Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma 2:1-55

  • Abahungu 12 ba Isirayeli (1, 2)

  • Abakomoka kuri Yuda (3-55)

2  Aba ni bo bahungu ba Isirayeli:+ Rubeni,+ Simeyoni,+ Lewi,+ Yuda,+ Isakari,+ Zabuloni,+  Dani,+ Yozefu,+ Benyamini,+ Nafutali,+ Gadi+ na Asheri.+  Abahungu ba Yuda ni Eri, Onani na Shela. Abo uko ari batatu yababyaranye n’umukobwa wa Shuwa w’Umunyakananikazi.+ Eri imfura ya Yuda yakoraga ibyo Yehova yanga maze aramwica.+  Umukazana*+ wa Yuda witwaga Tamari yamubyariye Peresi+ na Zera. Abahungu ba Yuda bose bari batanu.  Abahungu ba Peresi ni Hesironi na Hamuli.+  Abahungu ba Zera ni Zimuri, Etani, Hemani, Kalukoli na Dara. Bose hamwe bari batanu.  Umuhungu* wa Karumi ni Akari* wateje Isirayeli+ ibyago, kuko yahemutse agatwara ibintu byagombaga kurimburwa.+  Umuhungu* wa Etani ni Azariya.  Abahungu ba Hesironi ni Yerameli,+ Ramu+ na Kelubayi.* 10  Ramu yabyaye Aminadabu,+ Aminadabu abyara Nahashoni,+ wari umuyobozi w’abakomoka kuri Yuda. 11  Nahashoni yabyaye Salima,+ Salima abyara Bowazi.+ 12  Bowazi yabyaye Obedi, Obedi abyara Yesayi.+ 13  Imfura ya Yesayi ni Eliyabu, uwa kabiri ni Abinadabu,+ uwa gatatu ni Shimeya,+ 14  uwa kane ni Netaneli, uwa gatanu ni Radayi, 15  uwa gatandatu ni Osemu, uwa karindwi ni Dawidi.+ 16  Bashiki babo ni Seruya na Abigayili.+ Abahungu ba Seruya uko ari batatu ni Abishayi,+ Yowabu+ na Asaheli.+ 17  Abigayili yabyaye Amasa+ kandi papa wa Amasa yari Yeteri w’Umwishimayeli. 18  Kalebu* umuhungu wa Hesironi yabyaye abahungu ku mugore we Azuba no ku wundi mugore we ari we Yeriyoti. Aba ni bo bahungu Azuba yabyaye: Yesheri, Shobabu na Arudoni. 19  Azuba amaze gupfa Kalebu yashakanye na Efurata+ babyarana Huri.+ 20  Huri yabyaye Uri, naho Uri abyara Besaleli.+ 21  Nyuma yaho Hesironi yaryamanye n’umukobwa wa Makiri+ papa wa Gileyadi.+ Bashakanye afite imyaka 60, amubyarira Segubu. 22  Segubu yabyaye Yayiri+ wategekaga imijyi 23 yo mu karere ka Gileyadi.+ 23  Abageshuri+ n’Abasiriya+ baje kubambura Havoti-yayiri+ na Kenati+ n’imidugudu yaho; yose hamwe ni imijyi 60. Abo bose bakomotse kuri Makiri papa wa Gileyadi. 24  Hesironi+ amaze gupfira i Kalebu-efurata, umugore we Abiya yamubyariye Ashihuri,+ ari we papa wa Tekowa.+ 25  Abahungu ba Yerameli wari imfura ya Hesironi, ni Ramu wari imfura, Buna, Oreni, Osemu na Ahiya. 26  Yerameli yari afite undi mugore witwaga Atara, akaba yari mama wa Onamu. 27  Abahungu ba Ramu imfura ya Yerameli ni Masi, Yamini na Ekeri. 28  Abahungu ba Onamu ni Shamayi na Yada. Abahungu ba Shamayi ni Nadabu na Abishuri. 29  Umugore wa Abishuri witwaga Abihayili yabyaye Ahubani na Molidi. 30  Abahungu ba Nadabu ni Seledi na Apayimu. Ariko Seledi yapfuye nta bahungu asize. 31  Umuhungu* wa Apayimu ni Ishi, umuhungu wa Ishi ni Sheshani, uwa Sheshani ni Ahilayi. 32  Abahungu ba Yada wavukanaga na Shamayi ni Yeteri na Yonatani. Ariko Yeteri yapfuye nta bahungu asize. 33  Abahungu ba Yonatani ni Peleti na Zaza. Abo ni bo bakomotse kuri Yerameli. 34  Sheshani nta bahungu yabyaye; yari afite abakobwa gusa. Sheshani yari afite umugaragu w’Umunyegiputa witwaga Yaruha. 35  Sheshani yashyingiye umukobwa we umugaragu we Yaruha, amubyarira Atayi. 36  Atayi yabyaye Natani, Natani abyara Zabadi. 37  Zabadi yabyaye Efulali, Efulali abyara Obedi. 38  Obedi yabyaye Yehu, Yehu abyara Azariya. 39  Azariya yabyaye Helesi, Helesi abyara Eleyasa. 40  Eleyasa yabyaye Sisimayi, Sisimayi abyara Shalumu. 41  Shalumu yabyaye Yekamiya, Yekamiya abyara Elishama. 42  Kalebu*+ umuvandimwe wa Yerameli yabyaye Mesha imfura ye, wari papa wa Zifu; hari n’abahungu ba Maresha papa wa Heburoni. 43  Abahungu ba Heburoni ni Kora, Tapuwa, Rekemu na Shema. 44  Shema yabyaye Rahamu, papa wa Yorikeyamu, Rekemu abyara Shamayi. 45  Shamayi yabyaye Mawoni, Mawoni abyara Beti-suri.+ 46  Efa, undi mugore* wa Kalebu, yabyaye Harani, Mosa na Gazezi. Harani yabyaye Gazezi. 47  Abahungu ba Yahidayi ni Regemu, Yotamu, Geshani, Peleti, Efa na Shafi. 48  Undi mugore wa Kalebu witwaga Maka yabyaye Sheberi na Tiruhana. 49  Nyuma yaho yamubyariye Shafi, papa wa Madumana+ na Sheva papa wa Makubena na Gibeya.+ Umukobwa wa Kalebu+ yitwaga Akisa.+ 50  Abo ni bo bakomotse kuri Kalebu. Abahungu ba Huri,+ imfura ya Efurata+ ni Shobali papa wa Kiriyati-yeyarimu,+ 51  Salima papa wa Betelehemu+ na Harefu papa wa Beti-gaderi. 52  Abahungu ba Shobali, papa wa Kiriyati-yeyarimu ni Harowe hamwe n’igice cy’Abamenuhoti. 53  Imiryango ikomoka kuri Kiriyati-yeyarimu ni Abayeteri,+ Abaputi, Abashumati n’Abamishurayi. Abo ni bo bakomotsweho n’Abasorati+ n’Abeshitawoli.+ 54  Abahungu ba Salima ni Betelehemu,+ Abanyanetofa, Ataroti-beti-yowabu, igice cy’Abamanahati n’Abasori. 55  Imiryango y’abanditsi bari batuye i Yabesi ni Abatirati, Abashimeyati n’Abasukati. Abo bari Abakeni+ bakomotse kuri Hamati, wakomotsweho n’umuryango wa Rekabu.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “umugore w’umuhungu wa Yuda.”
Bisobanura ngo: “Uwateje ibyago; Uwateje ibibazo.” Muri Yos 7:1 yitwa Akani.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abahungu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abahungu.”
Ni we witwa Kalebu ku murongo wa 18, 19 n’uwa 42.
Ni we witwa Kelubayi ku murongo wa 9.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abahungu.”
Ni we witwa Kelubayi ku murongo wa 9.
Cyangwa “inshoreke.”