Igitabo cya mbere cya Samweli 15:1-35

  • Sawuli asuzugura Yehova akarokora Agagi (1-9)

  • Samweli acyaha Sawuli (10-23)

    • “Kumvira biruta ibitambo” (22)

  • Imana yanga ko Sawuli akomeza kuba umwami (24-29)

  • Samweli yica Agagi (30-35)

15  Nuko Samweli abwira Sawuli ati: “Ni njye Yehova yohereje kugira ngo ngusukeho amavuta ube umwami w’abantu be ari bo Bisirayeli,+ none umva ibyo Yehova yavuze.+  Yehova nyiri ingabo yavuze ati: ‘Ngomba guhanira Abamaleki ibyo bakoreye Abisirayeli, igihe babarwanyaga bari mu nzira bavuye muri Egiputa.+  None genda wice Abamaleki+ ubarimburane+ n’ibyabo byose, ntuzabarokore.* Uzice+ abagabo n’abagore, abana hamwe n’impinja, wice inka n’intama n’ingamiya n’indogobe.’”+  Sawuli ahamagaza abasirikare bose, ababarira i Telayimu, asanga abasirikare bo mu muryango wa Yuda ari 10.000 naho abo mu yindi miryango ari 200.000.+  Sawuli yohereza ingabo ze zijya kwihisha mu kibaya, kugira ngo zitere Abamaleki.  Sawuli abwira Abakeni+ ati: “Nimugende, mwitandukanye n’Abamaleki ntazabicana na bo,+ kubera ko mwebwe mwagiriye neza Abisirayeli bose+ igihe bavaga muri Egiputa.” Nuko Abakeni bitandukanya n’Abamaleki.  Hanyuma Sawuli ahera i Havila+ yica Abamaleki+ agera i Shuri+ hegeranye no muri Egiputa.  Afata Agagi+ umwami w’Abamaleki ariko ntiyamwica, naho abandi baturage bose abicisha inkota.+  Icyakora Sawuli n’ingabo ze barokora* Agagi n’intama nziza, n’inka nziza n’andi matungo yose abyibushye n’ibindi bintu byiza byose ntibabirimbura.+ Ariko ibintu byose byari bibi n’ibitari bifite akamaro barabirimbura. 10  Nuko Yehova abwira Samweli ati: 11  “Nicujije* kuba naragize Sawuli umwami, kuko yantaye akanga kumvira ibyo namutegetse.”+ Samweli arababara cyane kandi aririra Yehova ijoro ryose.+ 12  Igihe Samweli yazindukaga kare mu gitondo agiye guhura na Sawuli, baramubwiye bati: “Sawuli yagiye i Karumeli+ ahashinga inkingi yo kujya bamwibukiraho,+ hanyuma avayo, aramanuka ajya i Gilugali.” 13  Nyuma yaho Samweli agera aho Sawuli ari, maze Sawuli aramubwira ati: “Yehova aguhe umugisha. Nakoze ibyo Yehova yavuze.” 14  Ariko Samweli aramubaza ati: “None se urwo rusaku numva rw’intama n’urw’inka ruraturuka he?”+ 15  Sawuli aravuga ati: “Ingabo zakuye ayo matungo mu Bamaleki, kuko zarokoye* inka n’intama nziza kurusha izindi, kugira ngo zitambirwe Yehova Imana yawe. Ariko ibindi byose twabirimbuye.” 16  Samweli abwira Sawuli ati: “Rekera aho! Ngiye kukubwira icyo Yehova yambwiye iri joro.”+ Sawuli aramubwira ati: “Ngaho mbwira!” 17  Samweli aravuga ati: “Ese igihe wisuzuguraga,+ si bwo Yehova yakugize umuyobozi w’imiryango ya Isirayeli kandi akagusukaho amavuta ukaba umwami wa Isirayeli?+ 18  Nyuma yaho, Yehova yaragutumye ati: ‘genda urimbure Abamaleki b’abanyabyaha,+ uzabarwanye kugeza ubamaze bose.’+ 19  None kuki utumviye ibyo Yehova yakubwiye, ahubwo ugafata ibyo mwasahuye n’umururumba mwinshi,+ ugakora ibyo Yehova yanga?” 20  Sawuli asubiza Samweli ati: “Nyamara numviye ibyo Yehova yavuze. Nagiye aho Yehova yanyohereje, nzana Agagi umwami w’Abamaleki, ariko Abamaleki ndabica.+ 21  Icyakora mu bintu byagombaga kurimburwa, abasirikare bafashemo inka n’intama nziza kurusha izindi, kugira ngo zizatambirwe Yehova Imana yawe i Gilugali.”+ 22  Samweli aramubwira ati: “Ese utekereza ko ari iki gishimisha Yehova? Ese ni ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibindi bitambo+ cyangwa ni ukumvira ibyo Yehova avuga? Umenye ko kumvira biruta ibitambo+ kandi ko gutega amatwi biruta kumutura ibinure+ by’amapfizi y’intama. 23  Kuko kwigomeka+ ari kimwe n’icyaha cyo kuraguza,+ kandi kugira ubwibone ni kimwe no gukoresha ubumaji no gusenga ibigirwamana.* Kubera ko wanze kumvira ibyo Yehova yagutegetse,+ na we ntashaka ko ukomeza kuba umwami.”+ 24  Sawuli abwira Samweli ati: “Nakoze icyaha, kuko narenze ku itegeko rya Yehova no ku byo wambwiye. Natinye abantu bituma numvira ibyo bambwiye. 25  None ndakwinginze, umbabarire icyaha cyanjye, uze tujyane nunamire Yehova.”+ 26  Ariko Samweli abwira Sawuli ati: “Sinjyana nawe kubera ko wanze kumvira ibyo Yehova yagutegetse kandi Yehova akaba adashaka ko ukomeza kuba umwami wa Isirayeli.”+ 27  Samweli ashatse kugenda, Sawuli ahita afata ikanzu ye itagira amaboko, iracika. 28  Samweli aramubwira ati: “Uyu munsi Yehova agukuye ku bwami bwa Isirayeli kandi azabuha mugenzi wawe ubukwiriye kukurusha.+ 29  Nanone kandi, Imana nyiri icyubahiro ya Isirayeli+ ntizabeshya+ cyangwa ngo yisubireho* kuko atari umuntu usanzwe wakwisubiraho.”*+ 30  Sawuli aravuga ati: “Nakoze icyaha. Ariko ndakwinginze, ntunkoze isoni imbere y’Abisirayeli n’abayobozi babo. Ngwino tujyane nunamire Yehova Imana yawe.”+ 31  Nuko Samweli ajyana na Sawuli maze Sawuli yunamira Yehova. 32  Hanyuma Samweli aravuga ati: “Nimunzanire Agagi umwami w’Abamaleki.” Agagi asanga Samweli agenda atabishaka,* atekereza ati: “Ni ukuri ubanza ntagipfuye.” 33  Ariko Samweli aravuga ati: “Nk’uko wateye abagore benshi agahinda ubicira abana, ni ko na nyoko azicwa n’agahinda kurusha abandi bagore bose.” Nuko Samweli atemagurira Agagi imbere ya Yehova i Gilugali.+ 34  Samweli ajya i Rama, Sawuli na we arazamuka ajya iwe i Gibeya ya Sawuli. 35  Samweli aririra Sawuli, arinda apfa atongeye kubonana na Sawuli.+ Maze Yehova yicuza kuba yaragize Sawuli umwami wa Isirayeli.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ntuzabagirire impuhwe.”
Cyangwa “bagirira impuhwe.”
Cyangwa “mbabajwe.”
Cyangwa “zagiriye impuhwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibishushanyo bya terafimu.” Ni ukuvuga imana zo mu ngo.
Cyangwa “yicuze.”
Cyangwa “wakwicuza.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Nta bwoba afite.”