Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma 9:1-44
9 Abisirayeli bose banditswe hakurikijwe ibisekuru byabo. Banditswe mu Gitabo cy’Abami ba Isirayeli. Ariko Abayuda bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu bitewe n’uko bahemukiye Imana.+
2 Abagarutse bwa mbere mu mijyi bahawe ngo ibe umurage wabo ni Abisirayeli, abatambyi, Abalewi n’abakozi bo mu rusengero.*+
3 I Yerusalemu hari hatuye bamwe mu bakomokaga kuri Yuda,+ kuri Benyamini,+ kuri Efurayimu no kuri Manase, ari bo:
4 Utayi umuhungu wa Amihudi, umuhungu wa Omuri, umuhungu wa Imuri, umuhungu wa Bani, bakomoka kuri Peresi,+ umuhungu wa Yuda.
5 Mu bakomoka kuri Shela ni Asaya imfura ye n’abandi bahungu be.
6 Mu bakomoka kuri Zera+ ni Yeweli n’abavandimwe babo 690.
7 Mu bakomoka kuri Benyamini ni Salu umuhungu wa Meshulamu, umuhungu wa Hodaviya, umuhungu wa Hasenuwa,
8 Ibuneya umuhungu wa Yerohamu, Ela umuhungu wa Uzi, umuhungu wa Mikiri, na Meshulamu umuhungu wa Shefatiya, umuhungu wa Reweli, umuhungu wa Ibuniya.
9 Abavandimwe babo banditswe hakurikijwe ibisekuru byabo ni 956. Abo bose bari abayobozi mu miryango ya ba sekuruza.
10 Mu batambyi hari Yedaya, Yehoyaribu, Yakini,+
11 Azariya umuhungu wa Hilukiya, umuhungu wa Meshulamu, umuhungu wa Sadoki, umuhungu wa Merayoti, umuhungu wa Ahitubu, wari umuyobozi w’inzu* y’Imana y’ukuri,
12 Adaya umuhungu wa Yerohamu, umuhungu wa Pashuri, umuhungu wa Malikiya, Masayi umuhungu wa Adiyeli, umuhungu wa Yahizera, umuhungu wa Meshulamu, umuhungu wa Meshilemiti, umuhungu wa Imeri
13 n’abavandimwe babo, bari abayobozi mu miryango ya ba sekuruza. Bari abagabo 1.760 b’abanyambaraga, bashoboye kandi biteguye gukora umurimo wo mu nzu y’Imana y’ukuri.
14 Mu Balewi hari Shemaya+ umuhungu wa Hashubu, umuhungu wa Azirikamu, umuhungu wa Hashabiya wo mu bakomoka kuri Merari,
15 Bakubakari, Hereshi na Galali, Mataniya umuhungu wa Mika, umuhungu wa Zikiri, umuhungu wa Asafu,
16 Obadiya umuhungu wa Shemaya, umuhungu wa Galali, umuhungu wa Yedutuni na Berekiya umuhungu wa Asa, umuhungu wa Elukana wari utuye mu midugudu y’Abanyanetofa.+
17 Abarindaga amarembo+ ni Shalumu, Akubu, Talumoni na Ahimani kandi umuvandimwe wabo Shalumu ni we wari umuyobozi.
18 Kugeza icyo gihe yabaga ku irembo ry’umwami mu burasirazuba.+ Abo ni bo barindaga amarembo y’inkambi z’Abalewi.
19 Shalumu umuhungu wa Kore, umuhungu wa Ebiyasafu, umuhungu wa Kora n’abavandimwe be bo mu muryango wa ba sekuruza, ni ukuvuga abakomoka kuri Kora, bari bahagarariye imirimo yo kurinda amarembo y’ihema kandi ba sekuruza bahoze bahagarariye umurimo wo kurinda amarembo y’inkambi ya Yehova.
20 Finehasi+ umuhungu wa Eleyazari+ ni we wahoze ari umuyobozi wabo. Yehova yari kumwe na we.
21 Zekariya+ umuhungu wa Meshelemiya ni we warindaga umuryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.
22 Abari baratoranyirijwe kuba abarinzi b’amarembo bose bari 212. Bari batuye mu midugudu yabo bakurikije uko ibisekuru byabo byanditswe.+ Abo ni bo Dawidi na Samweli wamenyaga ibyo Imana ishaka,*+ bari barahaye inshingano zahabwaga abantu biringirwa.
23 Bo n’abana babo barindaga amarembo y’inzu ya Yehova,+ ari ryo hema.
24 Abarindaga amarembo babaga bari mu mpande enye: Ni ukuvuga mu burasirazuba, mu burengerazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo.+
25 Abavandimwe babo bajyaga baza baturutse mu midugudu yabo bakamarana na bo iminsi irindwi.
26 Hari abarinzi b’amarembo bane bari bahagarariye abandi* bari barahawe inshingano yahabwaga abantu biringirwa. Bari Abalewi kandi bari bashinzwe kurinda ibyumba* n’ububiko bwo mu nzu y’Imana y’ukuri.+
27 Nijoro babaga bakikije inzu y’Imana y’ukuri impande zose kuko bari bashinzwe kuyirinda; ni bo babikaga urufunguzo kugira ngo bajye bakingura buri gitondo.
28 Bamwe muri bo bari bashinzwe kurinda ibikoresho byayo.+ Bagombaga kubibara igihe byinjiye n’igihe bisohotse.
29 Abandi bari bashinzwe ibikoresho byera n’ibindi bikoresho,+ ifu inoze,+ divayi,+ amavuta,+ ububani*+ n’amavuta ahumura neza.+
30 Bamwe mu batambyi bari bashinzwe kuvanga amavuta ahumura neza.
31 Matitiya wo mu Balewi wari imfura ya Shalumu ukomoka kuri Kora, yari afite inshingano yahabwaga abantu biringirwa yo kwita ku bintu byotswaga ku mapanu.+
32 Bamwe mu bavandimwe babo bakomoka kuri Kohati bari bashinzwe imigati igenewe Imana.*+ Bayikoraga kuri buri sabato.+
33 Bari abaririmbyi bakaba n’abayobozi mu miryango ya ba sekuruza b’Abalewi. Babaga bari mu byumba,* nta wundi murimo bakora kuko ku manywa na nijoro babaga bari gukora uwo murimo.
34 Abo ni bo bari abayobozi mu miryango y’Abalewi, hakurikijwe uko ibisekuru byabo byanditswe. Bari batuye i Yerusalemu.
35 Yeyeli papa wa Gibeyoni yari atuye i Gibeyoni;+ umugore we yitwaga Maka.
36 Umuhungu we w’imfura yari Abudoni, agakurikirwa na Suri, Kishi, Bayali, Neri, Nadabu,
37 Gedori, Ahiyo, Zekariya na Mikiloti.
38 Mikiloti yabyaye Shimeya. Bose bari batuye hafi y’abavandimwe babo muri Yerusalemu hamwe n’abandi bavandimwe babo.
39 Neri+ yabyaye Kishi, Kishi abyara Sawuli.+ Sawuli yabyaye Yonatani,+ Maliki-shuwa,+ Abinadabu+ na Eshibayali.
40 Yonatani yabyaye Meribu-bayali,+ Meribu-bayali abyara Mika.+
41 Mika yabyaye Pitoni, Meleki, Tahireya na Ahazi.
42 Ahazi yabyaye Yara, Yara abyara Alemeti, Azimaveti na Zimuri. Zimuri yabyaye Mosa.
43 Mosa yabyaye Bineya, Bineya abyara Refaya, Refaya abyara Eleyasa, Eleyasa abyara Aseli.
44 Aseli yari afite abahungu batandatu, ari bo: Azirikamu, Bokeru, Ishimayeli, Sheyariya, Obadiya na Hanani. Abo ni bo bahungu ba Aseli.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “Abanetinimu.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abatanzwe.”
^ Cyangwa “urusengero.”
^ Cyangwa “bamenya.”
^ Cyangwa “ibyumba byo kuriramo.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “b’abanyambaraga.”
^ Ni ukuvuga, ibintu bimeze nk’amariragege batwika bikavamo umwotsi uhumura cyane.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imigati yo kugerekeranya.”
^ Cyangwa “ibyumba byo kuriramo.”