Igitabo cya mbere cya Samweli 11:1-15

  • Sawuli atsinda Abamoni (1-11)

  • Abantu bongera gutangaza ko Sawuli ari umwami (12-15)

11  Nahashi umwami w’Abamoni+ arazamuka atera umujyi wa Yabeshi+ i Gileyadi. Abantu bose bo mu mujyi wa Yabeshi babwira Nahashi bati: “Reka tugirane nawe isezerano tugukorere.”  Nahashi umwami w’Abamoni arababwira ati: “Ndagirana namwe isezerano ari uko mwemeye ko buri wese muri mwe mukuramo ijisho ry’iburyo, kugira ngo nkoze isoni Abisirayeli bose.”  Abakuru b’i Yabeshi baramusubiza bati: “Duhe iminsi irindwi twohereze intumwa mu gihugu cyose cya Isirayeli, nitubura udutabara turishyira mu maboko yawe.”  Za ntumwa zigera i Gibeya+ kwa Sawuli zibwira abantu ayo magambo maze abantu bose bararira cyane.  Sawuli avuye mu gasozi kuragira inka, arabaza ati: “Byagenze bite? Aba bantu bararizwa n’iki?” Nuko bamusubiriramo ibyo abantu b’i Yabeshi bari bavuze.  Sawuli yumvise ayo magambo umwuka w’Imana utuma agira imbaraga,+ nuko ararakara cyane.  Afata ibimasa bibiri abicamo ibice, abiha intumwa zibijyana mu gihugu cyose cya Isirayeli. Zagendaga zivuga ziti: “Umuntu wese utazakurikira Sawuli na Samweli, amenye ko uku ari ko inka ze zizagenzwa!” Abantu bose bafatwa n’ubwoba buturutse kuri Yehova, bahagurukira rimwe.*  Abarira abo bantu i Bezeki asanga hari abo mu muryango wa Yuda 30.000 n’abandi bo mu miryango ya Isirayeli 300.000.  Babwira za ntumwa zari zoherejwe bati: “Mugende mubwire abantu b’i Yabeshi y’i Gileyadi muti: ‘ejo ku manywa muzatabarwa.’” Izo ntumwa ziragenda zibibwira abantu b’i Yabeshi, barishima cyane. 10  Abantu b’i Yabeshi batuma ku Bamoni bati: “Ejo tuzishyira mu maboko yanyu mudukoreshe icyo mushaka.”+ 11  Ku munsi ukurikiyeho, Sawuli ashyira abantu mu matsinda atatu, binjira mu nkambi butaracya,* bica Abamoni+ kugeza mu ma saa sita.* Harokotse abantu bake cyane, barabatatanya umwe aca ukwe undi ukwe. 12  Abantu babwira Samweli bati: “Ba bantu batashakaga ko Sawuli atubera umwami bari he?+ Nimubazane tubice.” 13  Ariko Sawuli aravuga ati: “Uyu munsi nta muntu uri bwicwe,+ kuko Yehova yakijije Isirayeli.” 14  Nyuma yaho, Samweli abwira abantu ati: “Nimuze tujye i Gilugali+ twongere dutangaze ko Sawuli ari umwami.”+ 15  Nuko abantu bose bajya i Gilugali, bagezeyo bimikira Sawuli imbere ya Yehova. Batambira imbere ya Yehova ibitambo bisangirwa*+ maze Sawuli n’Abisirayeli bose bakora umunsi mukuru, barishima cyane.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bahaguruka nk’umuntu umwe.”
Ni ukuvuga, ahagana sa munani z’ijoro kugera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ku manywa y’ihangu.”
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”