Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma 29:1-30

  • Impano zatanzwe zo kubaka urusengero (1-9)

  • Isengesho rya Dawidi (10-19)

  • Abaturage bishima; ubwami bwa Salomo (20-25)

  • Dawidi apfa (26-30)

29  Umwami Dawidi abwira abantu bose ati: “Umuhungu wanjye Salomo, uwo Imana yatoranyije,+ aracyari muto, nta bintu byinshi aramenya+ kandi umurimo wo kubaka urakomeye, kuko urusengero* azubaka atari urw’umuntu, ahubwo ari urwa Yehova Imana.+  Nakoresheje imbaraga zanjye zose ntegurira inzu y’Imana yanjye zahabu yo gukoresha ibikoresho bya zahabu, ifeza yo gukoresha ibikoresho by’ifeza, umuringa wo gukoresha ibikoresho by’umuringa, ubutare bwo gukoresha ibikoresho by’ibyuma,+ ibiti byo gukoramo ibikoresho by’ibiti,+ amabuye ya onigisi, amabuye y’umurimbo yomekwa ku nkuta hakoreshejwe ibumba rikomeye, utubuye dukoreshwa mu gutaka, n’andi mabuye y’agaciro yose n’amabuye menshi cyane yo mu bwoko bw’urugarika yitwa alabasita.  Nanone kubera ko nishimira inzu y’Imana yanjye,+ ntanze impano ya zahabu n’ifeza mvanye mu mutungo wanjye bwite.+ Mbigeneye inzu y’Imana yanjye kugira ngo byiyongere ku bintu byose nateguriye iyo nzu yera.  Ntanze toni 102 n’ibiro 600* bya zahabu, kuri zahabu yo muri Ofiri,+ na toni 239 n’ibiro 400* by’ifeza itunganyijwe byo komeka ku nkuta z’ibyumba by’iyo nzu.  Iyo zahabu izakorwamo ibikoresho bya zahabu, ifeza ikorwemo ibikoresho by’ifeza kandi bikoreshwe no mu mirimo yose izakorwa n’abanyabukorikori. None se haba hari umuntu wifuza kugira icyo aha Yehova uyu munsi?”+  Abatware mu miryango ya ba sekuruza, abatware b’imiryango ya Isirayeli, abayoboraga abantu igihumbi igihumbi, abayoboraga abantu ijana ijana+ n’abatware bacungaga umutungo w’umwami,+ baraza batanga impano ku bushake.  Batanze impano zari kuzakoreshwa mu kubaka inzu y’Imana y’ukuri zigizwe na toni 171* za zahabu, ibiceri 10.000* bya zahabu, toni 342* z’ifeza, toni 615 n’ibiro 600* by’umuringa na toni 3.420* z’ubutare.  Abantu bose bari bafite amabuye y’agaciro, barayatanga ngo ashyirwe ahabikwaga umutungo wo mu nzu ya Yehova wagenzurwaga na Yehiyeli+ w’Umugerushoni.+  Abantu bose barishima cyane kuko bari batuye Yehova amaturo batanze ku bushake, ni ukuvuga amaturo batanze babikuye ku mutima.+ Umwami Dawidi na we arishima cyane. 10  Nuko Dawidi asingiriza Yehova imbere y’abantu bose aravuga ati: “Yehova data, Mana ya Isirayeli, uragahora usingizwa uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose. 11  Yehova, gukomera+ n’imbaraga+ n’ubwiza n’ikuzo n’icyubahiro ni ibyawe,+ kuko ibintu byose, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ari ibyawe.+ Yehova,+ ubwami ni ubwawe kandi ni wowe usumba bose. 12  Ni wowe utanga ubutunzi n’ikuzo+ kandi ni wowe utegeka ibintu byose.+ Ni wowe ufite ububasha+ no gukomera;+ ushobora gutuma abantu bakomera+ kandi ni wowe uha bose imbaraga.+ 13  None rero Mana yacu, turagushimira kandi tugasingiza izina ryawe ryiza. 14  “Nyamara se nkanjye ndi muntu ki kandi se ubwoko bwanjye bwo ni iki ku buryo twabona ubushobozi bwo gutanga amaturo nk’aya atanzwe ku bushake? Ibintu byose ni wowe ubitanga kandi ibyo tuguhaye ni wowe wabiduhaye. 15  Imbere yawe dutuye muri iki gihugu turi abanyamahanga n’abimukira nk’uko ba sogokuruza bose bari bameze.+ Iminsi tumara ku isi ishira vuba nk’igicucu cy’izuba+ kandi nta byiringiro dufite. 16  Yehova Mana yacu, ibi bintu byose twateguriye kubakisha inzu izitirirwa izina ryawe ryera, ni wowe wabiduhaye kandi byose ni ibyawe. 17  Mana yanjye, nzi neza ko ugenzura imitima+ kandi ko wishimira gukiranuka.+ Nagutuye aya maturo yose ku bushake mfite umutima utunganye kandi nashimishijwe no kubona abantu bawe bari hano bagutura amaturo ku bushake. 18  Yehova Mana ya ba sogokuruza Aburahamu, Isaka na Isirayeli, ujye ufasha aba bantu bakomeze kugira uwo mutima wo gutanga kandi bagukorere n’umutima wabo wose kugeza iteka ryose.+ 19  Umuhungu wanjye Salomo uzamuhe kugira umutima wuzuye+ kugira ngo yumvire amategeko yawe,+ ibyo utwibutsa n’amabwiriza yawe, akore ibyo byose kandi yubake urusengero* akoresheje ibintu byose nateganyije.”+ 20  Dawidi abwira abari aho bose ati: “Nimusingize Yehova Imana yanyu.” Nuko abari aho bose basingiza Yehova Imana ya ba sekuruza, bunamira Yehova kandi bikubita hasi imbere ye bari imbere y’umwami. 21  Ku munsi ukurikira uwo, bakomeza gutambira Yehova ibitambo, batambira Yehova ibitambo bitwikwa n’umuriro,+ batamba ibimasa bikiri bito 1.000, amapfizi y’intama 1.000, amasekurume y’intama 1.000 akiri mato, n’amaturo y’ibyokunywa atambanwa na byo.+ Batambye ibitambo byinshi cyane, babikoreye Abisirayeli bose.+ 22  Kuri uwo munsi bakomeje kurya no kunywera imbere ya Yehova bishimye cyane,+ bashyiraho Salomo umuhungu wa Dawidi ngo abe umwami ku nshuro ya kabiri kandi bamusukaho amavuta imbere ya Yehova ngo abe umuyobozi,+ bayasuka no kuri Sadoki kugira ngo abe umutambyi.+ 23  Salomo yicara ku ntebe y’ubwami ya Yehova+ aba umwami, asimbura papa we Dawidi. Yabaye umwami mwiza kandi Abisirayeli bose baramwumviraga. 24  Abatware bose,+ abasirikare b’intwari+ n’abahungu bose b’Umwami Dawidi,+ bashyigikiye Umwami Salomo. 25  Yehova atuma Salomo akomera cyane mu maso y’Abisirayeli bose kandi amuha icyubahiro kitigeze kigirwa n’undi mwami uwo ari we wese mu bamubanjirije muri Isirayeli.+ 26  Dawidi umuhungu wa Yesayi yategetse Isirayeli yose. 27  Yamaze imyaka 40 ari umwami wa Isirayeli. Imyaka 7 yayimaze ategekera i Heburoni,+ amara indi 33 ategekera i Yerusalemu.+ 28  Nuko Dawidi apfa ashaje neza.+ Yabayeho imyaka myinshi, agira ubukire n’icyubahiro. Umuhungu we Salomo aramusimbura aba ari we uba umwami.+ 29  Ibyabaye ku Mwami Dawidi, ni ukuvuga ibya mbere n’ibya nyuma, byanditswe mu magambo ya Samweli wamenyaga ibyo Imana ishaka,* mu magambo y’umuhanuzi Natani+ no mu magambo ya Gadi+ wamenyaga ibyo Imana ishaka. 30  Izo nyandiko zivuga iby’ubwami bwe byose, ibikorwa bye by’ubutwari n’ibintu byose byabayeho mu gihe cye, ni ukuvuga ibyabaye muri Isirayeli no ku bihugu byari biyikikije.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ingoro.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 3.000.” Italanto imwe ingana n’ibiro 34,2. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 7.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 10.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 100.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 18.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “idariki 10.000.” Idariki ni igiceri cya zahabu cyakoreshwaga n’Abaperesi. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 5.000.”
Cyangwa “ingoro.”
Cyangwa “wari bamenya.”