Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma 21:1-30

  • Dawidi akora ibarura ritemewe (1-6)

  • Igihano Yehova yatanze (7-17)

  • Dawidi yubaka igicaniro (18-30)

21  Nuko Satani* yibasira Isirayeli, maze yoshya Dawidi ngo abare Abisirayeli.  Dawidi abwira Yowabu n’abandi bayobozi ati: “Mugende mubare Abisirayeli muhereye i Beri-sheba mugere i Dani, munzanire umubare wabo kugira ngo nywumenye.”  Ariko Yowabu aravuga ati: “Iyaba Yehova yatumaga abantu be biyongera bakikuba inshuro 100. Mwami databuja, ese bose si abagaragu bawe? Kuki ushaka gukora ikintu nk’icyo? Kuki ushaka gutuma Isirayeli igibwaho n’urubanza?”  Icyakora ibyo umwami yavugaga birusha imbaraga ibyo Yowabu yavugaga. Nuko Yowabu aragenda azenguruka muri Isirayeli hose, hanyuma agaruka i Yerusalemu.  Yowabu aha Dawidi umubare w’abantu yabaze. Mu Bisirayeli hari abasirikare 1.100.000 bafite inkota, naho mu Bayuda hari 470.000 bafite inkota.  Ariko Yowabu ntiyabariyemo Abalewi n’Ababenyamini kuko atari yashimishijwe n’ibyo umwami yategetse.  Ibyo bintu ntibyashimisha Imana y’ukuri, maze yiyemeza guhana Isirayeli.  Nuko Dawidi abwira Imana y’ukuri ati: “Ibi bintu nakoze ni icyaha gikomeye. None ndakwinginze umbabarire njye umugaragu wawe ikosa ryanjye, kuko ntagaragaje ubwenge.”  Yehova avugisha umuhanuzi Gadi wari ushinzwe kumenyesha Dawidi ibyo Imana ishaka,* aramubwira ati: 10  “Genda ubwire Dawidi uti: ‘Yehova aravuze ati: “Nguhitishijemo ibihano bitatu, uhitemo kimwe abe ari cyo nguhanisha.”’” 11  Gadi asanga Dawidi aramubwira ati: “Yehova aravuze ati: ‘Ngaho hitamo: 12  Ari uguterwa n’inzara ikamara imyaka itatu cyangwa kumara amezi atatu uhigwa n’abanzi bawe bagukurikiranye n’inkota, cyangwa se kumara iminsi itatu wibasiwe n’inkota ya Yehova mu gihugu hateye icyorezo, uburakari bw’umumarayika wa Yehova bukarimbura muri Isirayeli hose.’ Utekereze witonze umbwire icyo nsubiza uwantumye.” 13  Dawidi asubiza Gadi ati: “Ndahangayitse cyane. Ndakwinginze reka Yehova abe ari we umpana kuko agira imbabazi nyinshi. Ariko ntiwemere ko mpanwa n’umuntu.” 14  Nuko Yehova ateza icyorezo muri Isirayeli, hapfa abantu 70.000. 15  Nanone Imana y’ukuri yohereje i Yerusalemu umumarayika wayo ngo aharimbure. Ariko agiye kuharimbura, Yehova arabibona, yumva ababajwe n’icyo cyago, maze abwira uwo mumarayika warimburaga abantu ati: “Birahagije! Manura ukuboko.” Uwo mumarayika wa Yehova yari ahagaze hafi y’imbuga ya Orunani w’Umuyebusi, bahuriraho imyaka. 16  Dawidi arebye hejuru, abona umumarayika wa Yehova ahagaze hagati y’isi n’ijuru afashe inkota, ayitunze i Yerusalemu. Nuko Dawidi n’abandi bayobozi bari bambaye imyenda y’akababaro bahita bapfukama bakoza imitwe hasi. 17  Dawidi abwira Imana y’ukuri ati: “Ese si njye watanze itegeko ryo kubara abantu? Ni njye wakoze icyaha. Ni njye wakoze ikibi. Ariko se nk’aba bantu* barazira iki? Yehova Mana yanjye, ndakwinginze ba ari njye n’umuryango wanjye uhana. Ariko abagaragu bawe ntubateze ibyago.” 18  Umumarayika wa Yehova abwira Gadi ngo abwire Dawidi ajye kubakira Yehova igicaniro ku mbuga ya Orunani w’Umuyebusi. 19  Nuko Dawidi arazamuka nk’uko Gadi yabimubwiye abitegetswe na Yehova. 20  Hagati aho Orunani arahindukira abona umumarayika. Icyo gihe yari ari kumwe n’abahungu be bane bihishe kandi yari yahuye ingano. 21  Dawidi araza agera kwa Orunani. Orunani akibona Dawidi ahita ava kuri iyo mbuga bahuriraho imyaka, apfukamira Dawidi akoza umutwe hasi. 22  Dawidi abwira Orunani ati: “Ngurisha iyo mbuga bahuriraho imyaka, kugira ngo mpubakire Yehova igicaniro. Uyingurishe ndaguha amafaranga ayiguze, maze icyorezo ntigikomeze kwica abantu.” 23  Ariko Orunani abwira Dawidi ati: “Mwami databuja, yijyanire ukore ibyo ubona bikwiriye. Nguhaye n’inka zo gutamba ho ibitambo bitwikwa n’umuriro, ibiti bahurisha ubigire inkwi, naho izi ngano uzigire ituro ry’ibinyampeke. Byose ndabiguhaye.” 24  Icyakora Umwami Dawidi abwira Orunani ati: “Oya, ngomba kuyigura kuko ntashobora gufata ibyawe ngo mbihe Yehova cyangwa ngo ntambe ibitambo bitwikwa n’umuriro ntabiguze.” 25  Nuko Dawidi agura na Orunani aho hantu, amuha ibiro 6 na garama 840* bya zahabu. 26  Dawidi ahubakira Yehova igicaniro gitambirwaho ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa.* Nuko asenga Yehova, na we amusubiza akoresheje umuriro uvuye mu ijuru uramanuka ujya ku gicaniro gitambirwaho ibitambo bitwikwa n’umuriro. 27  Yehova ategeka wa mumarayika, asubiza inkota ye mu rwubati.* 28  Icyo gihe Dawidi abonye ko Yehova amusubirije ku mbuga ya Orunani w’Umuyebusi, akomeza kujya ahatambira ibitambo. 29  Icyakora icyo gihe ihema rya Yehova, Mose yari yarakoreye mu butayu, hamwe n’igicaniro gitambirwaho ibitambo bitwikwa n’umuriro, byari bikiri ahantu hirengeye i Gibeyoni. 30  Dawidi ntiyari yarashoboye kujyayo kugisha Imana inama, kubera ko inkota y’umumarayika wa Yehova yari yaramuteye ubwoba.

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora no kuvugwa ngo: “urwanya.”
Cyangwa “bamenya.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “izi ntama.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 600.” Shekeli imwe ingana na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Ni ukuvuga, icyo babikamo inkota.