Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma 22:1-19
22 Hanyuma Dawidi aravuga ati: “Aha ni ho hazaba inzu ya Yehova Imana y’ukuri n’igicaniro cyo gutambiraho ibitambo bitwikwa n’umuriro muri Isirayeli.”+
2 Nuko Dawidi ategeka ko bahuriza hamwe abanyamahanga+ babaga mu gihugu cya Isirayeli, abaha akazi ko kumena amabuye yo kubakisha inzu y’Imana y’ukuri+ no kuyaconga.
3 Nanone yateganyije ubutare* bwinshi cyane bwo gukoramo imisumari y’inzugi zo ku marembo n’ibyo zifasheho, n’umuringa mwinshi umuntu atabasha gupima,+
4 n’ibiti by’amasederi+ byinshi cyane, kuko Abasidoni+ n’abantu b’i Tiro+ bazaniye Dawidi ibiti by’amasederi byinshi cyane.
5 Dawidi aravuga ati: “Umuhungu wanjye Salomo aracyari muto, nta bintu byinshi aramenya,*+ kandi inzu igomba kubakirwa Yehova izaba ifite ubwiza budasanzwe.+ Izamenyekana ahantu hose+ kandi nta yindi izaba ifite ubwiza+ nk’ubwayo. Ubwo rero reka muteganyirize ibyo azakenera.” Nuko Dawidi ashaka ibikoresho byinshi mbere y’uko apfa.
6 Hanyuma Dawidi atumaho umuhungu we Salomo kugira ngo amuhe amabwiriza y’uko inzu ya Yehova Imana ya Isirayeli izubakwa.
7 Dawidi abwira umuhungu we Salomo ati: “Njyewe nifuje mu mutima wanjye kubaka inzu izitirirwa izina rya Yehova Imana yanjye.+
8 Ariko Yehova yarambwiye ati: ‘wamennye amaraso menshi cyane kandi warwanye intambara zikomeye. Ntuzubaka inzu izitirirwa izina ryanjye,+ kuko wamennye amaraso menshi ku isi mbireba.
9 Icyakora ugiye kubyara umuhungu+ kandi azaba umunyamahoro. Nzatuma agira amahoro impande zose kandi murinde abanzi be.+ Ni yo mpamvu azitwa Salomo,*+ kandi mu gihe cye nzatuma Isirayeli igira amahoro n’umutuzo.+
10 Ni we uzubaka inzu izitirirwa izina ryanjye.+ Azambera umwana nanjye mubere umubyeyi.+ Nzakomeza intebe ye y’ubwami muri Isirayeli kugeza iteka ryose.’+
11 “Nuko rero mwana wanjye, Yehova azabane nawe, maze uzashobore kubakira Yehova Imana yawe inzu, nk’uko yabikuvuzeho.+
12 Icyakora Yehova naguha gutegeka Isirayeli azaguhe ubwenge no kujijuka,+ kugira ngo uzakomeze kumvira amategeko ya Yehova Imana yawe.+
13 Nukurikiza amabwiriza+ n’amategeko Yehova yategetse Mose ngo ayahe Abisirayeli,+ uzabishobora. Ba intwari kandi ukomere. Ntutinye cyangwa ngo ukuke umutima.+
14 Nakoze uko nshoboye kose, nteganyiriza inzu ya Yehova toni 3.420* za zahabu, toni 34.200* z’ifeza, n’umuringa n’ubutare+ umuntu adashobora gupima kuko ari byinshi cyane. Nanone nateganyije ibiti n’amabuye,+ ariko byo uzabyongeraho ibindi.
15 Ufite abakozi benshi cyane, abahanga mu guconga amabuye no kuyubaka,+ ababaji n’abahanga bose bashoboye imirimo itandukanye.+
16 Hari zahabu, ifeza, umuringa n’ubutare, byose umuntu adashobora gupima.+ Ngaho rero tangira ukore kandi Yehova azabane nawe.”+
17 Dawidi ategeka abatware bose bo muri Isirayeli gufasha umuhungu we Salomo, arababwira ati:
18 “Yehova Imana yanyu ari kumwe namwe kandi yabahaye amahoro impande zose. Yatumye ntsinda abaturage b’iki gihugu kandi Yehova yatumye dutsinda iki gihugu kugira ngo agihe abantu be.
19 None rero nimwiyemeze gushaka Yehova Imana yanyu+ n’umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose kandi mutangire kubaka urusengero rwa Yehova Imana y’ukuri,+ kugira ngo muzane isanduku y’isezerano rya Yehova n’ibikoresho byeguriwe Imana y’ukuri,+ mubishyire mu nzu yitirirwa izina rya Yehova.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni ubwoko bw’amabuye bakoramo ibikoresho bitandukanye.
^ Cyangwa “ntaragira imbaraga.”
^ Iryo zina rikomoka ku ijambo risobanura “amahoro.”
^ Mu rurimi iki cyanditswemo ni “italanto 1.000.000.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 100.000.” Italanto imwe ingana n’ibiro 34,2. Reba Umugereka wa B14.
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.