Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma 19:1-19

  • Abamoni bakoza isoni intumwa za Dawidi (1-5)

  • Dawidi atsinda Abamoni n’Abasiriya (6-19)

19  Hashize igihe Nahashi umwami w’Abamoni arapfa, umuhungu we Hanuni aba ari we umusimbura aba umwami.+  Dawidi abyumvise aravuga ati: “Nzagaragariza urukundo rudahemuka+ Hanuni umuhungu wa Nahashi, kuko papa we yangaragarije urukundo rudahemuka.” Dawidi yohereza abantu ngo bajye kumuhumuriza kuko yari yapfushije papa we. Ariko igihe abagaragu ba Dawidi bageraga mu gihugu cy’Abamoni+ kugira ngo bahumurize Hanuni,  abatware b’Abamoni babwira Hanuni bati: “Ese utekereza ko Dawidi yohereje abo kuguhumuriza kubera ko yubashye papa wawe? Icyatumye agutumaho abagaragu be si ukugira ngo agenzure igihugu, agitate maze agukure ku butegetsi?”  Hanuni afata abagaragu ba Dawidi abogosha ubwanwa,+ aca imyenda yabo ageza ku kibuno, arangije arabohereza baragenda.  Dawidi amaze kumenya uko byagendekeye abo bagabo, ahita yohereza abantu ngo bajye kubareba kuko bumvaga basebye. Umwami aravuga ati: “Mugume i Yeriko+ kugeza igihe ubwanwa bwanyu buzakurira, hanyuma muzabone kugaruka.”  Nyuma yaho, Abamoni bamenya ko Dawidi yabanze. Nuko Hanuni n’Abamoni bohereza toni 34 n’ibiro 200* by’ifeza muri Mezopotamiya,* muri Aramu-maka n’i Soba+ kugira ngo babahe amagare y’intambara n’abagendera ku mafarashi.  Babahaye amagare y’intambara 32.000. Nanone kandi bishyuye umwami w’i Maka n’ingabo ze. Izo ngabo zose zaje i Medeba aba ari ho zishinga amahema.+ Abamoni na bo bahurira hamwe bavuye mu mijyi yabo, nuko bitegura kurwana.  Dawidi abyumvise yohereza Yowabu+ n’ingabo ze zose n’abarwanyi be b’intwari.+  Nuko Abamoni barasohoka bitegura kurwana bari ku irembo ry’umujyi, mu gihe abari babatabaye bari kure y’umujyi. 10  Yowabu abonye ko ibitero bimuturutse imbere n’inyuma, atoranya abagabo b’intwari kurusha abandi muri Isirayeli, bitegura kurwana n’Abasiriya.+ 11  Ingabo zisigaye azishinga* umuvandimwe we Abishayi+ ngo zitegure kurwana n’Abamoni. 12  Nuko aramubwira ati: “Abasiriya+ nibandusha imbaraga, uze kuntabara. Ariko nawe Abamoni nibakurusha imbaraga, ndaza ngutabare. 13  Reka tube intwari+ ku rugamba turwanirire abantu bacu n’imijyi y’Imana yacu. Yehova na we ari buze gukora ibyo abona bikwiriye.” 14  Yowabu n’ingabo zari kumwe na we basanga Abasiriya bagira ngo barwane maze Abasiriya baramuhunga.+ 15  Abamoni babonye ko Abasiriya bahunze, na bo bahunga Abishayi, bajya mu mujyi. Nyuma yaho Yowabu asubira i Yerusalemu. 16  Abasiriya babonye ko Abisirayeli babatsinze, batuma ku Basiriya bari mu karere ko ku Ruzi.*+ Baje bayobowe na Shofaki umugaba w’ingabo za Hadadezeri.+ 17  Babibwiye Dawidi, ahita ahuriza hamwe Abisirayeli bose yambuka Yorodani, agera aho bari bahuriye yitegura kurwana na bo. Dawidi arwana na bo, Abasiriya na bo baramurwanya.+ 18  Ariko Abasiriya bahunga Abisirayeli; Dawidi yica Abasiriya 7.000 bagendera ku magare y’intambara n’abandi 40.000. Nanone yica Shofaki umugaba w’ingabo zabo. 19  Abagaragu ba Hadadezeri babonye ko Abisirayeli babatsinze,+ bihutira kugirana amasezerano y’amahoro na Dawidi, baba abagaragu be.+ Nuko Abasiriya batinya kongera gutabara Abamoni.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 1.000.” Italanto imwe ingana n’ibiro 34,2. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Aramu-naharayimu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “azishyira mu maboko ya.”
Ni ukuvuga, Ufurate.