Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abatesalonike 4:1-18

  • Atanga umuburo wo kwirinda ubusambanyi (1-8)

  • Mujye mukundana cyane (9-12)

    • ‘Mujye mwita ku bibareba’ (11)

  • Abapfuye bunze ubumwe na Kristo ni bo bazabanza kuzuka (13-18)

4  Ahasigaye rero bavandimwe, nk’uko twabibabwiye mu mabwiriza twabahaye avuga uko mukwiriye kwitwara kugira ngo mushimishe Imana,+ ari na ko musanzwe mubigenza, turabasaba ndetse turabinginga binyuze ku Mwami Yesu, ngo mukomeze kubigenza mutyo, ndetse murusheho.  Muzi neza amabwiriza twabahaye binyuze ku Mwami Yesu.  Icyo Imana ishaka ni iki: Ni uko mwaba abantu bera,+ mukirinda ubusambanyi.*+  Buri wese muri mwe, akwiriye kumenya gutegeka umubiri we,+ akaba umuntu wera,+ akiyubaha,  kandi akirinda irari ry’ibitsina rikabije+ nk’iry’abantu batazi Imana bagira.+  Nta muntu ugomba kurenga ku mategeko agenga imyifatire myiza, cyangwa ngo ahemukire umuvandimwe we* mu birebana n’ibyo, kuko Yehova* azahana abakora ibyo byose, nk’uko twabibabwiye mbere y’igihe kandi tukabibasobanurira neza.  Imana ntiyadutoranyije kugira ngo dukore ibikorwa by’umwanda, ahubwo yaradutoranyije kugira ngo tube abantu bera.+  Bityo rero, usuzuguye ibyo si umuntu aba asuzuguye, ahubwo ni Imana aba asuzuguye,+ yo ibaha umwuka wera.+  Naho ku bihereranye n’urukundo rwa kivandimwe,+ si ngombwa ko tubibandikira kuko namwe ubwanyu mwigishwa n’Imana ko mugomba gukundana.+ 10  Mu by’ukuri, mukunda abavandimwe bose bo muri Makedoniya hose. Icyakora bavandimwe, turabatera inkunga yo gukomeza kubikora mu buryo bwuzuye kurushaho. 11  Mujye mwiyemeza kubana amahoro n’abandi,+ mwite ku bibareba+ kandi mukore akazi kanyu+ nk’uko twabibategetse, 12  kugira ngo abantu+ babone ko mwiyubashye, kandi nta cyo mubuze. 13  Nanone bavandimwe, turashaka ko musobanukirwa ibirebana n’abantu bapfuye,+ kugira ngo mutagira agahinda nk’abatagira ibyiringiro.+ 14  Niba twizera ko Yesu yapfuye kandi akazuka,+ ni na ko abapfuye bunze ubumwe na Kristo Imana izabazura, nk’uko yamuzuye.+ 15  Icyo tubabwira binyuze ku ijambo rya Yehova, ni uko twe abazaba bakiriho mu gihe cyo kuhaba k’Umwami tuzazuka tukajya mu ijuru. Ariko abazaba barapfuye mbere yacu ni bo bazabanza kuzuka. 16  Umwami azamanuka avuye mu ijuru. Azavuga mu ijwi riranguruye nk’iry’umumarayika mukuru+ afite impanda* y’Imana, maze abigishwa be bapfuye babanze kuzurwa.+ 17  Hanyuma twebwe abazima bazaba bakiriho, tuzazamuranwa na bo mu bicu+ gusanganira Umwami+ mu kirere, bityo tuzabane n’Umwami iteka ryose.+ 18  Ubwo rero, mujye mukomeza guhumurizanya mubwirana ayo magambo.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”
Cyangwa “ngo avogere uburenganzira bw’umuvandimwe we.”
Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.