Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma 26:1-32

  • Amatsinda y’abarinzi b’amarembo (1-19)

  • Abari bashinzwe ahabikwaga ubutunzi bwo mu nzu y’Imana n’abandi bayobozi (20-32)

26  Aya ni yo matsinda y’abarindaga amarembo.+ Mu bakomoka kuri Kora ni Meshelemiya+ umuhungu wa Kore wakomokaga kuri Asafu.  Aba ni bo bahungu ba Meshelemiya: Uw’imfura ni Zekariya, uwa kabiri ni Yediyayeli, uwa gatatu ni Zebadiya, uwa kane ni Yatiniyeli,  uwa gatanu ni Elamu, uwa gatandatu ni Yehohanani, uwa karindwi ni Eliyeho-enayi.  Aba ni bo bahungu ba Obedi-edomu: Uw’imfura ni Shemaya, uwa kabiri ni Yehozabadi, uwa gatatu ni Yowa, uwa kane ni Sakari, uwa gatanu ni Netaneli,  uwa gatandatu ni Amiyeli, uwa karindwi ni Isakari, uwa munani ni Pewuletayi. Rwose, Imana yari yarahaye umugisha Obedi-edomu.  Umuhungu we Shemaya yabyaye abahungu bashoboye kandi b’abanyambaraga. Babaye abayobozi b’imiryango ya ba sekuruza.  Abahungu ba Shemaya ni Otini, Refayeli, Obedi na Elizabadi wavukanaga na Elihu na Semakiya na bo bari abagabo bashoboye.  Abo bose bari abahungu ba Obedi-edomu kandi bo n’abahungu babo n’abavandimwe babo, bari abagabo bashoboye kandi bujuje ibisabwa mu murimo. Uko ari 62 bakomokaga kuri Obedi-edomu.  Meshelemiya+ yari afite abahungu n’abavandimwe bari abagabo bashoboye. Bose hamwe bari 18. 10  Hosa wo mu bakomoka kuri Merari yari afite abahungu. Shimuri ni we wari umuyobozi nubwo atari umwana w’imfura, kuko papa we yamugize umuyobozi. 11  Uwa kabiri ni Hilukiya, uwa gatatu ni Tebaliya, uwa kane ni Zekariya. Abahungu ba Hosa n’abavandimwe be, bose hamwe bari 13. 12  Muri ayo matsinda y’abarindaga amarembo, abayobozi bose babaga bafite imirimo bakora mu nzu ya Yehova, nk’abavandimwe babo. 13  Kugira ngo babone abakora ku marembo atandukanye, bakoze ubufindo*+ bakurikije imiryango ya ba sekuruza, batitaye ku kuntu imiryango ingana. 14  Ku irembo ryerekeye iburasirazuba, ubufindo bwerekanye Shelemiya. Bakoreye ubufindo irembo ryo mu majyaruguru, bwerekana umuhungu we Zekariya, wari umujyanama akaba n’umunyabwenge. 15  Ubwo ku irembo ryo mu majyepfo bwerekanye Obedi-edomu. Abahungu be+ ni bo bari bashinzwe amazu yo kubikamo ibintu. 16  Ubwo ku irembo ryo mu burengerazuba, hafi y’Irembo rya Shaleketi, ku muhanda munini uzamuka, bwerekanye Shupimu na Hosa.+ Itsinda rimwe ry’abarinzi ryabaga riri hafi y’irindi. 17  Mu burasirazuba hari Abalewi batandatu. Buri munsi, mu majyaruguru habaga hari bane, mu majyepfo hakaba bane, no mu mazu yo kubikamo ibintu+ hakaba babiri babiri. 18  Ku ibaraza ryo mu burengerazuba, ku muhanda munini+ hari bane, ku ibaraza hari babiri. 19  Ayo ni yo matsinda y’abarindaga amarembo bo mu bakomoka kuri Kora n’abo mu bakomoka kuri Merari. 20  Mu Balewi, Ahiya ni we wari ushinzwe ubutunzi bwo mu nzu y’Imana y’ukuri n’ahabikwaga ibintu bigenewe Imana.*+ 21  Abahungu ba Ladani: Abahungu ba Gerushoni bakomotse kuri Ladani, ni ukuvuga abayobozi b’imiryango ya ba sekuruza ikomoka kuri Ladani w’Umugerushoni, ni Yehiyeli+ 22  n’abahungu ba Yehiyeli, ari bo Zetamu n’umuvandimwe we Yoweli. Bari bashinzwe ahabikwaga ibintu mu nzu ya Yehova.+ 23  Mu bakomoka kuri Amuramu, kuri Isuhari, kuri Heburoni no kuri Uziyeli,+ 24  Shebuweli umuhungu wa Gerushomu wari umuhungu wa Mose, ni we wari umuyobozi w’amazu yo kubikamo ibintu. 25  Ku birebana n’abavandimwe be, Eliyezeri+ yabyaye Rehabiya, Rehabiya+ abyara Yeshaya, Yeshaya abyara Yoramu, Yoramu abyara Zikiri, Zikiri na we abyara Shelomoti. 26  Shelomoti uwo n’abavandimwe be ni bo bari bashinzwe ahabikwaga ibintu byose bigenewe Imana,+ ni ukuvuga ibintu Umwami Dawidi,+ abayobozi b’imiryango ya ba sekuruza,+ abayoboraga abantu igihumbi igihumbi, abayoboraga abantu ijana ijana n’abayobozi b’ingabo bari barageneye Imana. 27  Ibyo bintu ni ibyo babaga batse abanzi babo mu ntambara+ n’ibyo babaga basahuye,+ kugira ngo bikoreshwe mu kwita ku nzu ya Yehova. 28  Nanone harimo ibintu byose Samweli wamenyaga ibyo Imana ishaka,*+ Sawuli umuhungu wa Kishi, Abuneri+ umuhungu wa Neri na Yowabu+ umuhungu wa Seruya,+ bari barageneye Imana. Shelomiti n’abavandimwe be ni bo bari bashinzwe ibintu byose abantu bageneraga Imana. 29  Mu bakomoka kuri Isuhari,+ Kenaniya n’abahungu be bari bashinzwe kwita ku nshingano zitari izo mu nzu y’Imana; bari abatware n’abacamanza+ muri Isirayeli. 30  Mu bakomoka kuri Heburoni,+ Hashabiya n’abavandimwe be, ni ukuvuga abagabo 1.700 bashoboye, bari abayobozi muri Isirayeli mu ntara yo mu burengerazuba bwa Yorodani. Bitaga ku mirimo ya Yehova yose n’iy’umwami. 31  Mu bakomoka kuri Heburoni, Yeriya+ yari umuyobozi w’abakomoka kuri Heburoni ukurikije imiryango ya ba sekuruza. Mu mwaka wa 40 w’ubutegetsi bwa Dawidi,+ bashakishije abagabo b’intwari kandi bashoboye bakomokaga kuri Heburoni, bababona i Yazeri+ y’i Gileyadi. 32  Abavandimwe be, bari abagabo bashoboye 2.700, bari abayobozi b’imiryango ya ba sekuruza. Umwami Dawidi yabashinze Abarubeni, Abagadi n’igice cy’abagize umuryango wa Manase, ngo bajye bita ku bintu byose by’Imana y’ukuri n’ibintu by’umwami.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “ibintu byejejwe.”
Cyangwa “wari bamenya.”