Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma 15:1-29

  • Abalewi bajyana Isanduku i Yerusalemu (1-29)

    • Mikali agaya Dawidi (29)

15  Nuko Dawidi akomeza kubaka amazu mu Mujyi wa Dawidi, atunganya ahantu ho gushyira Isanduku y’Imana y’ukuri kandi ahubaka* ihema ryo kuyishyiramo.+  Icyo gihe ni bwo Dawidi yavuze ati: “Nta wundi muntu uzaheka Isanduku y’Imana y’ukuri, keretse Abalewi kuko ari bo Yehova yatoranyije ngo bajye baheka Isanduku ya Yehova kandi bamukorere igihe cyose.”+  Dawidi ateranyiriza Abisirayeli bose i Yerusalemu, kugira ngo bajye kuzana Isanduku ya Yehova bayishyire ahantu yari yarayiteguriye.+  Dawidi ateranyiriza hamwe abakomoka kuri Aroni+ n’Abalewi.+  Mu Bakohati haje Uriyeli wari umuyobozi n’abavandimwe be 120.  Mu Bamerari haje Asaya+ wari umuyobozi n’abavandimwe be 220.  Mu Bagerushomu haje Yoweli+ wari umuyobozi n’abavandimwe be 130.  Mu bakomoka kuri Elizafani+ haje Shemaya wari umuyobozi n’abavandimwe be 200.  Mu bakomoka kuri Heburoni haje Eliyeli wari umuyobozi n’abavandimwe be 80. 10  Mu bakomoka kuri Uziyeli+ haje Aminadabu wari umuyobozi n’abavandimwe be 112. 11  Nanone Dawidi yahamagaje Sadoki+ na Abiyatari+ b’abatambyi na Uriyeli, Asaya, Yoweli, Shemaya, Eliyeli na Aminadabu b’Abalewi, 12  arababwira ati: “Dore ni mwe bayobozi mu miryango ya ba sogokuruza banyu b’Abalewi. None nimwitegure, mwe n’abavandimwe banyu, maze muzane Isanduku ya Yehova Imana ya Isirayeli muyishyire ahantu nayitunganyirije. 13  Ku nshuro ya mbere si mwe mwatwaye Isanduku,+ ni yo mpamvu Yehova Imana yacu yaturakariye+ kuko tutashakishije uko twamenya uburyo bukwiriye bwo kuyitwara.”+ 14  Abatambyi n’Abalewi baritegura, kugira ngo bajye kuzana Isanduku ya Yehova Imana ya Isirayeli. 15  Nuko Abalewi bashyira imijishi y’Isanduku y’Imana y’ukuri ku ntugu zabo,+ bayiheka nk’uko Mose yari yarabitegetse, abibwiwe na Yehova. 16  Dawidi asaba abayobozi b’Abalewi gushyira abavandimwe babo b’abaririmbyi mu myanya yabo, kugira ngo baririmbe bishimye bafite ibikoresho by’umuziki, ni ukuvuga ibikoresho bifite imirya, inanga+ n’ibyuma bitanga ijwi ryirangira.+ 17  Nuko mu muryango w’Abalewi bashyiraho Hemani+ umuhungu wa Yoweli, Asafu+ umuhungu wa Berekiya, naho mu muryango w’Abamerari, bashyiraho Etani+ umuhungu wa Kushaya. 18  Nanone bashyizeho itsinda rya kabiri ry’abavandimwe babo,+ ari bo Zekariya, Beni, Yaziyeli, Shemiramoti, Yehiyeli, Uni, Eliyabu, Benaya, Maseya, Matitiya, Elifelehu, Mikineya na Obedi-edomu na Yeyeli, bari abarinzi b’amarembo. 19  Hemani,+ Asafu+ na Etani, bari abaririmbyi bacurangisha ibyuma bitanga ijwi ryirangira bicuzwe mu muringa.+ 20  Zekariya, Aziyeli, Shemiramoti, Yehiyeli, Uni, Eliyabu, Maseya na Benaya bacurangaga inanga zifite amajwi yo hejuru.*+ 21  Matitiya,+ Elifelehu, Mikineya, Obedi-edomu, Yeyeli na Azaziya bacurangaga inanga zifite ijwi ryo hasi,*+ kugira ngo bayobore abandi. 22  Kenaniya+ wari umuyobozi w’Abalewi yari ahagarariye igikorwa cyo gutwara Isanduku, kuko yari azi neza uko bikorwa, 23  naho Berekiya na Elukana barindaga Isanduku. 24  Umutambyi Shebaniya, Yoshafati, Netaneli, Amasayi, Zekariya, Benaya na Eliyezeri, bavuzaga impanda mu ijwi rinini imbere y’Isanduku y’Imana y’ukuri,+ naho Obedi-edomu na Yehiya bakarinda iyo Sanduku. 25  Dawidi n’abayobozi b’Abisirayeli n’abayoboraga abantu ibihumbi, bagendaga bishimye+ bagiye kuzana isanduku ya Yehova, bayikuye mu nzu ya Obedi-edomu.+ 26  Igihe Imana y’ukuri yafashaga Abalewi bari bahetse isanduku y’isezerano rya Yehova, batambye ibimasa birindwi bikiri bito n’amapfizi y’intama arindwi.+ 27  Dawidi yari yambaye ikanzu itagira amaboko iboshye mu budodo bwiza. Abalewi bose bari bahetse Isanduku, abaririmbyi na Kenaniya wari uyoboye icyo gikorwa cyo gutwara Isanduku, ayoboye n’abaririmbyi na bo bari bambaye batyo, uretse ko Dawidi we yari yarengejeho efodi*+ iboshye mu budodo bwiza cyane. 28  Nuko Abisirayeli bose bazana isanduku y’isezerano rya Yehova baririmba cyane bishimye,+ bavuza ihembe, impanda*+ n’ibyuma bifite ijwi ryirangira kandi bacuranga mu ijwi rinini ibikoresho by’umuziki bifite imirya n’inanga.+ 29  Ariko isanduku y’isezerano rya Yehova igeze mu Mujyi wa Dawidi,+ Mikali+ umukobwa wa Sawuli arebera mu idirishya, abona Umwami Dawidi abyina asimbuka yishimiye ibyo birori, amugayira mu mutima.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ahashinga.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Alamoti,” ijambo rikoreshwa mu muziki ritazwi neza icyo risobanura. Rishobora kuba ryerekeza ku majwi yo hejuru yaririmbwaga n’abana b’abakobwa cyangwa ab’abahungu.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Sheminiti.” Bishobora kuba byerekeza ku kuntu baregera igikoresho cy’umuziki kigacuranga ijwi ryo hasi.
Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.