Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abatesalonike 3:1-13
3 Ubwo rero, kubera ko tutari tugishoboye kwihanganira kutamenya amakuru yanyu, twahisemo gusigara twenyine muri Atene.+
2 Nuko twohereza Timoteyo,+ umuvandimwe wacu akaba n’umukozi w’Imana* utangaza ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo, ngo abatere inkunga* kandi abahumurize kugira ngo mukomeze kugira ukwizera.
3 Ibyo bizatuma hatagira ucika intege bitewe n’ibyo bitotezo. Namwe ubwanyu muzi ko ibyo bigomba kutugeraho.+
4 Igihe twari iwanyu, twababwiye mbere y’igihe ko twari kuzagerwaho n’ibitotezo, kandi muzi ko ari ko byagenze koko.+
5 Ni yo mpamvu igihe nifuzaga cyane kumenya amakuru yanyu, natumye Timoteyo, kugira ngo amenye niba mukiri indahemuka,+ kuko natinyaga ko wenda Satani+ ashobora kuba yarabashutse, maze tukaba twararuhiye ubusa.
6 Ariko ubu Timoteyo yamaze kutugeraho avuye iwanyu,+ kandi yatubwiye inkuru nziza ijyanye n’ukwizera kwanyu, urukundo rwanyu n’ukuntu mudukumbuye mukaba mwifuza kutubona nk’uko natwe twifuza kubabona.
7 Ni yo mpamvu bavandimwe, nubwo turi mu bibazo* kandi tukaba dutotezwa, twahumurijwe no kumenya amakuru yanyu no kumva ko mukomeje kuba indahemuka.+
8 Kumenya ko mushikamye kandi ko mushyigikiye Umwami, bitwongerera imbaraga.
9 Dushimira Imana cyane, kubera ko mutuma tugira ibyishimo byinshi.
10 Duhora dusenga twinginga haba ku manywa cyangwa nijoro kugira ngo tuzashobore kubonana, bityo tubafashe kugira ukwizera gukomeye.+
11 Dusenga dusaba ko Imana yacu, ari yo Papa wo mu ijuru, hamwe n’Umwami wacu Yesu badufasha tukagera iwanyu.
12 Nanone, Umwami atume mugira urukundo rwinshi, mukundane+ kandi mukunde abantu bose nk’uko natwe tubakunda.
13 Ikindi kandi, Umwami abakomeze* kugira ngo mu gihe cyo kuhaba k’Umwami wacu Yesu+ ari kumwe n’abatoranyijwe bose,* azasange mutagira inenge kandi mutariho umugayo imbere y’Imana,+ ari yo Papa wo mu ijuru.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Umukozi ukorana n’Imana.”
^ Cyangwa “abakomeze.”
^ Cyangwa “nubwo dukennye.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Umwami akomeze imitima yanyu.”
^ Cyangwa “abera be bose.”