Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma 25:1-31

  • Abacuranzi n’abaririmbyi bo mu nzu y’Imana (1-31)

25  Nanone Dawidi n’abayobozi b’amatsinda yakoraga umurimo batoranyije bamwe mu bahungu ba Asafu, aba Hemani n’aba Yedutuni, kugira ngo bahanure bakoresheje inanga, ibyuma by’umuzika bifite imirya n’ibyuma bitanga ijwi ryirangira. Aba ni bo batoranyirijwe gukora uwo murimo:  Mu bahungu ba Asafu ni Zakuri, Yozefu, Netaniya na Asharela. Abahungu ba Asafu bagenzurwaga na Asafu wahanuraga ayobowe n’umwami.  Mu bakomoka kuri Yedutuni, ni ukuvuga abahungu be, ni Gedaliya, Seri, Yeshaya, Shimeyi, Hashabiya na Matitiya. Abo uko ari batandatu bari bahagarariwe na papa wabo Yedutuni wahanuraga acuranga inanga, ashimira Yehova kandi amusingiza.  Mu bakomoka kuri Hemani, ni ukuvuga abahungu be, ni Bukiya, Mataniya, Uziyeli, Shebuweli, Yerimoti, Hananiya, Hanani, Eliyata, Gidaliti, Romamuti-ezeri, Yoshibekasha, Maloti, Hotiri na Mahaziyoti.  Abo bose bari abahungu ba Hemani wafashaga umwami kumenya ibyo Imana y’ukuri ishaka* kandi akayisingiza.* Imana y’ukuri yahaye Hemani abahungu 14 n’abakobwa 3.  Abo bose babaga bahagarariwe na papa wabo, bakaririmbira mu nzu ya Yehova kandi bagacuranga ibyuma bitanga ijwi ryirangira, ibyuma by’umuzika bifite imirya n’inanga. Uwo murimo bawukoreraga mu nzu y’Imana y’ukuri. Umwami ni we wabaga ahagarariye Asafu, Yedutuni na Hemani.  Bo n’abavandimwe babo bari baratojwe kuririmbira Yehova, kandi babifitemo ubuhanga. Bose hamwe bari 288.  Bakoze ubufindo kugira ngo bamenye uko bari kujya bakora umurimo wabo, babukora batitaye ku mukuru cyangwa umuto, umuhanga cyangwa uwiga.  Ku nshuro ya mbere ubufindo bwerekanye Yozefu umuhungu wa Asafu, ku nshuro ya kabiri bwerekana Gedaliya we n’abavandimwe be n’abahungu be 12. 10  Ku nshuro ya gatatu bwerekanye Zakuri, abahungu be n’abavandimwe be. Bose hamwe bari 12. 11  Ku nshuro ya kane bwerekanye Isuri, abahungu be n’abavandimwe be. Bose hamwe bari 12. 12  Ku nshuro ya gatanu bwerekanye Netaniya, abahungu be n’abavandimwe be. Bose hamwe bari 12. 13  Ku nshuro ya gatandatu bwerekanye Bukiya, abahungu be n’abavandimwe be. Bose hamwe bari 12. 14  Ku nshuro ya karindwi bwerekanye Yesharela, abahungu be n’abavandimwe be. Bose hamwe bari 12. 15  Ku nshuro ya munani bwerekanye Yeshaya, abahungu be n’abavandimwe be. Bose hamwe bari 12. 16  Ku nshuro ya cyenda bwerekanye Mataniya, abahungu be n’abavandimwe be. Bose hamwe bari 12. 17  Ku nshuro ya 10 bwerekanye Shimeyi, abahungu be n’abavandimwe be. Bose hamwe bari 12. 18  Ku nshuro ya 11 bwerekanye Azareli, abahungu be n’abavandimwe be. Bose hamwe bari 12. 19  Ku nshuro ya 12 bwerekanye Hashabiya, abahungu be n’abavandimwe be. Bose hamwe bari 12. 20  Ku nshuro ya 13 bwerekanye Shubayeli, abahungu be n’abavandimwe be. Bose hamwe bari 12. 21  Ku nshuro ya 14 bwerekanye Matitiya, abahungu be n’abavandimwe be. Bose hamwe bari 12. 22  Ku nshuro ya 15 bwerekanye Yeremoti, abahungu be n’abavandimwe be. Bose hamwe bari 12. 23  Ku nshuro ya 16 bwerekanye Hananiya, abahungu be n’abavandimwe be. Bose hamwe bari 12. 24  Ku nshuro ya 17 bwerekanye Yoshibekasha, abahungu be n’abavandimwe be. Bose hamwe bari 12. 25  Ku nshuro ya 18 bwerekanye Hanani, abahungu be n’abavandimwe be. Bose hamwe bari 12. 26  Ku nshuro ya 19 bwerekanye Maloti, abahungu be n’abavandimwe be. Bose hamwe bari 12. 27  Ku nshuro ya 20 bwerekanye Eliyata, abahungu be n’abavandimwe be. Bose hamwe bari 12. 28  Ku nshuro ya 21 bwerekanye Hotiri, abahungu be n’abavandimwe be. Bose hamwe bari 12. 29  Ku nshuro ya 22 bwerekanye Gidaliti, abahungu be n’abavandimwe be. Bose hamwe bari 12. 30  Ku nshuro ya 23 bwerekanye Mahaziyoti, abahungu be n’abavandimwe be. Bose hamwe bari 12. 31  Ku nshuro ya 24 bwerekanye Romamuti-ezeri, abahungu be n’abavandimwe be. Bose hamwe bari 12.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “bamenya.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “akazamura ihembe rye.”