Ibaruwa ya mbere ya Petero 4:1-19

  • Mujye mubaho mukora ibyo Imana ishaka nk’uko Kristo yabigenje (1-6)

  • Iherezo ry’ibintu byose riregereje (7-11)

  • Mubabazwa muzira ko muri Abakristo (12-19)

4  Ubwo Kristo yababajwe ari umuntu,+ namwe mujye mugira imitekerereze nk’iye,* kuko umuntu wese wemera kubabazwa, aba yaritandukanyije n’ibyaha.+  Ibyo bituma mu gihe ashigaje cyo kubaho ku isi, atabaho akora ibihuje n’irari ry’abantu,+ ahubwo akabaho akora ibyo Imana ishaka.+  Igihe cyashize cyari gihagije kugira ngo mukore ibintu ab’isi bakunda gukora.+ Icyo gihe mwarangwaga n’imyifatire iteye isoni, mufite irari ry’ibitsina ryinshi, mukabya kunywa divayi nyinshi, murara mu birori birimo inzoga nyinshi n’urusaku rwinshi,* murushanwa kunywa inzoga, mugakora n’ibindi bikorwa bibi cyane byo gusenga ibigirwamana.+  Ubu rero kubera ko mutagikomeza gufatanya na bo muri ibyo bikorwa biteye isoni, birabatangaza maze bakagenda babatuka.+  Ariko Kristo witeguye gucira urubanza abazima n’abapfuye azabibabaza.+  Ni yo mpamvu abapfuye*+ na bo batangarijwe ubutumwa bwiza. Nubwo bacirwa urubanza hakurikijwe uko abantu babona ibintu, bashobora kubaho bayobowe n’umwuka wera, ukurikije uko Imana ibibona.  Ariko iherezo rya byose riregereje. Ku bw’ibyo rero, mugire ubwenge+ kandi mube maso maze musenge mushyizeho umwete.+  Ikiruta byose, mukundane urukundo rwinshi,+ kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi.+  Mujye mwakirana mubyishimiye.+ 10  Buri wese ajye akorera abandi ibyiza akurikije uko ubushobozi Imana yamuhaye bungana. Mujye mukoresha ubwo bushobozi kuko muri abakozi bafasha abandi kubona ineza ihebuje* y’Imana igaragazwa mu buryo bunyuranye.+ 11  Umuntu nagira icyo avuga, ajye akivuga nk’uvuga amagambo yera, aturutse ku Mana. Nanone umuntu nagira icyo akora, ajye agikora yishingikirije ku mbaraga Imana itanga,+ kugira ngo muri byose Imana ihabwe icyubahiro+ binyuze kuri Yesu Kristo. Icyubahiro n’ububasha bibe ibyayo iteka ryose. Amen.* 12  Bavandimwe nkunda, nimuhura n’ibigeragezo bikomeye cyane,+ ntibikabatangaze ngo mumere nk’aho ari ibintu bidasanzwe bibabayeho. 13  Ahubwo mujye mukomeza kwishima+ kuko imibabaro ibageraho ari na yo Kristo yahuye na yo.+ Nanone ibyo bizatuma mwishima kurushaho, igihe Yesu Kristo azagaragarira afite icyubahiro.+ 14  Nibabatuka babahora izina rya Kristo, mujye mwishima,+ kuko umwuka wera w’Imana n’icyubahiro cyayo, bizaba biri kumwe namwe. 15  Icyakora muri mwe, ntihakagire umuntu ubabazwa azira ko ari umwicanyi, umujura, umugizi wa nabi cyangwa umuntu wivanga mu bibazo by’abandi.+ 16  Ariko nihagira umuntu ubabazwa azira ko ari Umukristo, ntibikamutere isoni.+ Ahubwo ajye akomeza kugira imyifatire iranga Abakristo kugira ngo aheshe Imana icyubahiro. 17  Iki ni cyo gihe cyagenwe kugira ngo urubanza rutangirire mu bantu b’Imana.+ None se niba rutangirira muri twe,+ abatumvira ubutumwa bwiza bw’Imana bo bizabagendekera bite?+ 18  “Kandi se niba umukiranutsi akizwa bigoranye, bizagendekera bite umuntu utubaha Imana n’umunyabyaha?”+ 19  Ubwo rero, abababazwa bazira ko bakora ibyo Imana ishaka, bajye bakomeza kwegurira ubuzima bwabo Umuremyi wacu wizerwa, kandi bakomeze gukora ibyiza.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “mujye mwiyemeza nk’uko yabigenzaga.”
Cyangwa “murara inkera.”
Uko bigaragara aha berekeza ku bantu bameze nk’abapfuye bitewe n’ibyaha byabo.
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “bibe bityo.”