Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma 10:1-14

  • Sawuli n’abahungu be bapfa (1-14)

10  Nuko Abafilisitiya barwana n’Abisirayeli. Abisirayeli barabahunga, Abafilisitiya bicira Abisirayeli benshi ku Musozi wa Gilibowa.+  Abafilisitiya bagenda begera cyane aho Sawuli n’abahungu be bari bari, bica abahungu ba Sawuli ari bo Yonatani, Abinadabu na Maliki-shuwa.+  Nuko intambara ikomerana Sawuli, abarashishaga imiheto baza kumubona, baramukomeretsa cyane.+  Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro ati: “Fata inkota yawe uyintere kugira ngo bariya Bafilisitiya batakebwe bataza bakamfata, bakanyica nabi.”*+ Ariko uwamutwazaga intwaro arabyanga, kuko yari afite ubwoba bwinshi cyane. Nuko Sawuli afata inkota ye arayiyicisha.+  Uwatwazaga Sawuli intwaro abonye ko apfuye, na we afata inkota ye arayiyicisha.  Uko ni ko Sawuli, abahungu be batatu n’abo mu muryango we bose bapfiriye rimwe.+  Abisirayeli bari batuye mu kibaya babonye ko abantu bose bahunze kandi ko Sawuli n’abahungu be bapfuye, bava mu mijyi yabo barahunga. Nuko Abafilisitiya baraza bayituramo.  Ku munsi ukurikiyeho, Abafilisitiya baje kwambura abapfuye ibyo bari bafite, basanga Sawuli n’abahungu be bapfiriye ku Musozi wa Gilibowa.+  Bamwambuye ibyo yari afite, bamuca umutwe bafata n’intwaro ze maze bohereza abantu mu gihugu cy’Abafilisitiya hose ngo babitangarize ibigirwamana byabo+ n’abaturage babo. 10  Hanyuma intwaro ze bazishyira mu nzu y’imana yabo, umutwe we bawumanika ku nzu* ya Dagoni.+ 11  Abaturage bose b’i Yabeshi+ y’i Gileyadi bumvise ibyo Abafilisitiya bari bakoreye Sawuli byose,+ 12  abasirikare bose bajya gufata umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be. Bayijyana i Yabeshi, amagufwa yabo bayashyingura munsi y’igiti kinini cy’i Yabeshi,+ bamara iminsi irindwi batarya batanywa. 13  Uko ni ko Sawuli yapfuye azize ko yahemukiye Yehova kuko yanze kumvira ibyo Yehova+ yamubwiye kandi akajya gushikisha ku mushitsi,+ 14  aho kugisha inama Yehova. Ni cyo cyatumye Imana imwica, ikamusimbuza Dawidi umuhungu wa Yesayi akaba ari we uba umwami.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “bakanyica urubozo.”
Cyangwa “urusengero.”