Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abatesalonike 3:1-13

  • Pawulo ategerereza muri Atene ahangayitse (1-5)

  • Timoteyo ababwira amakuru ahumuriza (6-10)

  • Asenga asabira Abatesalonike (11-13)

3  Ubwo rero, kubera ko tutari tugishoboye kwihanganira kutamenya amakuru yanyu, twahisemo gusigara twenyine muri Atene.+  Nuko twohereza Timoteyo,+ umuvandimwe wacu akaba n’umukozi w’Imana* utangaza ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo, ngo abatere inkunga* kandi abahumurize kugira ngo mukomeze kugira ukwizera.  Ibyo bizatuma hatagira ucika intege bitewe n’ibyo bitotezo. Namwe ubwanyu muzi ko ibyo bigomba kutugeraho.+  Igihe twari iwanyu, twababwiye mbere y’igihe ko twari kuzagerwaho n’ibitotezo, kandi muzi ko ari ko byagenze koko.+  Ni yo mpamvu igihe nifuzaga cyane kumenya amakuru yanyu, natumye Timoteyo, kugira ngo amenye niba mukiri indahemuka,+ kuko natinyaga ko wenda Satani+ ashobora kuba yarabashutse, maze tukaba twararuhiye ubusa.  Ariko ubu Timoteyo yamaze kutugeraho avuye iwanyu,+ kandi yatubwiye inkuru nziza ijyanye n’ukwizera kwanyu, urukundo rwanyu n’ukuntu mudukumbuye mukaba mwifuza kutubona nk’uko natwe twifuza kubabona.  Ni yo mpamvu bavandimwe, nubwo turi mu bibazo* kandi tukaba dutotezwa, twahumurijwe no kumenya amakuru yanyu no kumva ko mukomeje kuba indahemuka.+  Kumenya ko mushikamye kandi ko mushyigikiye Umwami, bitwongerera imbaraga.  Dushimira Imana cyane, kubera ko mutuma tugira ibyishimo byinshi. 10  Duhora dusenga twinginga haba ku manywa cyangwa nijoro kugira ngo tuzashobore kubonana, bityo tubafashe kugira ukwizera gukomeye.+ 11  Dusenga dusaba ko Imana yacu, ari yo Papa wo mu ijuru, hamwe n’Umwami wacu Yesu badufasha tukagera iwanyu. 12  Nanone, Umwami atume mugira urukundo rwinshi, mukundane+ kandi mukunde abantu bose nk’uko natwe tubakunda. 13  Ikindi kandi, Umwami abakomeze* kugira ngo mu gihe cyo kuhaba k’Umwami wacu Yesu+ ari kumwe n’abatoranyijwe bose,* azasange mutagira inenge kandi mutariho umugayo imbere y’Imana,+ ari yo Papa wo mu ijuru.

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora no kuvugwa ngo: “Umukozi ukorana n’Imana.”
Cyangwa “abakomeze.”
Cyangwa “nubwo dukennye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Umwami akomeze imitima yanyu.”
Cyangwa “abera be bose.”