Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma 18:1-17

  • Intambara Dawidi yatsinze (1-13)

  • Ubutegetsi bwa Dawidi (14-17)

18  Hashize igihe, Dawidi arwana n’Abafilisitiya arabatsinda, afata i Gati+ n’uturere twaho* abyambura Abafilisitiya.+  Hanyuma atsinda Abamowabu+ bahinduka abagaragu be, bakajya bamuzanira imisoro.+  Dawidi yatsinze Hadadezeri+ umwami w’i Soba,+ amutsindira hafi y’i Hamati+ igihe yongeraga ahantu yategekaga akahageza ku Ruzi rwa Ufurate.+  Dawidi yafashe abasirikare 1.000 bagendera ku magare y’intambara, abasirikare 7.000 bagendera ku mafarashi n’abandi basirikare 20.000 bo mu ngabo za Hadadezeri.+ Nuko amafarashi yose akurura amagare ayatema ibitsi, uretse 100 muri yo.+  Igihe Abanyasiriya b’i Damasiko bazaga gutabara Hadadezeri umwami w’i Soba, Dawidi yishe abasirikare babo 22.000.+  Nuko Dawidi ashyira ingabo i Damasiko muri Siriya maze Abanyasiriya bahinduka abagaragu be, bakajya bamuzanira imisoro. Yehova yatumaga Dawidi atsinda aho yajyaga hose.+  Nanone Dawidi yatse abagaragu ba Hadadezeri ingabo zo kwikingira zifite ishusho y’uruziga zikozwe muri zahabu, azijyana i Yerusalemu.  Umwami Dawidi yakuye ibintu byinshi bikozwe mu muringa mu mijyi ya Hadadezeri yitwa Tibuhati na Kuni. Umuringa ibyo bikoresho byari bikozwemo ni wo Salomo yakozemo ikigega cy’amazi+ n’inkingi n’ibindi bikoresho bikozwe mu muringa.+  Towu umwami w’i Hamati aza kumenya ko Dawidi yatsinze ingabo zose za Hadadezeri+ umwami w’i Soba.+ 10  (Hahoraga intambara hagati ya Hadadezeri na Towu.) Nuko Towu ahita atuma umuhungu we Hadoramu ku Mwami Dawidi ngo amubaze amakuru ye kandi amushimire ko yarwanye na Hadadezeri akamutsinda. Hadoramu yashyiriye Dawidi ibintu bikozwe muri zahabu, ibikozwe mu ifeza n’ibikozwe mu muringa. 11  Ibyo bintu Umwami Dawidi abitura Yehova+ nk’uko yari yaramutuye ifeza na zahabu yari yarakuye mu bindi bihugu byose yari yaratsinze. Ibyo bihugu ni Edomu, Mowabu, igihugu cy’Abamoni,+ icy’Abafilisitiya+ n’icy’Abamaleki.+ 12  Abishayi+ umuhungu wa Seruya+ yishe Abedomu 18.000, abicira mu Kibaya cy’Umunyu.+ 13  Yashyize ingabo muri Edomu, nuko Abedomu bose baba abagaragu ba Dawidi.+ Yehova yatumaga atsinda aho yajyaga hose.+ 14  Dawidi yakomeje gutegeka Isirayeli yose,+ agacira abantu bose imanza zihuje n’ubutabera kandi zikiranuka.+ 15  Yowabu umuhungu wa Seruya ni we wari umugaba w’ingabo,+ naho Yehoshafati+ umuhungu wa Ahiludi akaba umwanditsi. 16  Sadoki umuhungu wa Ahitubu na Ahimeleki umuhungu wa Abiyatari bari abatambyi, naho Shavusha akaba umunyamabanga. 17  Benaya umuhungu wa Yehoyada yayoboraga Abakereti+ n’Abapeleti.+ Nyuma ya Dawidi abahungu be ni bo bazaga ku mwanya wa kabiri mu bantu bakomeye.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “tuhakikije.”