Igitabo cya mbere cya Samweli 12:1-25

  • Amagambo ya nyuma ya Samweli (1-25)

    • ‘Ntimugakurikire ibigirwamana bitagira akamaro’ (21)

    • Yehova ntazatererana abantu be (22)

12  Hanyuma Samweli abwira Abisirayeli bose ati: “Dore nabakoreye ibyo mwansabye byose* maze mbashyiriraho umwami ngo abategeke.+  Uyu ni we mwami uzabategeka.*+ Jyeweho ndisaziye kandi umusatsi wanjye wose wabaye imvi. Abahungu banjye ngaba muri kumwe.+ Nabayoboye kuva nkiri muto, kugeza uyu munsi.+  Dore ndi hano, nimunshinje imbere ya Yehova n’imbere y’uwo yasutseho amavuta.+ Ese haba hari umuntu natse ikimasa cyangwa indogobe ye?+ Ese hari uwo nambuye ibye cyangwa nkamukandamiza? None se hari uwo natse ruswa ngo nirengagize ibikorwa bye bibi?+ Niba narabikoze ndabibishyura.”+  Baramusubiza bati: “Nta kintu watwambuye, nta n’uwo wakandamije kandi nta muntu n’umwe waguhaye ruswa ngo uyemere.”  Samweli aravuga ati: “Uyu munsi Yehova ni umuhamya wo kubashinja kandi n’uwo yasutseho amavuta ni umuhamya w’uko nta cyo mundega.” Nuko barasubiza bati: “Ni umuhamya.”  Nuko Samweli abwira abantu ati: “Yehova, we wakoresheje Mose na Aroni kandi agakura ba sogokuruza banyu mu gihugu cya Egiputa,+ ni umuhamya.  None rero nimuhagarare mbashinje imbere ya Yehova, nkurikije ibikorwa byose byo gukiranuka Yehova yabakoreye n’ibyo yakoreye ba sogokuruza banyu.  “Yakobo akimara kugera mu gihugu cya Egiputa,+ ba sogokuruza banyu batakiye Yehova ngo abatabare,+ Yehova yohereza Mose+ na Aroni ngo babakure muri Egiputa babatuze muri iki gihugu.+  Ariko bibagiwe Yehova Imana yabo, na we abateza+ Sisera+ umugaba w’ingabo z’i Hasori, n’Abafilisitiya+ n’umwami w’i Mowabu,+ babagabaho ibitero. 10  Nuko batakira Yehova ngo abatabare+ bavuga bati: ‘twakoze icyaha+ kuko twataye Yehova tugakorera Bayali+ n’ibishushanyo bya Ashitoreti.+ None dukize abanzi bacu kugira ngo tugukorere.’ 11  Yehova yohereza Yerubayali,+ Bedani, Yefuta+ na Samweli+ maze abakiza abanzi banyu bari babakikije impande zose, kugira ngo mubeho mu mutekano.+ 12  Nuko mubonye Nahashi+ umwami w’Abamoni abateye, mukomeza kumbwira ko mushaka umwami akaba ari we ubategeka+ kandi Yehova Imana yanyu ari we Mwami wanyu.+ 13  None rero nguyu umwami mwihitiyemo, uwo mwasabye. Yehova yabashyiriyeho umwami.+ 14  Nimutinya Yehova,+ mukamukorera+ kandi mukamwumvira,+ ntimusuzugure amategeko ya Yehova kandi mwebwe n’umwami uzabategeka mugakurikira Yehova Imana yanyu, nta cyo muzaba. 15  Ariko nimutumvira Yehova ahubwo mugasuzugura amategeko ya Yehova, Yehova azabahana mwe n’ababyeyi banyu.+ 16  Ubu noneho nimuhagarare murebe ikintu gikomeye Yehova agiye gukora mubyirebera. 17  Ubu ni igihe cyo gusarura ingano. Ariko ngiye gusaba Yehova ahindishe inkuba kandi agushe imvura, kugira ngo mumenye kandi musobanukirwe ikosa mwakoreye Yehova, igihe mwisabiraga umwami.”+ 18  Samweli ahita asenga Yehova. Yehova ahindisha inkuba kandi agusha imvura kuri uwo munsi, bituma abantu batinya Yehova cyane, batinya na Samweli. 19  Nuko abantu bose babwira Samweli bati: “Sabira abagaragu bawe+ kuri Yehova Imana yawe, kuko tudashaka gupfa. Ibyaha byacu byose twabyongeyeho icyaha cyo kwisabira umwami.” 20  Samweli abwira abantu ati: “Mwitinya. Nubwo mwakoze ibyo bibi byose, ntimuzareke gukurikira Yehova,+ ahubwo muzakorere Yehova n’umutima wanyu wose.+ 21  Ntimuzamute ngo mukurikire ibigirwamana bitagira akamaro,+ bidashobora kugira icyo bibamarira+ cyangwa ngo bibakize, kuko ari ibigirwamana bidafite icyo bimaze. 22  Yehova ntazata abantu be,+ abigiriye izina rye rikomeye,+ kuko Yehova yiyemeje kubagira abantu be.+ 23  Nanjye sinzareka kubasengera kuko naba ncumuye kuri Yehova, kandi nzakomeza kubigisha inzira nziza ikwiriye. 24  Icyakora mujye mutinya Yehova+ mumukorere muri indahemuka* n’umutima wanyu wose, kuko yabakoreye ibintu bikomeye.+ 25  Ariko nimwanga kumva, mugakomeza gukora ibibi, mwe n’umwami wanyu+ muzarimbuka.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “numviye ibyo mwambwiye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uzajya ubagenda imbere.”
Cyangwa “mu kuri.”