Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma 5:1-26

  • Abakomoka kuri Rubeni (1-10)

  • Abakomoka kuri Gadi (11-17)

  • Abahagari batsindwa (18-22)

  • Igice cy’abagize umuryango wa Manase (23-26)

5  Rubeni+ yari imfura ya Isirayeli, ariko uburenganzira buhabwa umwana w’imfura yarabwambuwe buhabwa abahungu ba Yozefu+ umuhungu wa Isirayeli, kubera ko Rubeni yaryamanye* n’umugore* wa papa we.+ Ni yo mpamvu mu bisekuru by’umuryango we, Rubeni atanditswe ko ari we mwana w’imfura.  Nubwo Yuda+ yari akomeye kuruta abavandimwe be bose kandi umuyobozi akaba yari kuzava mu gisekuru cye,+ uburenganzira buhabwa umwana w’imfura bwahawe Yozefu.  Abahungu ba Rubeni imfura ya Isirayeli ni Hanoki, Palu, Hesironi na Karumi.+  Yoweli yabyaye Shemaya, Shemaya abyara Gogi, Gogi abyara Shimeyi,  Shimeyi abyara Mika, Mika abyara Reyaya, Reyaya abyara Bayali,  Bayali abyara Bera, uwo Tilugati-pilineseri+ umwami wa Ashuri yajyanye ku ngufu. Yari umuyobozi w’abakomoka kuri Rubeni.  Abavandimwe be ukurikije uko ibisekuru by’imiryango yabo byanditswe, ni aba: Yeyeli wari umuyobozi, Zekariya,  Bela umuhungu wa Azazi, umuhungu wa Shema, umuhungu wa Yoweli. Abo mu muryango wa Bela bari batuye muri Aroweri+ ukagenda ukagera i Nebo n’i Bayali-meyoni.+  Aho bari batuye mu burasirazuba hageraga aho ubutayu butangirira hafi y’Uruzi rwa Ufurate,+ kuko amatungo yabo yari yarabaye menshi cyane mu gihugu cy’i Gileyadi.+ 10  Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Sawuli barwanye n’Abahagari barabatsinda maze batura mu mahema yabo mu karere kose k’uburasirazuba bwa Gileyadi. 11  Abakomoka kuri Gadi bari baturanye na bo, batuye mu gihugu cy’i Bashani kugera i Saleka.+ 12  Ab’i Bashani ni Yoweli wari umuyobozi, hagakurikiraho Shafamu. Hari na Yanayi na Shafati. 13  Abavandimwe babo bo mu miryango ya ba sekuruza ni Mikayeli, Meshulamu, Sheba, Yorayi, Yakani, Ziya na Eberi. Bose hamwe bari barindwi. 14  Abo ni bo bahungu ba Abihayili umuhungu wa Huri, umuhungu wa Yarowa, umuhungu wa Gileyadi, umuhungu wa Mikayeli, umuhungu wa Yeshishayi, umuhungu wa Yahido, umuhungu wa Buzi. 15  Ahi umuhungu wa Abudiyeli, umuhungu wa Guni, yari umuyobozi w’umuryango wa ba sekuruza. 16  Babaga i Gileyadi+ n’i Bashani+ no mu midugudu yaho no mu turere twose tw’i Sharoni, aho baragiraga amatungo yabo, kugera aho turangirira. 17  Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Yotamu+ umwami w’u Buyuda no mu gihe cy’ubutegetsi bwa Yerobowamu*+ umwami wa Isirayeli, ni bwo banditswe hakurikijwe ibisekuru byabo. 18  Mu bakomoka kuri Rubeni, abakomoka kuri Gadi n’igice cy’abagize umuryango wa Manase, harimo abasirikare 44.760 b’intwari batwaraga ingabo n’inkota, bazi kurwanisha umuheto* kandi batojwe kurwana. 19  Bateye Abahagari,+ batera n’i Yeturi, i Nafishi+ n’i Nodabu. 20  Igihe barwanaga na bo, Imana yarabatabaye, ku buryo batsinze Abahagari n’abari kumwe na bo bose. Binginze Imana ngo ibatabare muri iyo ntambara, Imana irabumva kuko bayiringiye.+ 21  Batwaye ku ngufu amatungo yabo, ni ukuvuga ingamiya 50.000, intama 250.000, indogobe 2.000, batwara n’abantu 100.000. 22  Bishe abantu benshi cyane, kuko iyo ntambara yarwanwaga n’Imana y’ukuri.+ Bakomeje gutura mu gihugu cy’abanzi babo kugeza igihe bajyaniwe mu kindi gihugu ku ngufu.+ 23  Abakomoka ku gice cy’umuryango wa Manase+ bari batuye mu gihugu cy’i Bashani kugera i Bayali-herumoni n’i Seniri no ku Musozi wa Herumoni+ kandi bari benshi cyane. 24  Aba ni bo bari abayobozi b’imiryango ya ba sekuruza: Eferi, Ishi, Eliyeli, Aziriyeli, Yeremiya, Hodaviya na Yahudiyeli. Bari abasirikare b’intwari kandi b’abanyambaraga, ari ibyamamare n’abayobozi mu miryango ya ba sekuruza. 25  Ariko bahemukiye Imana ya ba sekuruza, basambana n’imana z’abaturage bo muri icyo gihugu,+ abo Imana yari yararimbuye ikakibirukanamo kugira ngo ikibahe. 26  Nuko Imana ya Isirayeli ituma Puli umwami wa Ashuri,+ ni ukuvuga Umwami Tilugati-pilineseri,+ agira igitekerezo cyo kujyana ku ngufu abo mu muryango wa Rubeni, abo mu muryango wa Gadi n’igice cy’abagize umuryango wa Manase, abajyana i Hala, i Habori, i Hara no ku ruzi rwa Gozani.+ Baracyariyo kugeza n’uyu munsi.*

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yahumanyije uburiri bwa papa we.”
Cyangwa “inshoreke.”
Ni ukuvuga, “Yerobowamu wa 2.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bazi kubanga umuheto.”
Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.