Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abatesalonike 1:1-10

  • Intashyo (1)

  • Pawulo ashimira kubera ukwizera kw’Abatesalonike (2-10)

1  Njyewe Pawulo, hamwe na Silivani*+ na Timoteyo,+ ndabandikiye mwebwe abo mu itorero ry’i Tesalonike mwunze ubumwe n’Imana, ari yo Papa wo mu ijuru, hamwe n’Umwami Yesu Kristo. Imana ikomeze kubagaragariza ineza yayo ihebuje,* kandi itume mugira amahoro.  Iyo tuvuga ibyanyu mu masengesho yacu,+ buri gihe dushimira Imana.  Imana ari yo Papa wacu wo mu ijuru, izi ko duhora twibuka umurimo urangwa no kwizera mukorana umwete, mubitewe n’urukundo no kwihangana kwanyu, muterwa n’uko mwiringira Umwami wacu Yesu Kristo.+  Bavandimwe Imana ikunda, tuzi ko yabatoranyije,  kubera ko ubutumwa bwiza twababwirije butari amagambo gusa, ahubwo bwari bufite imbaraga ziturutse ku mwuka wera kandi bwemeza, maze butuma muhinduka. Nanone muzi uko twitwaraga muri mwe ku bw’inyungu zanyu.  Mwaratwiganye,+ mwigana n’Umwami,+ kubera ko mwemeye ubutumwa bwiza nubwo mwari mufite ibibazo byinshi.+ Ariko mwari mufite ibyishimo byinshi bituruka ku mwuka wera,  ku buryo mwabereye urugero rwiza abizera bose bo muri Makedoniya no muri Akaya.  Umurimo wo kubwiriza mwakoze, watumye ijambo rya Yehova* rikwira hose, haba muri Makedoniya no muri Akaya, kandi ukwizera kwanyu kwamamara hose,+ ku buryo tudakeneye kugira icyo tuvuga.  Abantu bo muri utwo duce bakomeje kuvuga ukuntu twageze iwanyu bwa mbere n’ukuntu mwemeye Imana mukareka ibigirwamana byanyu,+ kugira ngo mukorere Imana ihoraho kandi y’ukuri. 10  Nanone, mutegereje Umwana wayo uzaturuka mu ijuru,+ ari we Yesu Kristo wazutse, akaba azadukiza uburakari bw’Imana bwegereje.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni na we witwa Silasi.
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”