Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma 3:1-24

  • Abakomoka kuri Dawidi (1-9)

  • Umuryango wa Dawidi ukomokamo abami (10-24)

3  Aba ni bo bana Dawidi yabyariye i Heburoni:+ Imfura ye ni Amunoni+ yabyaranye na Ahinowamu+ w’i Yezereli, uwa kabiri ni Daniyeli yabyaranye na Abigayili+ w’i Karumeli,  uwa gatatu ni Abusalomu+ yabyaranye na Maka, umukobwa wa Talumayi umwami w’i Geshuri, uwa kane ni Adoniya+ yabyaranye na Hagiti,  uwa gatanu ni Shefatiya yabyaranye na Abitali, naho uwa gatandatu ni Itureyamu yabyaranye n’umugore we Egila.  Abo ni bo bahungu 6 yabyariye i Heburoni. I Heburoni yahamaze imyaka 7 n’amezi 6 ari ku butegetsi, hanyuma amara imyaka 33 ategekera i Yerusalemu.+  Aba ni bo yabyariye i Yerusalemu:+ Shimeya, Shobabu, Natani+ na Salomo;+ abo uko ari bane yababyaranye na Batisheba+ umukobwa wa Amiyeli.  Yabyaye n’abandi bahungu icyenda ari bo: Ibuhari, Elishama, Elifeleti,  Noga, Nefegi, Yafiya,  Elishama, Eliyada na Elifeleti.  Abo bose bari abahungu ba Dawidi utabariyemo abo yabyaranye n’abandi bagore* be. Mushiki wabo yitwaga Tamari.+ 10  Salomo yabyaye Rehobowamu,+ Rehobowamu abyara Abiya,+ Abiya abyara Asa,+ Asa abyara Yehoshafati,+ 11  Yehoshafati abyara Yehoramu,+ Yehoramu abyara Ahaziya,+ Ahaziya abyara Yehowashi,+ 12  Yehowashi abyara Amasiya,+ Amasiya abyara Azariya,+ Azariya abyara Yotamu,+ 13  Yotamu abyara Ahazi,+ Ahazi abyara Hezekiya,+ Hezekiya abyara Manase,+ 14  Manase abyara Amoni,+ Amoni abyara Yosiya.+ 15  Abahungu ba Yosiya ni aba: Imfura ye ni Yohanani, uwa kabiri ni Yehoyakimu,+ uwa gatatu ni Sedekiya,+ uwa kane ni Shalumu. 16  Yehoyakimu yabyaye Yekoniya,+ Yekoniya abyara Sedekiya. 17  Abahungu Yekoniya yabyaye igihe yari muri gereza ni Salatiyeli, 18  Malikiramu, Pedaya, Shenasari, Yekamiya, Hoshama na Nedabiya. 19  Abahungu ba Pedaya ni Zerubabeli+ na Shimeyi. Abahungu ba Zerubabeli ni Meshulamu na Hananiya. Mushiki wabo yitwaga Shelomiti. 20  Abandi bahungu batanu ni Hashuba, Oheli, Berekiya, Hasadiya na Yushabu-hesedi. 21  Hananiya yabyaye Pelatiya na Yeshaya, Yeshaya abyara Refaya, Refaya abyara Arunani, Arunani abyara Obadiya, Obadiya abyara Shekaniya. 22  Abakomoka kuri* Shekaniya ni Shemaya n’abahungu be ari bo Hatushi, Igalu, Bariya, Neyariya na Shafati. Bose hamwe ni batandatu. 23  Abahungu ba Neyariya ni Eliyowenayi, Hizikiya na Azirikamu: Bose hamwe ni batatu. 24  Abahungu ba Eliyowenayi ni Hodaviya, Eliyashibu, Pelaya, Akubu, Yohanani, Delaya na Anani: Bose hamwe ni barindwi.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “inshoreke.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abahungu ba.”