Ibaruwa ya mbere ya Petero 5:1-14

  • Muragire umukumbi w’Imana (1-4)

  • Mujye mwicisha bugufi kandi mube maso (5-11)

    • Mujye mwikoreza Imana imihangayiko yanyu yose (7)

    • Satani ameze nk’intare itontoma (8)

  • Amagambo asoza (12-14)

5  Nuko rero, abasaza b’itorero bo muri mwe ndabagira inama kuko nanjye ndi umusaza kimwe na bo, nkaba nariboneye imibabaro ya Kristo, kandi nkaba ndi mu bazahabwa icyubahiro nk’uko namwe muzagihabwa,+ bikagaragarira abantu bose.  Muragire umukumbi w’Imana+ kandi muwiteho muzirikana ko muri abagenzuzi bawo. Ntimukabikore nkaho hari umuntu ubibahatiye, ahubwo mujye mubikora mubyishimiye kandi muzirikana ko Imana ibareba.+ Nanone ntimukabikore mugamije kubona inyungu zivuye mu buhemu,+ ahubwo mujye mubikora mubishishikariye.  Ntimugategekeshe igitugu abagize umurage* w’Imana,+ ahubwo mujye mubera urugero rwiza abagize umukumbi.+  Umwungeri mukuru naza,*+ muzahabwa ikamba ry’icyubahiro ritangirika.+  Mu buryo nk’ubwo, namwe basore, mujye mwumvira abasaza.*+ Mwese mujye mwicisha bugufi* mu mishyikirano mugirana n’abandi, kuko Imana irwanya abishyira hejuru, ariko abicisha bugufi ikabagaragariza ineza yayo ihebuje.*+  Ku bw’ibyo rero, mujye mwicisha bugufi muri imbere y’Imana ikomeye,* kugira ngo izabaheshe icyubahiro mu gihe gikwiriye.+  Mujye muyikoreza imihangayiko yanyu+ yose kuko ibitaho.+  Mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso.+ Umwanzi wanyu Satani azerera nk’intare itontoma,* ishaka kugira uwo iconshomera.*+  Ariko mumurwanye mushikamye,+ mufite ukwizera gukomeye, muzirikana ko imibabaro nk’iyo igera ku muryango wose w’abavandimwe.+ 10  Nimumara kubabazwa akanya gato, Imana igaragaza ineza ihebuje, yo yabatoranyije kugira ngo muzahabwe icyubahiro iteka ryose+ mwunze ubumwe na Kristo, yo ubwayo izasoza imyitozo yanyu. Izatuma mushikama,+ ibahe imbaraga,+ kandi itume mukomera. 11  Iragahorana ububasha iteka ryose. Amen.* 12  Mbandikiye mu magambo make mbinyujije kuri Silivani*+ umuvandimwe wizerwa, kugira ngo mbatere inkunga, kandi mbemeze ko ineza ihebuje Imana yabagaragarije ari ukuri. Ubwo mwamaze kubona iyo neza ihebuje y’Imana, muhatanire kutayitakaza. 13  Uwatoranyijwe* nkamwe uri i Babuloni arabasuhuza. Umwana wanjye Mariko+ na we arabasuhuza. 14  Muramukanye kandi muhoberane mufite ibyishimo* n’urukundo. Mwese abunze ubumwe na Kristo nimugire amahoro.

Ibisobanuro ahagana hasi

Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
Cyangwa “nagaragara.”
Cyangwa “abasaza b’itorero.”
Cyangwa “mujye mukenyera kwicisha bugufi.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana.”
Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.
Guconshomera ikintu ni ukukimira vuba vuba utabanje kugihekenya neza.
Cyangwa “bibe bityo.”
Ni na we witwa Silasi.
Ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe aha, rishobora kuba ryerekeza ku itorero ry’i Babuloni.
Cyangwa “muramukanishe gusomana kwera.”