Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma 13:1-14

  • Isanduku ivanwa i Kiriyati-yeyarimu (1-14)

13  Nuko Dawidi ajya inama n’abayoboraga abantu ibihumbi n’abayoboraga abantu amagana n’abandi bayobozi bose.+  Abwira Abisirayeli bose ati: “Niba mubona bikwiriye kandi byemewe na Yehova Imana yacu, reka dutume ku bandi bavandimwe bacu bo mu ntara za Isirayeli zose no ku batambyi n’Abalewi bari mu mijyi+ ifite amasambu, badusange,  maze tugarure Isanduku+ y’Imana yacu.” Byatewe n’uko itari yaritaweho mu gihe cy’ubutegetsi bwa Sawuli.+  Abari aho bose bavuga ko bagiye kubigenza batyo, kuko bose babonaga ko bikwiriye.  Nuko Dawidi ateranyiriza Abisirayeli bose hamwe, kuva ku ruzi* rwa Egiputa kugeza i Lebo-hamati,*+ kugira ngo bakure Isanduku y’Imana y’ukuri i Kiriyati-yeyarimu.+  Dawidi n’Abisirayeli bose barazamuka bajya i Bala,+ ni ukuvuga i Kiriyati-yeyarimu mu Buyuda, gukurayo Isanduku y’Imana y’ukuri Yehova, wicaye ku ntebe ye hejuru* y’Abakerubi.+ Imbere yayo ni ho abantu basengera.  Ariko bashyira Isanduku y’Imana y’ukuri ku igare rishya,+ bayikura mu nzu ya Abinadabu kandi Uza na Ahiyo, ni bo bari bayoboye iryo gare.+  Dawidi n’Abisirayeli bose bishimira imbere y’Imana y’ukuri n’imbaraga zabo zose, baririmba, bacuranga inanga, ibindi bikoresho by’umuziki bifite imirya, amashako,*+ ibyuma bitanga ijwi ryirangira+ n’impanda.*+  Ariko bageze ku mbuga ya Kidoni, bahuriraho imyaka, Uza arambura ukuboko afata Isanduku, kuko inka zari zigiye kuyigusha. 10  Nuko Yehova arakarira Uza cyane, amwicira aho kubera ko yari yarambuye ukuboko kwe agafata Isanduku.+ Apfira aho imbere y’Imana.+ 11  Ariko Dawidi ababazwa cyane* no kuba Yehova arakariye Uza. Aho hantu bahita Peresi-uza kugeza n’uyu munsi. 12  Nuko uwo munsi Dawidi atinya Imana y’ukuri maze aribaza ati: “Ubu se koko Isanduku y’Imana y’ukuri yagera iwanjye ite?”+ 13  Dawidi ntiyajyana Isanduku mu Mujyi wa Dawidi, ahubwo ayijyana mu rugo rwa Obedi-edomu w’i Gati. 14  Isanduku y’Imana y’ukuri yabaga mu rugo rwa Obedi-edomu, ihamara amezi atatu kandi Yehova yakomeje guha umugisha abo mu rugo rwa Obedi-edomu n’ibyo yari atunze byose.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “kuri Shihori.”
Cyangwa “ku marembo y’i Hamati.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Wicara hagati.”
Ishako ni akagoma gato bavuza bafashe mu ntoki.
Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “arakazwa.”