Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma 20:1-8

  • Raba ifatwa (1-3)

  • Abafilisitiya b’ibihangange bicwa (4-8)

20  Mu ntangiriro z’umwaka, ni ukuvuga igihe abami bajyaga ku rugamba, Yowabu+ yajyanye ingabo ku rugamba maze asenya igihugu cy’Abamoni. Yaraje agota Raba,+ ariko Dawidi we yigumira i Yerusalemu.+ Nuko Yowabu atera Raba arayisenya.+  Dawidi akura ikamba ku mutwe w’ikigirwamana cyitwa Malikamu. Iryo kamba ryapimaga ibiro 34* bya zahabu kandi ryari ririho amabuye y’agaciro menshi, rishyirwa ku mutwe wa Dawidi. Nanone yafashe ibintu byinshi cyane byari muri uwo mujyi.+  Abantu bari muri uwo mujyi bose yabakuyemo, abajyana gukora imirimo+ yo guconga amabuye, gukoresha ibikoresho by’ibyuma bityaye n’amashoka. Uko ni ko Dawidi yagenje imijyi yose y’Abamoni. Hanyuma Dawidi n’ingabo zose basubira i Yerusalemu.  Nyuma y’ibyo Abafilisitiya bagabye igitero i Gezeri. Icyo gihe ni bwo Sibekayi+ w’i Husha yishe Sipayi ukomoka ku Barefayimu,+ nuko agira Abafilisitiya abagaragu be.  Abafilisitiya bongera kujya kurwana, maze Eluhanani umuhungu wa Yayiri yica Lahumi, murumuna wa Goliyati+ w’i Gati. Uwo Mufilisitiya yagiraga icumu rinini ringana n’igiti bakoresha baboha.+  Hari indi ntambara yabereye i Gati.+ Icyo gihe hari umugabo wari munini bidasanzwe,+ wari ufite intoki 6 kuri buri kiganza n’amano 6 kuri buri kirenge, byose hamwe ari 24. Na we yakomokaga mu Barefayimu.+  Yakomeje gutuka+ Abisirayeli, nuko Yonatani umuhungu wa Shimeya+ umuvandimwe wa Dawidi aramwica.  Abo bagabo bakomokaga ku Barefayimu+ b’i Gati+ bishwe na Dawidi n’ingabo ze.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto imwe.” Itaranto imwe ingana n’ibiro 34,2. Reba Umugereka wa B14.