Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma 14:1-17
14 Hiramu+ umwami w’i Tiro yohereza abantu kwa Dawidi, amwoherereza ibiti by’amasederi, abahanga mu kubaka amabuye* n’ababaji, kugira ngo bubakire Dawidi inzu.*+
2 Dawidi amenya ko Yehova yakomeje ubwami bwe muri Isirayeli+ kandi ko yashyize hejuru ubwami bwe abikoreye abantu be, ari bo Bisirayeli.+
3 Nuko Dawidi ashakira i Yerusalemu abandi bagore,+ abyara abandi bahungu n’abakobwa benshi.+
4 Aya ni yo mazina y’abana yabyariye i Yerusalemu:+ Shamuwa, Shobabu, Natani,+ Salomo,+
5 Ibuhari, Elishuwa, Elipeleti,
6 Noga, Nefegi, Yafiya,
7 Elishama, Beliyada na Elifeleti.
8 Abafilisitiya bumvise ko basutse amavuta kuri Dawidi ngo abe umwami wa Isirayeli yose,+ bose barazamuka batera Dawidi.+ Dawidi abyumvise ajya kurwana na bo.
9 Nuko Abafilisitiya baraza, bakomeza kugaba ibitero mu Kibaya cya Refayimu.+
10 Dawidi abaza Imana ati: “Ese nzamuke ntere Abafilisitiya? Uratuma mbatsinda?” Yehova aramusubiza ati: “Zamuka, nkwijeje ko ndi butume ubatsinda.”+
11 Nuko Dawidi arazamuka ajya i Bayali-perasimu+ abicirayo. Arangije aravuga ati: “Imana y’ukuri yangiye imbere imeze nk’amazi menshi atemba, yica abanzi banjye.” Ni yo mpamvu aho hantu bahise Bayali-perasimu.
12 Abafilisitiya bahata imana zabo, Dawidi amaze gutanga itegeko barazitwika.+
13 Nyuma yaho Abafilisitiya bongera kugaba igitero muri cya kibaya.+
14 Dawidi yongera kubaza Imana icyo yakora, ariko Imana y’ukuri iramubwira iti: “Ntuzamuke ngo ubatere ubaturutse imbere, ahubwo ubatere ubaturutse inyuma ahateganye n’ibihuru.*+
15 Niwumva urusaku rw’abasirikare bagenda hejuru y’ibihuru, uhite ubatera kuko Imana y’ukuri iri bube ikugiye imbere, iteye ingabo z’Abafilisitiya.”+
16 Nuko Dawidi abikora nk’uko Imana y’ukuri yabimutegetse,+ bica ingabo z’Abafilisitiya uhereye i Gibeyoni ukagera i Gezeri.+
17 Dawidi amenyekana mu bihugu byose kandi Yehova atuma ibihugu byose bimutinya.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “abubaka inkuta.”
^ Cyangwa “ingoro.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibihuru bya baka.”