Igitabo cya mbere cya Samweli 21:1-15

  • Dawidi arya imigati igenewe Imana i Nobu (1-9)

  • Dawidi yigira umusazi i Gati (10-15)

21  Dawidi agera i Nobu kwa Ahimeleki wari umutambyi, maze Ahimeleki aza kumwakira afite ubwoba, aramubaza ati: “Byagenze bite ko uri wenyine nta muntu muri kumwe?”  Dawidi asubiza Ahimeleki wari umutambyi ati: “Hari icyo umwami yantegetse gukora, kandi yambwiye ati: ‘Ntihagire umuntu n’umwe umenya icyo nagutumye n’icyo nagutegetse gukora.’ Njye n’abantu banjye twahanye gahunda y’aho turi buhurire.  None niba ufite imigati itanu uyimpe, cyangwa umpe ikindi kintu cyose ushobora kubona.”  Ariko umutambyi asubiza Dawidi ati: “Nta migati isanzwe mfite, keretse imigati yejejwe. Gusa nizere ko abantu bawe birinze abagore.”*  Dawidi asubiza umutambyi ati: “Igihe cyose najyaga ku rugamba, njye n’abantu banjye twakomezaga kwirinda abagore. Ubwo niba abantu banjye barakomezaga kuba abera bari mu butumwa busanzwe, urumva batarushaho kuba abera mu gihe bari mu butumwa bwihariye?”  Nuko umutambyi amuha imigati yejejwe, kuko nta yindi migati yari ihari uretse imigati igenewe Imana* yari yakuwe imbere ya Yehova uwo munsi, kugira ngo bayisimbuze imigati mishya.  Uwo munsi hari umwe mu bagaragu ba Sawuli wari wagize impamvu ituma aguma imbere ya Yehova i Nobu. Yitwaga Dowegi w’Umwedomu, akaba yari umukuru w’abashumba ba Sawuli.  Dawidi abaza Ahimeleki ati: “Ese nta cumu cyangwa inkota ufite hano? Ubutumwa umwami yanyoherejemo bwihutirwaga cyane ku buryo ntabashije kuzana inkota cyangwa indi ntwaro.”  Umutambyi aramusubiza ati: “Hari inkota ya Goliyati wa Mufilisitiya wiciye mu Kibaya cya Ela. Ngiriya izingazingiyeho umwenda inyuma ya efodi. Niba uyishaka yifate kuko nta yindi ihari.” Dawidi aravuga ati: “Nubundi nta yindi imeze nka yo. Yimpe.” 10  Uwo munsi Dawidi akomeza guhunga Sawuli, nuko agera kwa Akishi umwami w’i Gati. 11  Abagaragu ba Akishi baramubaza bati: “Ese uyu si we Dawidi umwami wa Isirayeli? Uyu si we baririmbye, igihe babyinaga bavuga bati:‘Sawuli yishe abantu ibihumbi,Dawidi yica abantu ibihumbi mirongo’?” 12  Dawidi akomeza gutekereza kuri ayo magambo, kandi agira ubwoba bwinshi cyane bitewe na Akishi umwami w’i Gati. 13  Nuko yihindura nk’umuntu udafite ubwenge imbere yabo, yigira nk’umusazi bamureba,* agaharatura ku nzugi z’amarembo kandi agata inkonda zikamanuka mu bwanwa. 14  Akishi abwira abagaragu be ati: “Mwe ntimubona ko uyu muntu ari umusazi? Mwamunzaniye ngo mugire nte? 15  Ese nkeneye abasazi ku buryo mwamunzaniye ngo asarire imbere yanjye? Ese uyu mugabo akwiriye kwinjira mu rugo rwanjye?”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “birinze imibonano mpuzabitsina.”
Cyangwa “imigati yo kumurikwa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ari mu maboko yabo.”