Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma 27:1-34

  • Abayobozi bakoreraga umwami (1-34)

27  Uyu ni wo mubare w’Abisirayeli bari bahagarariye imiryango ya ba sekuruza, abayoboraga ingabo igihumbi igihumbi, abayoboraga ingabo ijana ijana+ n’abayobozi bakoreraga umwami,+ mu mitwe y’ingabo. Buri kwezi iyo mitwe y’ingabo yarasimburanaga mu gihe cy’umwaka wose. Buri mutwe w’ingabo wari urimo abasirikare 24.000.  Umutwe w’ingabo wa mbere wazaga mu kwezi kwa mbere wari uyobowe n’umuhungu wa Zabudiyeli witwaga Yashobeyamu.+ Uwo mutwe wari urimo abasirikare 24.000.  Yari umwe mu bakomokaga kuri Peresi+ kandi ni we wayoboraga abandi bayobozi bose b’ingabo zazaga mu kwezi kwa mbere.  Dodayi+ w’Umwahohi+ ni we wari uhagarariye umutwe w’ingabo wazaga mu kwezi kwa kabiri. Muri uwo mutwe harimo abasirikare 24.000. Mikiloti yari umuyobozi muri uwo mutwe w’ingabo.  Uwari uhagarariye umutwe w’ingabo wa gatatu wazaga mu kwezi kwa gatatu ni Benaya+ umuhungu wa Yehoyada,+ umutambyi mukuru kandi uwo mutwe wari urimo abasirikare 24.000.  Uwo Benaya yari umurwanyi w’intwari muri ba bandi mirongo itatu kandi ni we wabayoboraga. Umuhungu we Amizabadi ni we wayoboraga uwo mutwe w’ingabo.  Umutwe w’ingabo wa kane wazaga mu kwezi kwa kane wari uhagarariwe na Asaheli,+ umuvandimwe wa Yowabu.+ Umuhungu we Zebadiya ni we wamusimbuye kandi mu mutwe w’ingabo yayoboraga harimo abasirikare 24.000.  Umutware wa gatanu wazaga mu kwezi kwa gatanu ni Shamuhuti w’Umwizurahiya kandi mu mutwe w’ingabo yayoboraga harimo abasirikare 24.000.  Umutwe w’ingabo wa gatandatu wazaga mu kwezi kwa gatandatu wayoborwaga na Ira+ umuhungu wa Ikeshi w’i Tekowa+ kandi mu mutwe w’ingabo yayoboraga harimo abasirikare 24.000. 10  Umutwe w’ingabo wa karindwi wazaga mu kwezi kwa karindwi wari uyobowe na Helesi+ w’Umunyapeloni wo mu bakomoka kuri Efurayimu kandi mu mutwe w’ingabo yayoboraga harimo abasirikare 24.000. 11  Umutwe w’ingabo wa munani wazaga mu kwezi kwa munani wayoborwaga na Sibekayi+ w’i Husha, wakomokaga mu muryango wa Zera+ kandi mu mutwe w’ingabo yayoboraga harimo abasirikare 24.000. 12  Umutwe w’ingabo wa cyenda wazaga mu kwezi kwa cyenda wayoborwaga na Abiyezeri,+ wakomokaga mu muryango wa Benyamini wo muri Anatoti+ kandi mu mutwe w’ingabo yayoboraga harimo abasirikare 24.000. 13  Umutwe w’ingabo wa 10 wazaga mu kwezi kwa 10 wari uyobowe na Maharayi,+ wo mu muryango wa Zera+ w’i Netofa kandi mu mutwe w’ingabo yayoboraga harimo abasirikare 24.000. 14  Umutwe w’ingabo wa 11 wazaga mu kwezi kwa 11 wari uyobowe na Benaya,+ Umunyapiratoni wo mu muryango wa Efurayimu kandi mu mutwe w’ingabo yayoboraga harimo abasirikare 24.000. 15  Umutwe w’ingabo wa 12 wazaga mu kwezi kwa 12 wari uyobowe na Heludayi w’i Netofa wo mu muryango wa Otiniyeli kandi mu mutwe w’ingabo yayoboraga harimo abasirikare 24.000. 16  Aba ni bo bari abayobozi b’imiryango ya Isirayeli: Mu wa Rubeni ni Eliyezeri umuhungu wa Zikiri, mu wa Simeyoni ni Shefatiya umuhungu wa Maka. 17  Mu wa Lewi ni Hashabiya umuhungu wa Kemuweli, mu wa Aroni ni Sadoki. 18  Mu wa Yuda ni Elihu,+ umuvandimwe wa Dawidi, mu wa Isakari ni Omuri umuhungu wa Mikayeli. 19  Mu wa Zabuloni ni Ishimaya umuhungu wa Obadiya, mu wa Nafutali ni Yerimoti umuhungu wa Aziriyeli. 20  Mu wa Efurayimu ni Hoseya umuhungu wa Azaziya, mu bagize igice cy’umuryango wa Manase ni Yoweli umuhungu wa Pedaya. 21  Mu bagize igice cy’umuryango wa Manase bari batuye i Gileyadi ni Ido umuhungu wa Zekariya, mu bakomoka kuri Benyamini ni Yasiyeli umuhungu wa Abuneri.+ 22  Mu wa Dani ni Azareli umuhungu wa Yerohamu. Abo bari abatware mu miryango ya Isirayeli. 23  Dawidi ntiyabaze abafite imyaka 20 n’abatarayigezaho, kuko Yehova yari yarasezeranyije ko yari gutuma Abisirayeli baba benshi bakangana n’inyenyeri zo mu kirere.+ 24  Yowabu umuhungu wa Seruya yari yatangiye kubabara ariko ntiyarangiza. Iryo barura+ ryatumye Imana irakarira Isirayeli, nuko umubare wabo ntiwandikwa mu nkuru z’ibyakozwe mu gihe cy’Umwami Dawidi. 25  Azimaveti umuhungu wa Adiyeli ni we wari ushinzwe umutungo w’umwami.+ Yonatani umuhungu wa Uziya ni we wari ushinzwe umutungo wo mu mirima, uwo mu mijyi, uwo mu giturage n’uwo mu minara. 26  Eziri umuhungu wa Kelubu ni we wayoboraga abakozi bakoraga mu mirima. 27  Shimeyi w’i Rama ni we wari ushinzwe imirima y’imizabibu, Zabudi w’i Shefamu ni we wari ushinzwe ahabikwaga divayi. 28  Bayali-hanani w’i Gedera ni we wari ushinzwe imirima y’imyelayo n’ibiti byo mu bwoko bw’umutini+ byo muri Shefela,+ naho Yowashi ashinzwe aho babikaga amavuta. 29  Shiturayi w’i Sharoni ni we wari ushinzwe inka zarishaga i Sharoni.+ Shafati umuhungu wa Adulayi ni we wari ushinzwe inka zarishaga mu bibaya. 30  Obili w’Umwishimayeli ni we wari ushinzwe ingamiya, Yedeya w’Umunyameronoti ashinzwe indogobe.* 31  Yazizi w’Umuhagari ni we wari ushinzwe ihene n’intama. Abo bose bari abayobozi bashinzwe umutungo w’Umwami Dawidi. 32  Yonatani,+ mwene wabo wa Dawidi, yari umujyanama, umuhanga n’umwanditsi. Yehiyeli umuhungu wa Hakimoni ni we wari ushinzwe kwita ku bana b’umwami.+ 33  Ahitofeli+ yari umujyanama w’umwami, naho Hushayi+ w’Umwaruki akaba incuti y’umwami.* 34  Ahitofeli yasimbuwe na Yehoyada umuhungu wa Benaya+ na Abiyatari.+ Yowabu+ yari umugaba w’ingabo z’umwami.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “indogobe z’ingore.”
Cyangwa “umunyamabanga.”