Ibaruwa ya mbere ya Petero 2:1-25

  • Mwifuze cyane ijambo ry’Imana  (1-3)

  • Amabuye mazima y’inzu yubatswe binyuze ku mbaraga z’Imana (4-10)

  • Iyi si mujye muyibamo nk’abatuye mu gihugu kitari icyabo (11, 12)

  • Kubaha mu buryo bukwiriye (13-25)

    • Kristo yatubereye urugero (21)

2  Nuko rero, mureke ibikorwa bibi byose,+ ni ukuvuga uburiganya, uburyarya, kwifuza no gusebanya k’uburyo bwose.  Nanone mumere nk’impinja,+ mwifuze cyane amata adafunguye ari ryo jambo ry’Imana kugira ngo atume mukura kandi muzabone agakiza.+  Ibyo muzabigeraho ari uko mubanje kumenya neza ko Umwami agira neza.  Nimumusange we buye rizima. Ni byo koko abantu bararyanze,+ ariko Imana yararitoranyije, kandi ibona ko ari iry’agaciro kenshi.+  Namwe ubwanyu muri amabuye mazima y’inzu yubatswe binyuze ku mbaraga z’Imana,+ kugira ngo mube abatambyi bera batamba ibitambo by’ikigereranyo*+ byemerwa n’Imana binyuze kuri Yesu Kristo.+  Ibyanditswe biravuga ngo: “Dore ngiye gushyira i Siyoni ibuye rya fondasiyo ryatoranyijwe. Ni ibuye ry’agaciro kenshi, ryubakwa mu nguni ya fondasiyo igakomera. Uryizera wese ntazakorwa n’isoni.”+  Kubera iyo mpamvu rero, Yesu ni uw’agaciro kenshi kuri mwe kuko mumwizera. Ariko ku batizera, “ni rya buye abubatsi banze+ ariko ryabaye irikomeza inguni.”*+  Ni we “buye risitaza n’urutare rugusha.”+ Igituma abantu basitara ni uko batumvira ijambo ry’Imana, kandi ubuhanuzi bwari bwaragaragaje ko ari uko bizabagendekera.  Ariko mwebwe muri “abantu batoranyijwe, abatambyi, abami kandi mukaba abantu bera.+ Imana yarabatoranyije ngo mube umutungo wayo,+ kugira ngo mutangaze mu bihugu byose imico ihebuje”*+ y’Uwabahamagaye akabakura mu mwijima, akabageza mu mucyo mwinshi.+ 10  Hari igihe mutari abantu b’Imana, ariko ubu muri abantu bayo.+ Mwari abantu batari baragiriwe imbabazi, ariko ubu muri abantu bagiriwe imbabazi.+ 11  Bavandimwe nkunda, kuko mukiri muri iyi si kandi mukaba muyibamo nk’abatuye mu gihugu kitari icyabo,+ ndabinginga ngo mukomeze kwirinda irari ry’umubiri,+ ari na ryo mukomeza kurwana na ryo.+ 12  Mukomeze kugira imyifatire myiza hagati y’abantu bo muri iyi si,+ kugira ngo nubwo babasebya bavuga ko mukora ibibi, nibabona ibikorwa byanyu byiza,+ bizabatere gusingiza Imana igihe izaba ije guca urubanza. 13  Mujye mwubaha abategetsi bari mu nzego zose zashyizweho n’abantu kuko muri abigishwa b’Umwami wacu.+ Mwubahe umwami+ kuko ari uwo mu rwego rwo hejuru, 14  mwubahe n’abayobozi kuko batumwe na we guhana abakora ibibi no gushima abakora ibyiza.+ 15  Icyo Imana ishaka ni uko mwakora ibyiza kugira ngo mushobore gucecekesha abantu badashyira mu gaciro, bavuga ibyo batazi.+ 16  Mube nk’abantu bafite umudendezo,+ ariko uwo mudendezo wanyu ntimukawugire urwitwazo rwo gukora ibibi.+ Mujye mukora ibiranga abagaragu b’Imana.+ 17  Mwubahe abantu b’ingeri zose,+ mukunde umuryango wose w’abavandimwe,+ mutinye Imana,+ kandi mwubahe umwami.+ 18  Abagaragu bajye bubaha cyane ba shebuja, babatinye rwose uko bikwiriye,+ kandi ntibakabikorere abeza gusa cyangwa abashyira mu gaciro, ahubwo bajye babikorera na ba bandi batanyurwa. 19  Niba umuntu ashaka kugira umutimanama ukeye imbere y’Imana,+ akihanganira ibintu bibabaje kandi akemera kubabara arengana, ibyo birashimishije. 20  None se byaba bimaze iki niba mukubitwa muzira gukora ibyaha maze mukabyihanganira?+ Ariko niba mubabazwa muzira gukora ibyiza kandi mukabyihanganira, ibyo bishimisha Imana rwose.+ 21  Koko rero, ibyo ni byo mwatoranyirijwe, kuko na Kristo yababajwe ku bwanyu,+ akababera urugero kugira ngo mujye mumwigana.*+ 22  Nta cyaha yigeze akora,+ kandi ntiyigeze abeshya.+ 23  Yaratutswe+ ntiyasubiza.+ Igihe yababazwaga+ nta we yashyizeho iterabwoba, ahubwo yari yiringiye umucamanza uca imanza+ zikiranuka. 24  We ubwe yishyizeho ibyaha byacu,+ igihe yamanikwaga ku giti+ kugira ngo abidukize kandi tube abakiranutsi. “Ibikomere bye ni byo byadukijije.”+ 25  Mwari mumeze nk’intama zayobye,+ ariko ubu mwagarukiye umwungeri+ akaba n’umugenzuzi ubitaho.*

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ibitambo byo mu buryo bw’umwuka.”
Rishobora kuba ryerekeza ku ibuye ry’ingenzi ryabaga riri muri fondasiyo y’inzu, aho inkuta ebyiri zihurira.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imyitwarire.” Ni ukuvuga imico myiza cyane hamwe n’ibikorwa byiza.
Cyangwa “mugere ikirenge mu cye.”
Cyangwa “umugenzuzi wita ku buzima bwanyu.”