Ibaruwa ya mbere ya Petero 3:1-22

  • Abagore n’abagabo (1-7)

  • Mujye mwishyira mu mwanya w’abandi. Mushake amahoro (8-12)

  • Mubabazwa muzira gukora ibyiza (13-22)

    • Mujye muhora mwiteguye gusobanurira abandi ibirebana n’ibyiringiro mufite (15)

    • Umubatizo n’umutimanama ukeye (21)

3  Mu buryo nk’ubwo, namwe bagore, mujye mwubaha cyane abagabo banyu+ kugira ngo niba hari n’abagabo batumvira ijambo ry’Imana, bahinduke bitewe n’imyifatire yanyu nubwo nta jambo mwaba mwavuze.+  Ibyo bizaterwa n’uko bazaba biboneye imyifatire yanyu itagira inenge,+ kandi irangwa no kubaha cyane.  Umurimbo wanyu ntukabe gusa uw’inyuma, ni ukuvuga gusuka umusatsi, kwambara imirimbo ya zahabu+ no kwambara imyenda ihenze.  Ahubwo umurimbo wanyu ujye uba uw’imbere mu mutima kuko ari bwo bwiza butangirika. Mujye murangwa no gutuza no kugwa neza,+ kuko ari byo Imana ibona ko bifite agaciro kenshi.  Uko ni ko abagore bera ba kera biringiraga Imana na bo birimbishaga, bakubaha cyane abagabo babo  nk’uko Sara yumviraga Aburahamu, akamwita umutware.+ Namwe muri abana ba Sara niba mukomeza gukora ibyiza mudatinya.+  Mu buryo nk’ubwo, namwe bagabo, mukomeze kubana n’abagore banyu mubafata neza,* kandi mububaha+ kuko badafite imbaraga nk’izanyu.* Mujye mwibuka ko na bo bazahabwa impano itagereranywa y’ubuzima kimwe namwe.+ Ibyo ni byo bizatuma Imana yumva amasengesho yanyu.  Ahasigaye rero, mwese mugire imitekerereze imwe.+ Mujye mwishyira mu mwanya w’abandi, mukundane urukundo rwa kivandimwe, mugirirane impuhwe+ kandi mwicishe bugufi.+  Ntimukagire uwo mwishyura ibibi yabakoreye+ cyangwa ngo musubize ubatutse.+ Ahubwo uwo muntu mujye mumuvugisha mu bugwaneza,+ kubera ko ari byo mwatoranyirijwe kugira ngo muzahabwe umugisha. 10  “Umuntu wese ukunda ubuzima kandi akaba ashaka kubaho yishimye, ajye arinda ururimi rwe kugira ngo atavuga ibibi,+ arinde n’umunwa we kugira ngo atavuga ibinyoma. 11  Nanone ajye yanga cyane ibibi+ maze akore ibyiza,+ ashake amahoro kandi ayaharanire.+ 12  Amaso ya Yehova* yitegereza abakiranutsi, kandi amatwi ye yumva ibyo basaba binginga.+ Ariko Yehova arakarira cyane abakora ibibi.”+ 13  None se niba mugira umwete wo gukora ibyiza+ ni nde wabagirira nabi? 14  Niyo kandi mwababazwa muzira gukora ibyiza, byabahesha ibyishimo.+ Icyakora, ibyo abandi batinya* mwe ntimukabitinye kandi ntibikabahangayikishe cyane.+ 15  Ahubwo mujye mwemera mu mitima yanyu ko Kristo ari uwera akaba n’Umwami, kandi mujye muhora mwiteguye gusobanurira umuntu wese ubabajije ibirebana n’ibyiringiro mufite. Ariko mujye mubikora mu bugwaneza+ kandi mwubaha cyane.+ 16  Mukomeze kugira umutimanama utabacira urubanza,+ kugira ngo ababavuga nabi bagaya imyifatire yanyu myiza igaragaza ko muri abigishwa ba Kristo+ bakorwe n’isoni.+ 17  Icyarushaho kuba cyiza ni uko mwababazwa babahora ko mukora ibyiza+ niba Imana yemeye ko ari uko bigenda, kuruta ko mwababazwa babahora gukora ibibi.+ 18  Ndetse na Kristo wari umukiranutsi yapfuye rimwe gusa,+ apfira abanyabyaha+ kugira ngo bababarirwe ibyaha. Ibyo yabikoze agira ngo abayobore ku Mana.+ Yishwe afite umubiri usanzwe,+ ariko azurwa ari ikiremwa cy’umwuka.+ 19  Amaze kuba ikiremwa cy’umwuka yagiye gutangariza ubutumwa bw’urubanza abadayimoni bari bafunze.+ 20  Abo ni ba bandi batumviye, igihe Imana yakomezaga kwihangana mu minsi ya Nowa,+ ubwo Nowa yubakaga ubwato.+ Ubwo bwato ni bwo abantu bake gusa barokokeyemo, ni ukuvuga abantu umunani bakijijwe amazi y’umwuzure.+ 21  Ibyo bintu byabaye bigereranya umubatizo, ari na wo ubakiza muri iki gihe, binyuze ku muzuko wa Yesu Kristo. Iyo umuntu abatijwe ntaba akuyeho umwanda wo ku mubiri, ahubwo aba asabye Imana kumuha umutimanama utamucira urubanza.+ 22  Yesu yagiye mu ijuru none ubu ari iburyo bw’Imana,+ kandi Imana yamuhaye abamarayika n’abafite ubutware n’ubushobozi ngo bamwumvire.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “muhuje n’ubumenyi.” Ni ukuvuga, mubereka ko mubitaho; mubumva.
Cyangwa “bameze nk’ibikoresho bikozwe mu ibumba bidakomeye.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ntimutinye ibyo babakangisha.”