishirira ku rutambi; 50  acura muri zahabu itavangiye ibikarabiro, udukoresho two kuzimya umuriro,+ amasorori, ibikombe+ n’ibikoresho byo kurahuza amakara.+ Acura muri zahabu inzugi z’icyumba cy’imbere,+ ni ukuvuga Ahera Cyane, ibyo zikaragiragaho n’ibyo inzugi z’Ahera+ zikaragiragaho. 51  Nuko Salomo arangiza akazi kose yakoraga ku nzu ya Yehova. Salomo atangira gushyira muri iyo nzu ibintu papa we Dawidi yari yareguriye Imana,+ ifeza na zahabu n’ibindi bikoresho, abishyira mu bubiko bw’inzu ya Yehova.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “inzu y’umwami.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 100.” Umukono umwe ungana na santimetero 44,5. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 30.”
Cyangwa “impande enye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 30.”
Cyangwa “inzu y’umwami.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 8.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 18.”
Cyangwa “buri nkingi muri izo zombi yari ifite umuzenguruko w’imikono 12.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 5.”
Ni imbuto zijya kumera nka pome.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 5.”
Bisobanura “Ahera.”
Cyangwa “mu majyepfo.”
Bisobanura ngo: “[Yehova] ayikomeze.”
Cyangwa “mu majyaruguru.”
Bishobora kuba bisobanura “akoresheje imbaraga.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 30.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 5.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inyanja.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubugari bw’ikiganza.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bati 2.000.” Bati imwe ingana na litiro 22. Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “amagare y’amazi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 4.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 3.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono 1,5.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono 1,5.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “igice cy’umukono.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bati 40.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 4.”
Cyangwa “imigati yo kumurikwa.”